Nyuma y’imyaka 22 atavuga ubu ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana

Umusore witwa Niyibizi Bonaventure w’imyaka 26 y’amavuko ubu ni umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana nyuma yokuvuka akamara imyaka 22 atavuga.

Uyu musore wihaye Imana yibera mu rusengero rwa Elim Christian Church i Remera mu mujyi wa Kigali. Niyibizi yageze muri uru rusengero ahajyanwe n’umugabo wamukuye ku muhanda ngo bajye kumusengera.

Nyuma y’umwaka n’amezi atandatu yibera muri urwo rusengero ari ikiragi, Niyibizi yaje kuvuga umunsi umwe chorale iri muri reapetition ubwo baririmbaga ngo “Mana nzibera mu nzu yawe” nawe agasubiramo iyo chorus bagatangara.

Ku myaka 26, Niyibizi Bonaventure afite alubumu ya gospel yise “Inzu yawe” akaba agiye kuyishyira ahagaragara mu Kuboza 2012.

Niyibizi avuga ko atazi umuryango we ariko ngo yumvise umubyeyi wamureze avuga ko nyina yamutaye hafi y’urugo rwe kubera ubushobozi buke yari afite akiri umukobwa muto.

Agira ati: “natangiye guhabwa ibere mfite amezi atatu ariko ngo byari bigoranye kuko ntigeze menya kwasamura akanwa ngo nonke”.

Niyibizi Bonaventure.
Niyibizi Bonaventure.

Uyu musore ahamya ko yagiye kuba ku muhanda ku myaka itandatu bitewe nuko umugabo w’umugiraneza wamureze atabyumvaga kimwe n’umufasha we kubyerekeranye no kurera umwana yabonaga ari ntacyo yazabamarira.

Niyibizi asobanura ati: “Hamwe na bagenzi banjye ku mihanda twavuye i Burundi tugera i Kibungo, aho twabaye ku muhanda dusabiriza tukarya ibyo tubonye byose.Numvaga ibyo bavuga ariko ntashobora kuvuga”.

Akomeza avuga ati “nararaga mu ishyamba nkarya ibyatsi nk’inyamanswa hanyuma mu gitondo nkasubira ku mihanda n’izindi mayibobo.”

Ku myaka 13 y’amavuko, baje kuva i Kibungo bagera i Nyamirambo aho baryaga inyama mbisi bakirarira muri ruhurura, bakomeza kwimuka bagera Kicukiro.

Umugiraneza umwe yabonye Niyibizi ku muhanda amujyana mu rusengero rumwe, aho avuga ko yafashwe nabi cyane bamubuza kwegera abantu dore ko yari afite umwambaro umwe yafuraga nijoro.

“Nari ntunzwe n’imyumbati mibisi umumama umwe yampaga, nkaryama hanze y’urusengero. Nibajije impamvu mama umbyara atantaye mu mazi cyangwa akanyica nkivuka aho kugira ngo mbabare ako kageni”.

Nyuma y’aho niho yahuye n’umugabo wamujyanye mu rusengero Elim Christian Church i Remera ari naho yaje gukirira atangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Madrine Tusingwire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

ndumva ngize emotion erega twizeye bingana urwara ntacyitashoboka. Imana ihabwe icyubahiro.

gogo yanditse ku itariki ya: 18-10-2012  →  Musubize

IMANA ISHIMWE CYANE

BEBE yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Imabraga zayo ntizigira akagero."niyo ibasha gukora ibirenze ibyo dutekereza" nanye yangiriye neza nari mpfuye. Yesu uri umwami kukwizera nta gihombo nabibonyemo. Yemwe abatizera,nimuhindure nimuze twifatanye dushime Imana yacu kuko turi abo yaremye ngo tuyihimbaze

carine yanditse ku itariki ya: 17-10-2012  →  Musubize

Mana uri umukozi w’umuhanga pe! Uri byose utakwizera koko yaba uwande? Urahora usingizwa gitare cyanjye nihishamo. Koko Mana ukura ku cyavu ukicarana n’abakomeye. Imirimo yawe ihora intangaza. Najye ndagushimye kubyo wakoreye uyu muvandimwe.

Fany yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Imana yacu ishobora byose, ihindura amateka, ni nziza gusa... Mana we, nanjye ndagushimye ku bw’ibyo wakoreye uwo musore. Abatazizezwa n’Ijambo ry’Imana, at least bazizezwe n’imirimo yayo. Mana twakuvaho tukajya hehe???

Nicole yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Imana yacu ishobora byose, ihindura amateka, ni nziza gusa... Mana we, nanjye ndagushimye ku bw’ibyo wakoreye uwo musore. Abatazizezwa n’Ijambo ry’Imana, at least bazizezwe n’imirimo yayo. Mana twakuvaho tukajya hehe???

Nicole yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Mana we !ndumva amarira! Mana shimwa, uri igitangaza uri..sinzi icyo navuga, gusa uri byose Mana!

Love yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Mana warakoze! Kandi uzakomeze kumubera byose.

Kandi yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize

Mana uhabwe icyubahiro ku bw’ibyo wakoze, usubiriza igihe kandi ukomeze kumubera umubyeyi.

umusomyi yanditse ku itariki ya: 16-10-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka