“Ntabwo umwana yagucira ngo nawe umucire...” – Nizzo wo muri Urban Boys

Nyuma yo gutukwa n’umuhanzi mugenzi we Professor Nigga, Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys avuga ko nta mwanya afite wo gutinda kubyo Professor Nigga yamuvuzeho hari byinshi yagakoze mu buhanzi bwe.

Ubwo twamubazaga uko yakiriye amagambo yamuvuzweho yagize ati: “uburyo nabifashe, habaho ibintu abahanzi bakora kugira ngo bamenyekane uriya nawe niko mbifata...njye ntabwo biriya nabifatira umwanya.

Ntabwo umwana yagucira ngo nawe umucire,...uriya Professor Nigga nta hantu muzi ntiyanyigishije ariko numva abamuzi bavuga ko ariko ameze...”.

Nizzo.
Nizzo.

Nizzo yakomeje agira ati: “...numva bavuga ngo ni umuhanzi ariko nta ndirimbo ze nari numva, nta hantu nari numva ngo yaririmbye muri concert, mubona mu bitangazamakuru gusa kandi nabwo nkamubona mu bintu nk’ibi by’amagambo...”.

Ku ruhande rwa Nizzo n’iyo Professor Nigga yakomeza akavuga we ngo ntacyo bimubwiye. Yagize ati: “...yaba afite n’ibindi akabivuga, njyewe ntabwo mututse ariko mufata nk’aho atari umuntu muzima!”

Nubwo Nizzo avuga ko ibitutsi Professor Nigga yamututse nta gaciro yabihaye, Alex Muyoboke, umujyanama wa Urban Boys, we ari kwitegura kujyana Professor Nigga mu rukiko.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 21 )

Puu Numuswa

Junia yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

Prof Nigger Umpangare nguhangare nisomo rishya yigisha uretse kwambarira ipantalo munsi y’akabuno nk’abapede, bamwangiye kuza kwivanga muri concert yabo bitari muri gahunda,yabaza Muyoboke ati baza Nizzo nawe ati byemezwa na Safi mpaka ayobewe uko yabigira,ndetse banavuga ko nta music ye bafite; muri make yashakaga kuza kubabihiriza abyina ikimansuro ahenera abantu, bamwikuraho kubwenge,nawe arabibona bimurya ahantu biragangura,arakoronga arusha abashumba bakera.

NyamweruGikuri yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

uwiganye ikibi ntago aba akiruse!Nizzo weho komerezaho kuko abantu nkabo bahozeho? Icyiza nukumureka agatuka yaruha akarekera

Andrew yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Nizzo jst leave the fckers wat they know iz jst to utter anything from thea mouth. NIZZO KEEP ON DA SWAGGER

bagirepatrick yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

Cyakora nizzo asubije nkabantu babagabo, ntampamvu yo kurangwa n’amagambo atubaka!

Ewudes yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

Nanjye ntyo mbona ibyo uyu mwana avuze aribyo abanyamakuru mujye muba professional iyo ibintu ntacyo byungura abantu nta mpamvu yo kubishyira mu bitangazamakuru !Uyu mugabo rero utukana nawe namwifuriza kwisubiraho kuko ibi ntibikwiye kuwitwa ngo n’umurezi.Urban boys courage mukore kandi murangwe n’umuco mwiza namwe niko kwihesha agaciro.

Gloria yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Courage Nizzo abantu nkabo ujye ubima amatwi wikomereze gahunda Imana ikuri imbere niyo yakuremye ni nayo ifite ubuzima bwawe mu biganza byayo.Numvise na Papa wawe afite palapala ariko nuko aho ugeze atariho yagukekeraga bose bihorere wikomereze gahunda kukurega ngo nturera abana be ntabwo bigufata kuko atababyaye aziko ari Nizzo uzabarera kandi yibuke ko ufite na Maman wawe windushyi ugomba kwitaho.

peter yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Nkuko uyu musore abivuze,mbona imbuga za internet hari abahanzi zirema! Umuntu bakamwita umuhanzi nta ndirimbo ye nimwe tuzi ku maradiyo ,nta gitaramo arakora ,.. Ntimugahe abantu amazina badakwiriye

manzi yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize

Nkuko uyu musore abivuze,mbona imbuga za internet hari abahanzi zirema! Umuntu bakamwita umuhanzi nta ndirimbo ye nimwe tuzi ku maradiyo ,nta gitaramo arakora ,.. Ntimugahe abantu amazina badakwiriye

manzi yanditse ku itariki ya: 9-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka