Abakinnyi ba filimi, Will Smith na Martin Lawrence bari gutegura gukora ice cya kane cya filimi yabo yitwa ‘Bad Boy’. Igice cya mbere cy’iyi filimi cyakinwe muri 1995 kirakundwa cyane, haza gusohoka ibindi bice bitatu, none kuri ubu hagiye gukorwa icya kane.
Umukinnyi wa filime Tom Cruise arimo gutegura hamwe na Kompanyi ikora ibyogajuru yitwa SpaceX ndetse na NASA bimwe mu bice by’ibanze muri filime ya mbere izakinirwa mu kirere.
Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda muri 2016, agiye gushyira hanze filimi mbarankuru y’iminota 18 izaba ivuga ku buzima bwe, uhereye mbere yo kuba Miss Rwanda, mu gihe cy’ikamba, ndetse na nyuma y’uko atanze ikamba agakomeza mu bindi bitandukanye.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo kitoroheye benshi, umukinnyi wa filimi Niyitegeka Gratien yakoresheje igihe cye asoma inyandiko zirenga zirindwi anandika imikino 27 azakuramo filimi nshyashya hamwe n’imivugo mishya azashyira hanze ubwo gahunda ya #GumaMuRugo izaba irangiye.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo, abantu bakunda kureba Filimi z’Abanyarwanda ngo barazibuze kuko aho zisanzwe zishyirwa zari nkeya cyane kandi nabwo izihari ari izishaje, mu gihe abasanzwe batunganya izi Filimi bo bavuga ko batunguwe na gahunda yo kuguma mu rugo bigatuma badasohora zimwe mu zari zaratunganyijwe.
Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo cyagoye abahanzi benshi, umuhanzi wandika filimi Emanuel Mugisha, wiyise Clapton Kibonke, na we ntabwo yorohewe ariko yatabawe n’uko muri iki gihe yafashe umwanya we wose akawandikamo filimi yise ‘Umuturanyi’, ndetse ubu yose yarangije kuyandika igisigaye ni ugusohoka mu nzu akajya (...)
Mu gihe hari nyinshi muri filime zagombaga gusohoka ariko bigahagarikwa bitewe n’icyorezo cya Covid-19, harimo nka filime ya 25 ya James Bond yitwa ‘No Time to Die’ yigijweyo kugeza mu Ukuboza 2020, Mission Impossible 7, na yo yabaye ihagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus, filime ‘La Casa de Papel’, yo yagiye hanze (...)
Umukinnyi wa Filme Idris Elba yasanganywe indwara ya COVID-19, agira abantu gukaza ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi no kutajya ahantu hateraniye abantu benshi.
Hashize igihe Sinema yo mu Rwanda igaragaza gucika intege, ndetse ababikurikira bavuga ko kurunduka kwa nyuma kwarangiranye n’umwaka wa 2013, ku buryo imyaka yakurikiyeho benshi mu bakoraga muri uru ruganda babaye abashomeri, abandi bahindura imirimo kuko gukora filimi bitari bigitanga amaramuko.
Nsanzamahoro Denis wamamaye muri sinema nyarwanda nka Rwasa yapfuye kuri uyu wa kane ahagana saa munani z’amanaywa aguye mu bitaro bya CHUK aho yari amaze iminsi arwariye.
Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa Filimi, Kevin Hart, yakomerekeye bikomeye mu mpanuka y’imodoka.
Umunyarwanda wari ufite inzozi zo kuba yakora filime igaragaza ubutwari bw’abasirikari ku rugamba, n’uko bitwara mu bikomeye, Joel Karekezi, hamwe n’ikipe bafatanyije mu gukina filime, ‘The Mercy Of The Jungle’ batangaje ko kugira ngo irangire yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni y’Amayero, ni ukuvuga abarirwa muri (...)
Kalisa Erneste uzwi nka Samusure cyangwa Rulinda umwe mu bamaze kubaka izina muri Sinema nyarwanda, yanyuze mu buzima bukomeye burimo gucikiriza amashuri, kurogwa byabaye intandaro yo guhurwa iyo avuka; gukora imirimo y’ingufu nk’ubunyonzi, kwirukana inyoni mu mirima y’umuceri, n’ibindi byinshi yakoze ari gushakisha (...)
Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati muri Papa Sava, ngo n’ubwo yinjiye muri sinema akuze ariko ngo ni ibintu byari bimurimo kandi ngo yahoze abikunda akiri na mutoya.
Kwamamara mu gukina filime i Hollywood muri Amerika ni ibintu biba bitoroheye Abanyafurika. Abanyafurika b’abagore bakina amafilime ntibakunze kugaragara cyane i Hollywood mu myaka yo hambere. Icyakora muri iyi myaka nk’icumi ishize, byagaragaye ko batangiye kwigaragaza muri urwo ruganda rwa sinema rwa Amerika ruzwi (...)
U Rwanda ni igihugu kirangwa n’umutekano k’uburyo benshi bafata umwanya bakaza ku hatemberera.
Chinedu Ikedieze na Osita Ihema bamenyekanye muri firime zitandukanye zo muri Nigeria bategerejwe mu Rwanda kuva tariki 11 Gashyatare kugeza 18 Gashyantare 2019.
Mu mwaka wa 2017, nibwo batangaje ko urukundo rwabo rugeze aho bashobora no kuzabana, none byarangiye basezeranye kubana burundu mu bukwe bwabaye mu ibanga muri iyi wikendi ishize.
Filime "Queen Sono" izagaragaramo umunya Africa y’Epfo Pearl Thusi, aho azagaragara nk’intasi. Uyu asanzwe azwi muri filime nka « Quantico, Catching Feelings… »
Kuva tariki 21 kugeza 23 Ugushyingo 2018, i Kigali hazaba hateraniye inama y’abakora mu bijyanye na filime, inama izaba ibaye ku nshuro ya mbere mu karere u Rwanda ruherereyemo.
Sonia Rolland Umunyarwandakazi wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu mwaka wa 2000, yaryohewe cyane no kureba ibyiza by’u Rwanda ari muri kajugujugu’ ikigo cya Akagera Aviation.
Umukinnyi wa filime ukomeye muri Hollywood Tyler Perry ni umwe mu bazatanga ikiganiro hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa videwo (Video conference) ku bijyanye no kwiyubakamo icyizere n’ubushobozi mu byo kuyobora abantu (Leadership).
“Rwanda from the Darkness” filime mbarankuru igiye gushyirwa hanze, mu rwego rwo kwerekana uko u Rwanda ruhagaze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu maso y’abanyamahanga.
The Rock umukinnyi w’ikirangirire muri Hollywood yahawe ingagi azabera ‘Parrain’, nyuma y’uko filime aherutse gukina yatumye akunda ubuzima bw’ingagi akiyemeza kuba umuvugizi wazo.
Umukinnyi wa filime muri Amerika Lupita Nyong’o yagaragaje ko atewe ishema no gusokoza amasunzu akomoka mu Rwanda, ubwo yari yitabiriye ibirori bikomeye byo gutanga ibihembo bya “Oscars.”
Iserukiramuco mpuzamahanga rya Sinema nyafurika rigiye kubera mu Rwanda guhera tariki ya 25 Werurwe 2018.
Umuhanzi Niyitegeka Gratien uzwi mu buhanzi nka Sekaganda, cyangwa Seburikoko yemeza ko agira udukoryo yihariye iyo atereta inkumi ku buryo idashobora kubyitiranya no gutera urwenya.
Johnny Hallyday, umuhanzi w’Umufaransa wari umuhanga mu njyana ya Rock yitabye Imana ku myaka 74 azize indwara y’ibihaha.
Mu mezi ari imbere abakunzi ba Filime mu Rwanda bashobora kubona imbonankubone umukinnyi wa filime w’umufaransa witwa Eriq Ebouaney kuko ashobora kuza mu Rwanda.