Umuhanzikazi Tonzi yibarutse umwana wapfuye
Umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi, yibarutse umwana wapfuye (umwana yapfiriye mu nda) mu ijoro rishyira kuwa mbere tariki 30/07/2012.
Amakuru dukesha Aline Gahongayire ni uko umwana wa Tonzi ngo yagombaga kuvuka kuwa mbere ariko basanze yapfiriye munda.
Yagize ati: “Byabaye ejo nijoro muri Faysal, Tonzi yabyaye umwana wapfuye. Umwana yagombaga kuvuka uyu munsi au fait.”
Uyu mwana wa mbere wa Tonzi yashyinguwe ku gicamunsi cya tariki 30/07/2012 i Rusororo.

Uyu muhanzikazi washakanye n’uwahoze ari umujyanama we, Alpha mu mwaka wa 2009, babuze imfura yabo y’umukobwa, Nyagasani ahe iruhuko ridashira umwana wabo kandi nabo ababe hafi abahe gukomeza kwihangana.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
nukurinibihangane
niko olange we kuva aho wabereye upfushije kangahe?nuko nawe haribyo utujurije Imana!?urupfu ni Imana yarushyizeho kandi nigikombe tuzanywesha twese! Tonzie komera ushikame uwo mumaraika ni Imana yamuguhaye izaguha nundi irakuzi kdi iragukunda
Tonzi ihangane byose biva mu bushake bwayo izagushumbusha ,najye nkumubye wabyaye nzi ibyishimo by,umwana mu muryango nifatanyije nawe mu kbabaro ihangane.
Don’t jock, kubura umwana birababaza ariko nanaone bifite icyo biba bishaka kwerekana cyane cyane k’umukristu wizera! Il faut toujours controler votre mariage. Il a été basé sur quoi? Mwese mushakana hari inyungu mwirukanka inyuma cyangwa ivanguramoko, idini, n’ibindi Imana izajya ibereka ko itareba nk’abantu. Ndabibabwiye Karaha ka Ntibazirikana, uwo mukobwa simuzi ariko yikebuke neza hari ibyo yasabye Imana atujuje
tonzi komera sha,imana izagushumbusha,niyo duharira byose.
Tonzi and Alpha mwihangane birababaje ariko ntanumwe wabaza Imana ngo nibiki ukoze ,ariko nkuko ubiririmba humura Yesu arakuzi.
Imana igihe cyose ibana nabihangana
tonzi,imana iri kumwe nawe izagushumbusha.
Tonzi and Alpha Yesu arabizi kandi niwe ufite urufunguzo ihangane .
Tonzi n’umufasha wawe mwihangane ntakigeragezo kitugeraho
Imana itabizi muyisunge ibafashe kwihangana kdi mwirinde ntimubabare nk’abadafite Imana kuko ifite ububasha bwose mukuboko kwayo
Yoo, ndababaye cyane, nimwihangane Imana yari yabahaye uri mwana irabizi, kandi izabaha nabandi benshi, pole sana.
yoo Imana ikomeze kubihanganisha kandi muhumure izabashumbusha mwihangane