Seburikoko yarahiye kutazasubira mu rusengero

Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko atangaza ko atazasubira gushyingura no mu rusengero kuko iyo agiyeyo arangaza abantu.

Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko atangaza ko atazasubira gushyingura no mu rusengero kuko iyo agiyeyo arangaza abantu.
Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko atangaza ko atazasubira gushyingura no mu rusengero kuko iyo agiyeyo arangaza abantu.

Niyitegeka avuga ko kubera ukuntu azwi na benshi nk’umunyarwenya bituma iyo ageze ahantu hateraniye abantu benshi barangara. Akabona ababangamira.

Agira ati “Kujya gushyingura nabivuyeho sinkijyayo kuko ngerayo abantu bababaye ukabona bamwe baraturitse barasetse. Abandi bakarangara nkabona rwose bishobora gufatwa ukuntu kutari kwiza ni yo mpamvu nabiretse”.

Avuga ko iyo bigenze gutyo agira ubwoba ko hari ababifata nk’agashinyaguro kandi aba yifatanyije n’abandi mu bihe by’akababaro.

Seburikoko avuga ko no mu rusengero cyangwa mu kiliziya yahagaritse kujyayo kuko agerayo abantu bakarangara kandi yagiye ajyanywe no gusenga.

Ati “Sinkijya no mu kiliziya cyangwa mu rusengero kubera ko abantu barandangarira, ukabona aho gusenga ni jye barangariye. Abana bo rwose ntibaba bagisenze, nasanze ibyiza ari uko najya nsengera iwanjye”.

Niyitegeka ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane mu Rwanda kubera filime y’uruhererekane yakinnye yitwa Seburikoko. Ni umwe mu bakinnyi b’ikinamico. Ni n’umuririmbyi w’indirimbo zitandukanye akabifatanya no kuvuga imivugo.

Kubera ubuhanzi bwe, yafashe icyemezo cyo kureka kuba umwarimu. Yize mu ishuri nderabarezi ryahoze ryitwa KIE.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

hahahahahahah!!!!akaga klaragwira rwose.ubu se ni we mu star murwanda abantu bose barangarira! kujya gusenga ni inyungu zawe.no kujya gushyingura ni izindi nyungu zawe. nudatabara wowe uzatabarwa nande?

jean yanditse ku itariki ya: 25-09-2016  →  Musubize

Akaga kagwira uwakizaniye ubwose ukeka ko ubayeho kubwabantu cg ubayeho kubwimana? Hanyumase nudashyingura wowe ntuzashyingurwa?mbona ukuze ariko uramenye ntube warakujije igihagararo.va mubyurimo usenge kdi tabara kuko nawe uzatabarwa.

twizerimana jado yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

oya kuba yavuze biriya suko yanze gusenga ariko abastar bararangarirwa ntawe utabizi ahubwo agomba guhitamo ahantu hamwe azajya asengera kuburyoabantu bamumenyera bakumva ko ntagikaze kumubona naho gushyingura yajyayo abantu bakisekera kuko nabarira ntibagarura uwagiye. nahindure imyanzuro naho ntawamurenganya nubundi ni seburikoko

Mark yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

HAHAHAHA!Noneho SEBU ABAYE SEBU KOKO UBWO SE SHA UZAREKA GUSHYINGURA WOWE NTUZASHYINGURWA WARETSE UBUSUTWA WA MUGANI WANYU URUMVA NTA SONI NUDASENGA SE NGO IMANA IKUGIRIRE NEZA IKWAGURE MURI IZO MPANO URUMVA UZIGEZA KUKI WOWE KOKO?

Juliet yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

mbega umugabo noneho ubwo se uretse abana nyine nkuko nawe yabivuze, harundi uba utazi icyamujyanye murusengero cg gushyingura nashyirmo agatege ahubwo asenge.

Paulin / strong yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

AHA.ibintu birakaze,umvareronkugire inama iyo utazi iyuva ntumenya niyujya.nukorero nibawaramenye neza uwaguhamagaye uwariwe nicy’agushakaho ntiwavuga utwo.icyambere nuko wakora iby’ Imana ishaka,iyo simpamvu yatuma utajya nogusenga. ibaze nawe abantu benshi bamezenkawe ubwose haruwakogera kujyagusenga.shakindimpamvu.niba bikugoye senga uzabona igisubizo.

niyonkuru pascal yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

Nareke Indangazi Zirangare kuko izo mpamvu nanjye ndumva zitumvikana!

Theogene yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

gusenga si urwenya.iyo simpamvu yakubuza kunjya gusenga,reka indangare zirangare kuko zita icyazinjyanye.Maurice I rubavu.

Maurice yanditse ku itariki ya: 21-09-2016  →  Musubize

nunva iyo itaba impanvu aruta abandi basitari?abamurangarira nabatazi icyabajyenye gusenga bakabura kurangarira imana.bakarangarira umuntu birababaje.!!™!

daniel yanditse ku itariki ya: 20-09-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka