Manager wa Urban Boyz agiye kurega Professor Nigga kubera ibitutsi aherutse kubatuka

Alex Muyoboke, umujyanama y’itsinda Urban Boyz, agiye gushyikiriza ubutabera Karasira Aimable uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Professor Nigga kubera ibitutsi aherutse kubatukira kuri facebook.

Ubwo Radiyo y’abaturage ya Huye yahitishaga ikiganiro cy’imyidagaduro, tariki 30/03/2013, abakunzi bayo basabwe kuvuga ku gitaramo Urban Boyz yari yaraye ikoreye muri kaminuza maze Professor Nigga yandika amagambo atuka Urban Boyz n’umujyanama wabo.

Professor Nigga yagize ati: “inkirabuheri yibagiwe ko se yari umuzamu none aricwa n’inzara undi arya abana”.

Karasira Aimable a.k.a Professor Nigga, umwalimu muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda akaba n'umuhanzi.
Karasira Aimable a.k.a Professor Nigga, umwalimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba n’umuhanzi.

Yakomeje agira ati: “sha urban boys yanteye umwaku byatumye n’imbwa ngiye gucirira nzayita fake Urban boys, ariko akitwa Makenzi ko ni akantu kiyemera niba kumva karavutse kuruta abandi cyangwa menya ari aho kavukiye nigahumure ibihe biha ibindi!! Igikuri nyamweru Muyoboke ni imwa muntu, fuck’em!!!all those muthfuckers are less than their bitchies ass.

Professor nigga ,sinaninigwa n’ijambo, nzanigwa n’abacuga ba nyina ndibwiye, fuck Urbann Boys, ziriya nyirabarazana uretse induru ni iki bariririmba, giti irabakijije, bamwe bibagiwe ababyei babo, abandi babyibuhishijwe n’imiti igabanya ubukana muri mu marembera mwa mitimbwe mwe”.

Muyoboke Alex yababajwe cyane n’ariya magambo kugeza ubwo yumva ko atari ibintu byo kwihanganirwa. Aribaza niba umuntu mukuru wigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ariwe wari ukwiriye kuvuga ibintu bimeze kuriya.

Urban Boys na Alex Muyoboke umujyanama wabo.
Urban Boys na Alex Muyoboke umujyanama wabo.

Yagize ati: “...ibintu nka biriya twe byaraturenze, umuntu w’umurezi ntiyari akwiye kuvuga amagambo nk’ariya, buriya se atanga ubuhe burere? ...nize muri Kaminuza yigishamo nk’uko yabivuze, umwalimu nkawe yari akwiye kutubera urugero ntiyari akwiriye kuba ariwe uvuga amagambo ameze kuriya...”.

Yakomeje avuga ko biteguye kumujyana mu butabera. Yagize ati: “Nzamurega mu buryo bubiri: Nzamurega nk’umwalimu wa Kaminuza hanyuma murege nk’umuhanzi. Nzamurega nk’umwalimu wa Kaminuza kuba ari umurezi agatinyuka kuvuga ibintu nka biriya buriya urugero atanga ni uruhe? Nk’umuhanzi kandi biriya ni ukudusebya kandi bihanwa n’amategeko!”

Ubwo twavuganaga, Alex Muyoboke yadutangarije ko yamaze guhamagara umwunganizi (avocat) wa Urban Boys kugira ngo barebe icyo bakora kuri icyo kibazo.

Professor Nigga.
Professor Nigga.

Yanadutangarije kandi ko ari kubonana na Alain Mukurarinda, umucamanza akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Alain Muku kugira ngo nawe barebe icyo kibazo.

Twagerageje kuvugana na Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ari nawe wibasiwe cyane we na Muyoboke ariko ntibyadukundiye.
Tuzakomeza kubakurikiranira hafi uko bimeze.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 13 )

Ariko se koko ubu uyu ni umwalimu? cyangwa? ubu se uburere atanga ni ubuhe? Ndumiwe gusa pe!!!

Lol yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka