Mu mvugo ijimije, Dj Adams araburira abahanzi bajya mu bapfumu
Umunyamakuru Dj Adams umenyereweho cyane kunenga abahanzi, araburira abahanzi byitwa ko bajya mu bapfumu gushakisha icyatuma bamenyekana.
Bimaze iminsi bivugwa ko hari bamwe mu bahanzi baba biyambaza abapfumu kugira ngo bamenyekane, bakundwe ndetse babe banagira amafaranga menshi.
Nyuma y’uko ibi bivuzwe, abantu banyuranye bagiye babivugaho gutadukanye harimo abemeza ko bibaho n’abandi bahakana bakavuga ko bitabaho.
Nubwo bimeze bityo ariko, mu mvugo ijimije, Dj Adams we araburira abahanzi baba babijyamo ariko ukurikije uburyo ababuriramo, nawe ntiwabura kumushyira mu mubare w’abemeza ko bibaho.

Abinyujije kurukuta rwe rwa facebook, Dj Adams yagize ati : « Wumva bavuga ngo bararoga "bakarya hit"(bakamenyekana). Ingero z’izo hit ntazo nzi. Njye nzi kuroga cyangwa abarozi nabanza nkaroga umuntu uwo ari we wese unkura ku "mbehe" mba niyibiye (nashishuye) ubundi "nkarya hit" idafite ingaruka… ».
Mu mvugo ye n’ubwo yasaga nk’uburira abahanzi bajya mu bapfumu, yasaga kandi n’ubwira abahanzi byitwa ko bigana indirimbo z’abandi aribyo bita gushishura mu mvugo abahanzi bakoresha.
Akomeza agira ati : ‘‘Umuntu aremera akaba umupfu kabiri koko? guhitamo ibyo ashoboye byamutunga, akongera agapfa ashaka kuriganya ngo amenyekanishe ibijurano mu bapfumu. ubure gukoresha ubwenge (creativity) niba wemeza ko ubufite (ubuhanzi)!!’’.

Dj Adams asanzwe amenyereweho kunenga abahanzi cyane cyane abo bivugwa ko baba bigana ibihangano by’abandi aho guhanga ibyabo.
Azwiho kandi kuba umuntu utajya atinya kubwira abahanzi ndetse n’abandi amakosa ababonyeho. Azwiho nk’umuntu ukunda ukuri kandi akaguharanira bikaba bituma bamwe mu bahanzi batamwibonamo.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
dg adms sinarimuzi ark mbonye ameze nkaho atuzuye umuntu ureba imirari nawe azareke urumojyi
so njyenumva yabagiri nama ahokuba senya 2 so ntarusha abanya rd bose ubwenge bumva misic nya rd anjyame nya size yamba 2.
Uriya Mu Nigga Swing Ze Akunda Kuzifatira Kumuziki Nyarwanda Umutima We Urarwaye Ucyeneye Muganga Aho Kubashikira Hit Ikuzimo Bo Barabeho Sabacu Kbs
i think dj adams is crazy