Ubutumwa n’imyambarire by’abahanzi nyarwanda bikomeje gutera inkeke
Nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu ndirimbo zimwe na zimwe, imyambarire ndetse n’ubutumwa bidasanzwe birarushaho kwiyongera mu bahanzi nyarwanda ku buryo benshi mu bakurikiranira hafi umuziki usanga babyibazaho cyane.
Mu minsi mike cyane ishize, umuhanzi Lil P ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye igaragaramo amashusho adasanzwe.
Ubwo aherutse hano mu Rwanda, yakoze amashusho y’indirimbo ye “Unaitwa nani” iyi ndirimbo ikaba yagaragayemo abakobwa b’abanyarwandakazi bambaye “Bikini” (amakariso).

Muri iyi ndirimbo kandi harimo n’umuhanzikazi Keza Fearless Stamina wamenyekanye cyane ku rubuga rwa facebook nk’umwe mu bakobwa bakoresha amafoto basa n’abambaye ubusa.
Nyuma y’uko indirimbo “Unaitwa nani” ya Lil P igiriye ahagaragara, Minisiteri y’umuco na siporo yatangaje ko igiye guhagurukira ikibazo cy’abahanzi bakomeje kwangiza umuco nyarwanda.
Mu mwaka ushize wa 2011, amashusho y’indirimbo “Ndabaza” y’uwahoze ari umuhanzikazi Tete Roca yangiwe gukinwa kuri televiziyo y’u Rwanda kubera uburyo yagaragaragamo yambaye. Tete yaje kureka umuziki ngo kubera impamvu ze bwite.
Mu kiganiro gito twagiranye n’umwe mubanyamakuru b’imyidagaduro utarashatse ko dutangaza izina rye, yagize ati: “Bisigaye bikabije cyane! Ubutumwa abahanzi basigaye batanga buteye isoni…wumva ukuntu ziriya ndirimbo nyinshi haba huzuyemo ibitutsi n’amagambo mabi…”.
Undi nawe yongeyeho ati: “birababaje cyane. Kuba abanyamahanga baririmba ibiteye isoni ntabwo aricyo cyagombye gutuma na hano mu Rwanda biba gutyo…”
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 17 )
Ohereza igitekerezo
|
ikindi kibabaje ni abaririmba HIP HOP bafite ubutumwa bwiza pe ariko benshi muribo ugasanga bafite imico itari myiza .murakoze, mujye mubabwira bagerageze guhuza ubutumwa n’imico
iriya myambarire niyo igezweho ahantu hose example uzarebe mu ndirimbo za 50 cent .
BIRAKABIJE byo si ukubeshya usibye no mu mashusho n’amgambo ntiyoroshye, iyo ubona nk’iriya ndirimbo ngo"mbona bagupfusha ubusa"n’iriya ngo ikinini cyanjye ya kitoko bruriya zitanga ubuhe butumwa uretse gupromoting uburara mu bana?n
Imyambarire iriho koko irababaje gusa numva icyabica nta naha mwe bazongera gukina indirimbo zirimo imyambarire iteye isoni yego burimuntu agira ibyo yikundira ariko byaba byiza bagerageje kutabangamira umuco nyarwanda
Ariko na mwe abanyamakuru mubigiramo uruhare, mugihe mudatambutsa kuri radiyo ni mwe ikorera mu Rda, izo ndirimbo zitatira umuco, abo banyamuzika ntawajya abumva. Namwe reo abanyamakuru mugomba kurwanya icyo kintu