Umuhanzi Platini P n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)

Umuhanzi nyarwanda Nemeye Platini uzwi nka Platini P mu muziki yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Ingabire Olivia akaba asanzwe ari umunyeshuri.

Uyu muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Werurwe 2021 saa tanu z’amanywa.

Producer Clement na Nathalie Munyampenda ni bo bari baherekeje Platini na Olivia nka ‘Parrain’ na ‘Marraine’.

Nemeye Platini yamenyekanye cyane mu muziki mu itsinda rya Dream Boys yari ahuriyemo na mugenzi we Mujyanama Claude wamenyekanye nka TMC.

Kuri ubu Platini arakora umuziki wenyine nyuma y’uko uwo bari bahuriye muri iryo tsinda atakiri mu Rwanda, akaba asigaye aba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Gusezerana kwa Nemeye Platini na Ingabire Olivia byatunguye benshi, dore ko urukundo rwabo rutigeze rumenyekana cyane cyangwa ngo ruvugwe mu itangazamakuru.

Mu bihe bishize Platini yamenyekanye cyane akundana na Diane Ingabire ariko baza gutandukana batageze ku gikorwa nk’iki cyo gusezerana mu mategeko.

Biteganyijwe ko ubukwe bwa Platini na Olivia buzaba mu mpera z’uku kwezi kwa Gatatu tariki 27 Werurwe 2021.

Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NI UKURI TUNEJEJWE NAMWE IMANA IZABSHYIGIKIRE KANDI NKWIFURIJEKUZAGIRA URUGO RUHIRE,UKOZE IGIKORWA CY’ABAGABO BYIBUZE HARI INTAMBWE UTEYE ITANDUKANYE NUKU ABANDI BASTAR BABIGENZA,NINTAMBWE MUSIGAJE TURABASERNGERA KU MANA BIZAGENDE NEZA ,NDAGUKUNDA!

DUSHIMIYIMANA Thierry Pacifique yanditse ku itariki ya: 7-03-2021  →  Musubize

Ibintu bidushimisha cyane.kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana, bagatandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa :6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi,ngo kubera ko bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose.

biseruka yanditse ku itariki ya: 6-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka