“Ntabwo umwana yagucira ngo nawe umucire...” – Nizzo wo muri Urban Boys
Nyuma yo gutukwa n’umuhanzi mugenzi we Professor Nigga, Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys avuga ko nta mwanya afite wo gutinda kubyo Professor Nigga yamuvuzeho hari byinshi yagakoze mu buhanzi bwe.
Ubwo twamubazaga uko yakiriye amagambo yamuvuzweho yagize ati: “uburyo nabifashe, habaho ibintu abahanzi bakora kugira ngo bamenyekane uriya nawe niko mbifata...njye ntabwo biriya nabifatira umwanya.
Ntabwo umwana yagucira ngo nawe umucire,...uriya Professor Nigga nta hantu muzi ntiyanyigishije ariko numva abamuzi bavuga ko ariko ameze...”.

Nizzo yakomeje agira ati: “...numva bavuga ngo ni umuhanzi ariko nta ndirimbo ze nari numva, nta hantu nari numva ngo yaririmbye muri concert, mubona mu bitangazamakuru gusa kandi nabwo nkamubona mu bintu nk’ibi by’amagambo...”.
Ku ruhande rwa Nizzo n’iyo Professor Nigga yakomeza akavuga we ngo ntacyo bimubwiye. Yagize ati: “...yaba afite n’ibindi akabivuga, njyewe ntabwo mututse ariko mufata nk’aho atari umuntu muzima!”
Nubwo Nizzo avuga ko ibitutsi Professor Nigga yamututse nta gaciro yabihaye, Alex Muyoboke, umujyanama wa Urban Boys, we ari kwitegura kujyana Professor Nigga mu rukiko.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 21 )
Ohereza igitekerezo
|
nizzo wakoze kbs kuba wamweretse ubutwari nawe yigaye kbs
nizzo wakowakoze ibyabagabo 2
fine nizz dat good
man #Nizzo numunt wumsza!
Nizzo urumuntu wumuxaza kbx kk ibyo wakoze witandukanyije nuwo muswa 2!ni 4 uwo mu type kbx guceceka biruta byux 2!
POO UMUSWA
nizzo ni umuntu w’umugabo harigihe umuntu aba ashaka hit
NIZZO WARAKOZE KUBA UTARAMU TUTSE MWITA NGAZA MAKURU NAKO YIZE
POO numuswacyane arebe aho urban boys igeze mbere yokuvuga ariyamagambo ntanyapfura ajyira umuntu wumugabo amera nkabana.
Yarerewe mu isogisi akurira muri bote
nizzo numuntuwumugabopee!!! kuba ataritaye kuribyobitutsi
nzz urumuntu wumugabo kandi wakurikije inama wagiriwe komerezaho