Tom Close agiye kurushingana n’umukunzi we Tricia
Biteganyijwe ko tariki 30/11/2013 aribwo ubukwe bwa Muyombo Thomas (Tom Close) na Niyonshuti Ange Tricia buzaba. Ibijyanye n’imihango yo gusaba no gukwa nta kiratangazwa.
Gusezerana imbere y’Imana bizabera kuri Katederali Saint Etienne mu Biryogo saa cyenda. Nyuma y’uwo muhango wo gusezerana, biteganyijwe ko abatumiwe bazakirirwa muri Sano Park i Rusororo guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba; nk’uko bigaragara ku rupapuro rwabo rw’ubutumire.
Muyombo Thomas wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Tom Close ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu njyana ya R& B binavugwa ko ari nawe wayitangije hano mu Rwanda mbere gato y’uko The Ben na Meddy nabo binjira muri muzika.

Tom Close yagiye yegukana ibihembo bitandukanye harimo ndetse no kuba yaregukanye amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya mbere anahembwa gutemberera muri Amerika no gukorerayo indirimbo hamwe n’umuhanzi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzwi ku izina rya Sean Kingston.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka “Si beza”, “Sinari nkuzi”, “Bazanyica”, “Do me like that” nayo yakoranye n’umunyamerikakazi uzwi ku izina rya Lamyia, “Ndacyagukunda” n’izindi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 31 )
Ohereza igitekerezo
|
gusa tomclose atanze itandukaniro nabandibastar too!turamushigikiye
Knowles Nange Ndamukunda Cyane. Ndumwe Mubamushaka. Gusa Sinzi Niba Yakemerako Dusohokani Nibuze Umunsi 1 Umwe.
Ndasaba knowless Butera ko yahitamo umusore akavana abandi bose mugihirahiro.arakunzwe cyane kdi buri umwe wese yumva yaba umuboy freind we.
ENJOY YOUR WEED
yeweee!!mbega byiza tom frestatoin kabisa basige icyo gifunguzo yewe!
Thomas we nibyiza kuba umugabo kdi ubigirwa no kuzuza inshino zawe nk’umugabo muzahirwe.
yeah!yesu aragowe nukuri kuko intore zimuzanira intama abiyise abashumba bagasakuza ngo akintore nuguhamiriza ntizishinzwe umukumbi buriyase theo yageze kuri kristo ate ntibazi aho yavuye niyompamvu yiyemeje gukorera christo atavanguye kandi adeperi nireba nabi izamubura nonese abadive kobataciye safi ntajya gusenga akanacurangira imana nukuri umutima wumuhanzi iyo wegereye imana nuwambere muguhindura abandi
TOm mbifurije urugo ruhire,muzabyare hungu na kobwa
tom nkwifurije ubukwe bwiza wowe numukunzi wawe muzabane akaramata muzabyare muheke hungu na kobwa
Ndagaya umuntu Usebya Abahanzi Bacu Imana Imubabarire
Tubifurije urugo ruhire muzagire urugo ruhire mubyare hungu na kobwa muzagire amata nubuki
ZIGG ubukwe bwiza kabisa gusa mbona agira reaction vuba
ntazayigigane n’umgore we.