Seburikoko yarahiye kutazasubira mu rusengero
Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko atangaza ko atazasubira gushyingura no mu rusengero kuko iyo agiyeyo arangaza abantu.

Niyitegeka avuga ko kubera ukuntu azwi na benshi nk’umunyarwenya bituma iyo ageze ahantu hateraniye abantu benshi barangara. Akabona ababangamira.
Agira ati “Kujya gushyingura nabivuyeho sinkijyayo kuko ngerayo abantu bababaye ukabona bamwe baraturitse barasetse. Abandi bakarangara nkabona rwose bishobora gufatwa ukuntu kutari kwiza ni yo mpamvu nabiretse”.
Avuga ko iyo bigenze gutyo agira ubwoba ko hari ababifata nk’agashinyaguro kandi aba yifatanyije n’abandi mu bihe by’akababaro.
Seburikoko avuga ko no mu rusengero cyangwa mu kiliziya yahagaritse kujyayo kuko agerayo abantu bakarangara kandi yagiye ajyanywe no gusenga.
Ati “Sinkijya no mu kiliziya cyangwa mu rusengero kubera ko abantu barandangarira, ukabona aho gusenga ni jye barangariye. Abana bo rwose ntibaba bagisenze, nasanze ibyiza ari uko najya nsengera iwanjye”.
Niyitegeka ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane mu Rwanda kubera filime y’uruhererekane yakinnye yitwa Seburikoko. Ni umwe mu bakinnyi b’ikinamico. Ni n’umuririmbyi w’indirimbo zitandukanye akabifatanya no kuvuga imivugo.
Kubera ubuhanzi bwe, yafashe icyemezo cyo kureka kuba umwarimu. Yize mu ishuri nderabarezi ryahoze ryitwa KIE.
Ohereza igitekerezo
|
Njyewe ndimo kumva gusenga waryayo kandi ukicara imbere kugirango abateranye batarangarira inyuma kandi noneho byarinda nabafite uburakari kurakara
Gutabara abandi,uzabatabare,useka we hari nubwo aba yabijyanye mu mutima. ubundi usibye nuko umutima ubabara iyo uphushize,iyaba byakundaga ntitwakarize nubwo tuba tubuze umubyeyi, umuvandimwe,inshuti,...kuko aba arangije urujyendo rwe rwo ku isi.twakamusengeye iherezo rye rikazaba ryiza.mu isi duhura nibitubabaza tukarira ntawabitangira. naho abo bo murusengero bo abajya kukwitaho baba bafite ibiba byabajyanye.buru imwe wese aba yagiye afite papase ye, uzisegere UWITEKA IMANA atazagaruka akakubaza inpamvu yakubahishije ntuyubahishe.’ahubwo mureke dushake ubwami bw’IMANA no gukiranuka kwayo ibindi byose tuzabyongerearwa"
Sebu isengere maze barangare Imana nayo ikunda abishimye abasenga rero nabo iyo bakurangariye ntibivuze ko batasenze kuko nubundi ibyo wakora byose ntibareka kurangara naho gushyingura n’ubundi abashyingura baba bakeneye nubibagiza agahinda kuwa bavuyemo ahubwo ura kenewe aho hantu kugirango bibagirwe akababari ahubwo uge ugera henshi hashoboka kugirango bagarure morare komeza gusetsa thex
oya ibyo ntibikakubuze gusenga muvandi. ufite impamo kbsa Imana yaraguhaye. you are super star. I love u sooo much!
Ariko Sebu niki mumushakaho, niba avuze ibyiyumviro bye bibe ikibazo? si ngombwa ko atekereza nkuko mutekereza musigeho.
Sebu, courage kandi ushimisha benshi.
nimusome neza ntiyavuzeko atazongera gusenga ahubwo yavuze ko kubera kwanga kurangaza abantu agiye kujya asengera mu rugo rwe
gusenga nibyo bitumye muvandi ntuzite kubatazi icyobakora
yibura ubwenge ngo areke gusenga gusa nawe ntiyabikora rwari urwenya nkuko bisanzwe.
Sha abo umaami yahaye amata nibo bamwimye amatwi.Imana irakuzamuye none ngo ntuzasubira gusenga aha nzaba ndora
Rwose uyu mugabo ni igitangaza urabona nudasenga aribwo uzaba ufashije abarangara, ubundise aho usengera basanzwe batakuzi?cg utangiye gusenga ubu!! mujye mureka rwose gukina kd ibyo mwigira muzabibona hanyuma. gusenga ni inyungu zawe ubikoze gusa inama reka kwigira uko ureke ibyo , ngo urangaza abana!!!!
NKUNDA CYANE IBIHANGANO BYA GRATIEN, ARIKO AVUZE KO ATAZASUBIRA MU RUSENGERO BYAMBABAZA CYANE,MU RUSENGERO TWAHABONYE BYINSHI CYANE BATUGIRIYE UMUMARO KUBURYO UZI IBYIZA BYO MU RUSENGERO ATAHAVA RWOSE. DAWIDI ATI NARISHIMYE CYANE UBWO BAMBWIRAGA NGO NJYE MU NZU YA DATA. UVUY MU RUSENGERO WAZAHURA N,INGORANE NYINSHI, NANJYE NDI UMUHANZI ARIKO SINAVAMO, NUBWO NABA UMUYOBOZI UKOMEYE NKUKO MBYIFUZA SINAVAMO.IMANA NIYO YAGUHAYE IMPANO ZITUMA UMENYEKANA, UVUYE MU RUSEGERO YABA ARI INTANGIRIRO YO KUYIBAGIRWA RWOSE, IJAMBO RITI NTIMUKIBAGIRWE GUERANA KWERA.THANKS
Sebu na we ahubwo uba warangaye mu rusengero!
erega ni umunyarwenya nurwo ni urwenya yabahaga