Ubutumwa n’imyambarire by’abahanzi nyarwanda bikomeje gutera inkeke

Nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu ndirimbo zimwe na zimwe, imyambarire ndetse n’ubutumwa bidasanzwe birarushaho kwiyongera mu bahanzi nyarwanda ku buryo benshi mu bakurikiranira hafi umuziki usanga babyibazaho cyane.

Mu minsi mike cyane ishize, umuhanzi Lil P ubarizwa mu gihugu cy’Ubwongereza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye igaragaramo amashusho adasanzwe.

Ubwo aherutse hano mu Rwanda, yakoze amashusho y’indirimbo ye “Unaitwa nani” iyi ndirimbo ikaba yagaragayemo abakobwa b’abanyarwandakazi bambaye “Bikini” (amakariso).

Amwe mu mashusho y'indirimbo "Unaitwa nani" ya Lil P.
Amwe mu mashusho y’indirimbo "Unaitwa nani" ya Lil P.

Muri iyi ndirimbo kandi harimo n’umuhanzikazi Keza Fearless Stamina wamenyekanye cyane ku rubuga rwa facebook nk’umwe mu bakobwa bakoresha amafoto basa n’abambaye ubusa.

Nyuma y’uko indirimbo “Unaitwa nani” ya Lil P igiriye ahagaragara, Minisiteri y’umuco na siporo yatangaje ko igiye guhagurukira ikibazo cy’abahanzi bakomeje kwangiza umuco nyarwanda.

Mu mwaka ushize wa 2011, amashusho y’indirimbo “Ndabaza” y’uwahoze ari umuhanzikazi Tete Roca yangiwe gukinwa kuri televiziyo y’u Rwanda kubera uburyo yagaragaragamo yambaye. Tete yaje kureka umuziki ngo kubera impamvu ze bwite.

Mu kiganiro gito twagiranye n’umwe mubanyamakuru b’imyidagaduro utarashatse ko dutangaza izina rye, yagize ati: “Bisigaye bikabije cyane! Ubutumwa abahanzi basigaye batanga buteye isoni…wumva ukuntu ziriya ndirimbo nyinshi haba huzuyemo ibitutsi n’amagambo mabi…”.

Undi nawe yongeyeho ati: “birababaje cyane. Kuba abanyamahanga baririmba ibiteye isoni ntabwo aricyo cyagombye gutuma na hano mu Rwanda biba gutyo…”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Mukama wanje iryo ni bara ku mutemere.Nukuri abantu tutigaruye tukavavanura n’igicumuro umuvumo nturi kure yacu.Abantu tugira twitware nk’ibikoko kandi ntakabuza igihano c’ibicumuro kigiye kuza;BIKIRA MARIYA MAWE UDUSABIRE KWA YEZU ADUKIZE IBICUMURO

MPAWENAYO Marc yanditse ku itariki ya: 11-07-2014  →  Musubize

ndabazanti kuki ntamuhungu ukora ibyo sukuvugako abakobwa batiyubaha?none mugire inama abakoribyo babireke.nimudafatira hafi igihugu baragihemukira.kuko muconyarwanda ibyo ntibikwiye.

yanditse ku itariki ya: 17-11-2012  →  Musubize

njye ndabana yarakwiye kwambara ubusa kuko nubundi ntacyo yahishe byose yabishyize kumugaragaro.niba adashoboye kwambara azagumane umucowe yekuzazakutwanduriza umuconyaryanda.

yanditse ku itariki ya: 17-11-2012  →  Musubize

Njye ndabona ari rya dini rya satani ritangiye kogera isi yose,kuko sinibaza umuntu muzima ufite ubwenge ashobora kwanika ubusa bwe nduzi ari ukubwanika,ntabimukoreramo,gusa icyo mbona ni ugusenga cyane,nta kindi

Birinda yanditse ku itariki ya: 17-11-2012  →  Musubize

niba twaribohoye kuki tukiboshye no kwigana ibidafite u
mumaro bisa nasa naho tukiri abakoroni
iterambere si ukwambara ubusa.twaridukwiye gushaka ubuzima mubundi buryo kandi tugahesha imana icyubahiro ndetse ni igihugu cyacu

dodos yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

unva mbabwire mwabavandimwemwe mubasha gusoma iki kinyamakuru nubwontari muku cyane ariko umuziki womurwanda waraphuye abawufite nabawushyingura warangiranye nimpala nabandi bariho icyogihe nahubu wagirango barizihiriza satani ibyo muvugakoko niba biriho ntibikwiriye abanyarwanda na banya Rwandakazi

david yanditse ku itariki ya: 16-11-2012  →  Musubize

Njyewe mbona abanyarwanda muzomera nka Adamu na Eva nibo bamenye kobambaye ubusa kubera icyaha namwe mucunganywa n’ubusa ukagirango n’ubwambere mubwambaye?kera imyenda itaraza ntiba bunuzaga,erega nabambaye ibakwira bayikuramo keretse nimujya muyibadoderaho naho ubundi mbona kwambara ari k’umutima ninawo Imana ireba.

tete yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Iyi myambarire rwose si iyo mu Rwagasabo kuko abakobwa barangwaga no kwiyubaha ndetse no kugira isoni.

NDIZEYE Aimable yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

oya ntitukarebere kubanyamahanga ngo natwe dute umuco nyarwanda 50cent nibyiwe numuco wiwabo attention mukwangiza umuconyarwanda twarazwe nabasogokuruza

winny yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

igitekerezo jye natanga nuko abanyamakuru bose cyangwa abashinzwe gusohora indirimbo bajya babona indirimbo irimo amashusho yabambaye ubusa bakazireka biryo byatuma nabandi babireka

mami yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Nanjye nemera ko uruhare runini rufite aba nyamakuru kuko nimwe mushuka bariya bana mubabeshya ngo ni stars nawe se umuntu asohoye indirimbo imwe nabwo yumvwa n’abantu bake, umuntu wagera na buja ugasanga ntazwi... mwarangiza ngo ni star gute se??? ikindi izo ndirimbo nimwe muzikorera promotion kuki mubikora kandi muzi neza ko harimo urukozasoni??? Muzabanze mwigishe abo bana biyita ba stars icyo bivuze... ntabwo kwambara pocketdown na lunettes zimeze nka parebrises aribyo bikugira star non...aribyo Kizito Mihigo ntiyaba azwi kubarushya

kadubiri yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

iki gihugu nicyibagirwa Imana,kizabona ishyano.Kandi kimwe mu byaha bikururira igihugu umuvumo ni ubusambanyi,ni bwo bwatumye sodomu na Gomora harimbuka,mube maso kandi musenge.Ibigezweho ntabwo biba muri America,ubisanga mu ijambo ry ’Imana kandi ijambo ry’Imana rigufasha kubahiriza umuco.Nimushaka kwitwara nk’abanyamahanga ibyago byabo namwe bizaza bibagereho.mwirinde.

ijwi ry’urangururira mu butayu yanditse ku itariki ya: 13-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka