Umuhanzikazi Tonzi yibarutse umwana wapfuye

Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi, yibarutse umwana wapfuye (umwana yapfiriye mu nda) mu ijoro rishyira kuwa mbere tariki 30/07/2012.

Amakuru dukesha Aline Gahongayire ni uko umwana wa Tonzi ngo yagombaga kuvuka kuwa mbere ariko basanze yapfiriye munda.

Yagize ati: “Byabaye ejo nijoro muri Faysal, Tonzi yabyaye umwana wapfuye. Umwana yagombaga kuvuka uyu munsi au fait.”

Uyu mwana wa mbere wa Tonzi yashyinguwe ku gicamunsi cya tariki 30/07/2012 i Rusororo.

Tonzi n'umugabo we, Alpha.
Tonzi n’umugabo we, Alpha.

Uyu muhanzikazi washakanye n’uwahoze ari umujyanama we, Alpha mu mwaka wa 2009, babuze imfura yabo y’umukobwa, Nyagasani ahe iruhuko ridashira umwana wabo kandi nabo ababe hafi abahe gukomeza kwihangana.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 20 )

Tonzi Alpha mwihangane,ikiza n’ikibi biradutegereje tukiri ku isi,imana ikomeze ihe imigisha urungo rwanyu.

Patrick yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

oh ihangane nukuri byose Yesu arabizi kdi azagushumbusha ntakabuza ibuka Yobu humura rero numutware wawe Yesu arabakunda kdi muri kumwe iteka.

J.j{jeje} yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Tonzi humura Yesu aracyari ku ngoma kandi aracyafite ububasha muri byose.
Impanvu yabyo arayizi kandi n’igisubizo cyabyo aragifite.
Yesu arashumbusha ntugirengo ukubokwe kwaraheze kuracyakora kandi yiteguye kukugirira nezaaaaaaaa.

tamali yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Birababaje aliko icyo nabwira Tonzi ni : Humura Yesu arabizi. Imana nta wayibaza ngo ibyo ukoze ni ibiki kuko ubanza ahari n’ubwo yabidusobanurira tutabyumva. Que Dieu reconforte Tonzi et toute sa famille et que l’ame de ce petit ange repose en paix.

Izzy yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Twifatanyije n`umuryango wa Alpha na Tonzi muri ibi bihe kikomeye byo kubura imfura yabo. Uwo mwana Imana imuhe iruhuko ridashira. Mukomere.

Eric yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Tonzi & Alpha mukomere kandi mwihangane uwiteka niwe ubiba urubuto kandi ninawe urusarura ,ntajyagishinama iyo asarura ,ariko ikiruta byose n’uko yibuka imirimo yachu kandi akatugororera ibitukuwiye ,uyu mwana wanyu Data watwese yamusaruye mugihewe ashaka ,mukomeze kwizera nokwiringira arabagororere bidatinze,kuko muri Jeremie ababwira ko abafiteho umugambi mwiza.

Uwiteka abiteho murikigihe,abegereze inshuti nyazo zibakomeza,ndetse abarinde amagambo achintege,amatwi yanyu yo mumwuka afunguke.

From Florentin Asaph.

Florentin SHENYI yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Umuryango wa Tonzi Uwiteka abakomeze kandi yibuke imirimo yabo mwiza bamurera kw’isi ndetse no mu bwoko bwayo, ibashumbushe kuko niyo ibiba ikanasarura, mwihangane kuko ifite abana benshi ndetse uwanyu arategurwa.uyu wagiye mumufate nkituro uwabahaye yishubije.

Uwiteka ibabumbatire mu mababaye

From Florentin AZAPH

yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Be patient to the Family of Alpha&Tonzi. gusa muhumure Imana irabizi.(Humura yesu arabizi)

mutonianneth yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka