Reba uko ubukwe bw’umuhanzi Platini na Olivia bwagenze (Amafoto)

Umuhanzi Nemeye Platini na Olivia Ingabire bakoze ubukwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Werurwe 2021, bakaba bageze ku ntego bari bamaze igihe bategura yo kubana nk’umugabo n’umugore.

Ibi birori byabereye muri Landmark Hotel iherereye i Kagugu mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bikaba byari bibereye ijisho.

Icyakora byitabiriwe n’abantu bake mu rwego rwo kubahiriza ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Andi mafoto yafatiwe ahitwa Eagle View Lodge i Rebero mu Mujyi wa Kigali.

Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umwa ubwo bukwe bwanyu bwari so perfect l wish you to have a nice honeymoon thanks

Orione yanditse ku itariki ya: 29-03-2021  →  Musubize

Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana, bagatandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa 6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi,ngo kubera ko bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 29-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka