Tom Close agiye kurushingana n’umukunzi we Tricia

Biteganyijwe ko tariki 30/11/2013 aribwo ubukwe bwa Muyombo Thomas (Tom Close) na Niyonshuti Ange Tricia buzaba. Ibijyanye n’imihango yo gusaba no gukwa nta kiratangazwa.

Gusezerana imbere y’Imana bizabera kuri Katederali Saint Etienne mu Biryogo saa cyenda. Nyuma y’uwo muhango wo gusezerana, biteganyijwe ko abatumiwe bazakirirwa muri Sano Park i Rusororo guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba; nk’uko bigaragara ku rupapuro rwabo rw’ubutumire.

Muyombo Thomas wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya R& B binavugwa ko ari nawe wayitangije hano mu Rwanda mbere gato y’uko The Ben na Meddy nabo binjira muri muzika.

Tom Close n'umukunzi we Tricia bagiye kurushinga.
Tom Close n’umukunzi we Tricia bagiye kurushinga.

Tom Close yagiye yegukana ibihembo bitandukanye harimo ndetse no kuba yaregukanye amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya mbere anahembwa gutemberera muri Amerika no gukorerayo indirimbo hamwe n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi ku izina rya Sean Kingston.

Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka “Si beza”, “Sinari nkuzi”, “Bazanyica”, “Do me like that” nayo yakoranye n’umunyamerikakazi uzwi ku izina rya Lamyia, “Ndacyagukunda” n’izindi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 31 )

mwifurije ubukwe bwiza numukunziwe kandi bazabyare b aheke nibyo mbifurije.

ishimwe denys yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

Ndagukunda wa musore we nanka IRYO ZINA WIYISE RY´UMUNYAMERIKA`"YIFITIYE IBIBAZO BYIHARIYE.kandi njye nabona uzaba intwali mu Rwanda
Mbabariri ushake izina basi ritariho(rya kinyarwanda) nabawe bazakwibukiraho...urabona utakiriho bakavuga tom C.... ni ibiki?wahe?

jado yanditse ku itariki ya: 27-10-2013  →  Musubize

UBUKWE BWIZA

alias yanditse ku itariki ya: 25-10-2013  →  Musubize

Tom kwifurije ubukwe bwiza uwiteka azabigufashamo nkagiranti urugo ruhira.

jean yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Bageni bahire mugire ubukwe muzaba akaramata,

Natwe tubifurije urugoruhire muzabyare umuhungu ndetse n,umuknbwa.

ntawuyirushintege simeon yanditse ku itariki ya: 24-10-2013  →  Musubize

Mwifurije ubukwe bwiza!!!

Léon yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

Tumwifurije ubukw bwiza twe abafana be!!!!!!!!!!!!

edouard yanditse ku itariki ya: 23-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka