Mu mvugo ijimije, Dj Adams araburira abahanzi bajya mu bapfumu
Umunyamakuru Dj Adams umenyereweho cyane kunenga abahanzi, araburira abahanzi byitwa ko bajya mu bapfumu gushakisha icyatuma bamenyekana.
Bimaze iminsi bivugwa ko hari bamwe mu bahanzi baba biyambaza abapfumu kugira ngo bamenyekane, bakundwe ndetse babe banagira amafaranga menshi.
Nyuma y’uko ibi bivuzwe, abantu banyuranye bagiye babivugaho gutadukanye harimo abemeza ko bibaho n’abandi bahakana bakavuga ko bitabaho.
Nubwo bimeze bityo ariko, mu mvugo ijimije, Dj Adams we araburira abahanzi baba babijyamo ariko ukurikije uburyo ababuriramo, nawe ntiwabura kumushyira mu mubare w’abemeza ko bibaho.

Abinyujije kurukuta rwe rwa facebook, Dj Adams yagize ati : « Wumva bavuga ngo bararoga "bakarya hit"(bakamenyekana). Ingero z’izo hit ntazo nzi. Njye nzi kuroga cyangwa abarozi nabanza nkaroga umuntu uwo ari we wese unkura ku "mbehe" mba niyibiye (nashishuye) ubundi "nkarya hit" idafite ingaruka… ».
Mu mvugo ye n’ubwo yasaga nk’uburira abahanzi bajya mu bapfumu, yasaga kandi n’ubwira abahanzi byitwa ko bigana indirimbo z’abandi aribyo bita gushishura mu mvugo abahanzi bakoresha.
Akomeza agira ati : ‘‘Umuntu aremera akaba umupfu kabiri koko? guhitamo ibyo ashoboye byamutunga, akongera agapfa ashaka kuriganya ngo amenyekanishe ibijurano mu bapfumu. ubure gukoresha ubwenge (creativity) niba wemeza ko ubufite (ubuhanzi)!!’’.

Dj Adams asanzwe amenyereweho kunenga abahanzi cyane cyane abo bivugwa ko baba bigana ibihangano by’abandi aho guhanga ibyabo.
Azwiho kandi kuba umuntu utajya atinya kubwira abahanzi ndetse n’abandi amakosa ababonyeho. Azwiho nk’umuntu ukunda ukuri kandi akaguharanira bikaba bituma bamwe mu bahanzi batamwibonamo.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo Njye Mbona Bitabaho. Iyo Biza Kuba Bibaho Abahanzi Bi Rubavu Ntibaba Baramenyekanye? Kandi Hariyo Benshi Bashoboye Ingero Nka: The super Eagles, Khalid, The Same Na Bandi... Ariko Kumenyekana Murwanda Hose Byaranye.
Ubwo Adams usanga barahuriyeyo
dj adam avuga ukuri kuko ntabwo waba uri umuhanzi ngo ujye mubapfumu?!!?
Ariko kuki mwihutira kuvuga adams ndamushyigikiye kuko azi umuziki so nkawe uvugango ni crzy nuko utamukurikira nguwumve ibisobanuro byamagambo ye dj adams numunya bwenge kuko igihe amaze mu muziki niki nini so muge mumva ibyavuga musobanukirwe, thx all p
Ibyo Dj Adams avuga n,ukuri natwe turabibona nuko ntaho kubivugira ariko ndahamya ko Adams ariwe mu Dj kdi wu munyakuru utarya iminywa rero reka ababwire ndabizi ukuri kuri kuri kuraryana niba mubishaka muhindure imikorere.
Ibyo Dj adams avuga nukuri cyane natwe dufite amatwi tuzi kwiyumvira ibyiza n,ibi ibifite umwimerere nibidafite umwimerere rero ukuri kuraryana reka ababwire nanjye mfite aho mbabwirira nababwira.
by the way umusazi arasara akagwa ku ijambo
ADAMS ni byiza kuvuga ukuri ariko nimba ubonye ikosa ku muntu munenge noneho umuhe umuronko cg umigire inama thx adams
ukuri kuraryana reka ababwire wenda haricyahindika, kuko umziki nyarwanda warapfuye peee!!!!, kuki bashishura bahanze ibihangano byabo bakareka ibyobishishwa ko ntacyo bitumariye kabisa. naho ukuri mureke kube ukuri, nawe niba haricyo mumunenga mukivuge ariko ibyo avuga nukuri. ahubwo akomereze aho.
Dj Damas Nawe Niggua Man! Ntuziko Umu Boss Wa Ntackigenda Abon’uwambaye Pockette Akavuga Ngo Dor’ Ikigoryi Hano Kd Atamuzamurira Iyo Pantaro Ngo Ayimukenyeze? Ntukanenge Ngo Ukabye Kuko Wasanga Nawe Mumvugo Yawe Unuka Umwuka?Niko Ibyawe Byavugwa Byose Si Kabe Naho Wabutsigatira My Colophone Bien?Cg Wenda Wab’uvuga Umuyag’ugaca Mumenyo Ntihagir’uwumv’ibyuvuga? Bakweguza Se? Ngaho Tubwire Nabanyamakuru Nkawe Bindigasi Mumvugo Banataragurika Ngobubahiriz’utudomo? Wari Star None Ugiye Kuba Babis? Umaze Kugira Alboum Zingahe Se Ngo Tukuyoboke? Abisi Ni Babi Man Shishoza Kuko Amateka Ya Raidaman Uzayikurikirane Niy’amutera Kwibera Mukamenge
jyewe dj Adams ndamwemera. Avuga ukuri kdikugaragarira buriwese. Jyenumva music nya rda, inaniwe. Urugero, ubukoko fatafata ni iyateta cg yarayimbye,
Dj adams is crazy