Umuhanzikazi Sacha Kat yaba atwite inda y’amezi ane
Nyuma y’igihe kinini umuhanzi Isaro Sandrine wamenyekanye ku izina rya Sacha Kat atigaragaza mu ruhando rwa muzika, hari amakuru ari kuvugwa ko yaba atwite.
Aya makuru amaze igihe gito atangiye kuvugwa. Umwe mu babivuga yemeza ko yamwiboneye n’amaso ko koko atwite.
Twavuganye n’umwe mu nshuti za hafi cyane za Sacha Kat kuri uyu wa mbere tariki 21.4.2014, ariko akaba atifuje ko amazina ye atangazwa, adutangariza ko koko uyu muhanzikazi atwite. Yagize ati: “Nibyo koko Sacha aratwite gusa nta byinshi nakubwiraho unyihanganire”.

Mu kiganiro gito twahise tugirana na Sacha ku murongo wa telefoni ntiyagize byinshi adutangariza gusa atubwira ko impamvu atakigaragara muri muzika ari uko ahugiye mu bintu byinshi. Tumubajije igihe azagarukira muri muzika atubwira ko bizaterwa n’igihe ibyo bintu bizarangirira.
Yagize ati: “Ubu ndi mu bintu byinshi niyo mpamvu ntakigaragara gusa ntabwo nzi igihe bizarangirira, nibwo nzagaruka”.

Sacha Kat yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Igikwiye” yakoranye na Danny Nanone. Nyuma y’iyi ndirimbo byavuzwe cyane ko yaba akundana na Danny Nanone ariko bombi bakabihakana nyuma biza kurangira akundanye na Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys, gusa nawe bimaze iminsi bivugwa ko batagikundana n’ubwo hirya no hino mu bitaramo bagaragara bari kumwe.
Mbere y’uko yinjira mu buhanzi, Sacha Kat yari yaramenyekanye yamamariza MTN akaba yaranigeze kuba Miss (nyampinga) MTN.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
jyenda bona unomukobwa gutwarinda byaba bitaramutunguye kabisa gusa jyendamwifuriza kuzaruhuka neza imana imuruhure neza
wasanga aribyo
Mwaramutse? Icyombona Nuko Uwo Mukobwa Ibyo Yakoze Bitamutunguye Kuko Mbona Asa numuntu Ujijutse Bityo Abantu Nibareke Kuvugamenshi !!!
Buriya hari umu General umwibitseho tout!!! Abafite inkwi barya ibiryo nka biriya byahiriye muri MTN nyine.
ahybwo se umukobwa nkuriya adatwise urumva ataba atera umwaku reba nawe ukuntu aba yambaye ubwo se muri kumwe yakwambara gute?uretse ubusa kandi ni mwiza urumva ko ntakundi byarangira keretse umbwiye ko nta mu type umureba kandi abatype nabo ndabazi kumwana nkuriya.gusa nukuntu birangira atubatse akabyara nta gahunda ariko ntawamenya ashobora no kuba aribyo ahisemo kubyara ntabyo kurongorwa.
ntagitangaza kirimo ahubwo yariyaratinze, ahubwo mumucunge atayikuramo kuko uwonguwo zavuyeho abakobwabarabakera.murakoze
Umukobwa ni ubyara ikibi nuburyo babyaramo
ahubwo njye uko mubona gutwita nta gitangaza kirimo ahubwo iyo adatwita mibyo byari gutangaaza abantu
birababaje pe!
Mwiriwe,twabasaba,amakuruyabahanzi?Agezweho?Sawamugiri,ijororyiza!!
mbanje kubasuhuza bajyebagaragaz,ukuri ntaw,uhish,umwots,inzuyahiye.....
mbega umwali wipfushije ubusa we!!!ukuntu yari keza cyane!!!ariko njya numva ngo no kwiga ntiyabirangije ngo yagarukiye mu mwaka wa kabiri secondaire!niba aribyo byaba bibabaje!yiyangirije ubuzima kandi ndabona akiri muto disi!