Miliyari imwe ni yo yakoreshejwe mu gukina filime ‘The Mercy of The Jungle’

Umunyarwanda wari ufite inzozi zo kuba yakora filime igaragaza ubutwari bw’abasirikari ku rugamba, n’uko bitwara mu bikomeye, Joel Karekezi, hamwe n’ikipe bafatanyije mu gukina filime, ‘The Mercy Of The Jungle’ batangaje ko kugira ngo irangire yatwaye amafaranga agera kuri miliyoni y’Amayero, ni ukuvuga abarirwa muri miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Byatangajwe ubwo iyo filime yerekanwaga bwa mbere i Kigali tariki 29 Werurwe 2019. Yerekanywe bwa mbere mu Rwanda nyuma yo gutwara igihembo i Ouagadougou muri Burkina Faso. Icyo gihembo cyitwa ‘Etalon d’Or de Yennenga’ iyo filime yagiherewe mu Iserukiramuco FESPACO 2019 rigamije guteza imbere sinema nyafurika, ihembwa nka filime ikoze neza.

Iyo filime yanditswe na Joel Karekezi, umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga wa filime.

Uwitwa Jarudi Homari wari waje kureba iyi filime yavuze ko bitangaje kubona Umunyarwanda abasha gukora filime yo ku rwego rwo hejuru nk’iyo.

Yagize ati “Sinari nzi ko hari Umunyarwanda wakora filimi nziza igeze kuri ruriya rwego. Ndabona ntaho itandukaniye na zimwe tubona zakozwe n’ibyamamare tuzi muri za filime. Iyi filime rwose ni nziza reka ihabwe n’igihembo pe!”

Iyi Filime yaherewe igihembo mu muhango Perezida Kagame na we yari yitabiriye
Iyi Filime yaherewe igihembo mu muhango Perezida Kagame na we yari yitabiriye

Benshi bari baje kureba filime ‘The Mercy of The Jungle’ bibazaga impamvu Umunyarwanda ashobora kwandika inkuru irimo intambara aho kwandika ibijyanye n’urukundo, nk’uko bikunze kugaragara muri zimwe mu zikinirwa mu Rwanda.

Mu ijambo Joel Karekezi yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, yashimiye abantu bose bari bawitabiriye, ashimira na Leta y’u Rwanda yagaragaje ubufatanye bwinshi mu gushyigikira sinema nyarwanda, kuko ubwo yanahabwaga igihembo, na Perezida Paul Kagame yari ahari.

Asobanura uko byagenze kugira ngo abashe gukora iyo filime yo ku rwego rwo hejuru, Joel Karekezi yagize ati “Kera narebaga filime z’abasirikare, nanjye numva ko nagaragaza ubutwari bw’abasirikare b’u Rwanda, aho baba bafite ubumwe ku rugamba.”

Benshi batangazwa n'ubuhanga bwakoreshejwe mu gukina iyi Filime
Benshi batangazwa n’ubuhanga bwakoreshejwe mu gukina iyi Filime

Iki gihembo cya ‘Etalon d’Or de Yennenga’ cyahawe iyi filime ya Mercy of The Jungle cyatangiye gutangwa mu 1972 gitangwa buri myaka ibiri, kigahabwa umwanditsi wa filime nziza. Ubwo iyi filime yacyegukanaga, cyari gitanzwe ku nshuro ya 24.

Joel Karekezi avuga ko yagize igitekerezo cyo kwandika iyo filime mu mwaka wa 2011. Icyakora yakinwe mu mwaka wa 2017 aho byamusabye ko abanza gushaka inkunga hiryo no hino. Iyop filime yatwaye Amayero agera kuri miliyoni imwe nk’uko AURELIEN Bodinaux watunganyije iyi filimi (producteur) yabitangaje.

Birateganywa ko iyi filime izerekanwa mu bihugu 15 bya Afurika ikazerekanwa no mu bindi bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

coll:0780357944 to get MC,filmactor,marketing,sensitizer,comedian.....

ruganintwali serge yanditse ku itariki ya: 3-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka