Umuhanzikazi Sacha Kat yaba atwite inda y’amezi ane
Nyuma y’igihe kinini umuhanzi Isaro Sandrine wamenyekanye ku izina rya Sacha Kat atigaragaza mu ruhando rwa muzika, hari amakuru ari kuvugwa ko yaba atwite.
Aya makuru amaze igihe gito atangiye kuvugwa. Umwe mu babivuga yemeza ko yamwiboneye n’amaso ko koko atwite.
Twavuganye n’umwe mu nshuti za hafi cyane za Sacha Kat kuri uyu wa mbere tariki 21.4.2014, ariko akaba atifuje ko amazina ye atangazwa, adutangariza ko koko uyu muhanzikazi atwite. Yagize ati: “Nibyo koko Sacha aratwite gusa nta byinshi nakubwiraho unyihanganire”.

Mu kiganiro gito twahise tugirana na Sacha ku murongo wa telefoni ntiyagize byinshi adutangariza gusa atubwira ko impamvu atakigaragara muri muzika ari uko ahugiye mu bintu byinshi. Tumubajije igihe azagarukira muri muzika atubwira ko bizaterwa n’igihe ibyo bintu bizarangirira.
Yagize ati: “Ubu ndi mu bintu byinshi niyo mpamvu ntakigaragara gusa ntabwo nzi igihe bizarangirira, nibwo nzagaruka”.

Sacha Kat yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Igikwiye” yakoranye na Danny Nanone. Nyuma y’iyi ndirimbo byavuzwe cyane ko yaba akundana na Danny Nanone ariko bombi bakabihakana nyuma biza kurangira akundanye na Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, gusa nawe bimaze iminsi bivugwa ko batagikundana n’ubwo hirya no hino mu bitaramo bagaragara bari kumwe.
Mbere y’uko yinjira mu buhanzi, Sacha Kat yari yaramenyekanye yamamariza MTN akaba yaranigeze kuba Miss (nyampinga) MTN.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Urangaye baramuhangamura