Manager wa Urban Boyz agiye kurega Professor Nigga kubera ibitutsi aherutse kubatuka

Alex Muyoboke, umujyanama y’itsinda Urban Boyz, agiye gushyikiriza ubutabera Karasira Aimable uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Professor Nigga kubera ibitutsi aherutse kubatukira kuri facebook.

Ubwo Radiyo y’abaturage ya Huye yahitishaga ikiganiro cy’imyidagaduro, tariki 30/03/2013, abakunzi bayo basabwe kuvuga ku gitaramo Urban Boyz yari yaraye ikoreye muri kaminuza maze Professor Nigga yandika amagambo atuka Urban Boyz n’umujyanama wabo.

Professor Nigga yagize ati: “inkirabuheri yibagiwe ko se yari umuzamu none aricwa n’inzara undi arya abana”.

Karasira Aimable a.k.a Professor Nigga, umwalimu muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda akaba n'umuhanzi.
Karasira Aimable a.k.a Professor Nigga, umwalimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba n’umuhanzi.

Yakomeje agira ati: “sha urban boys yanteye umwaku byatumye n’imbwa ngiye gucirira nzayita fake Urban boys, ariko akitwa Makenzi ko ni akantu kiyemera niba kumva karavutse kuruta abandi cyangwa menya ari aho kavukiye nigahumure ibihe biha ibindi!! Igikuri nyamweru Muyoboke ni imwa muntu, fuck’em!!!all those muthfuckers are less than their bitchies ass.

Professor nigga ,sinaninigwa n’ijambo, nzanigwa n’abacuga ba nyina ndibwiye, fuck Urbann Boys, ziriya nyirabarazana uretse induru ni iki bariririmba, giti irabakijije, bamwe bibagiwe ababyei babo, abandi babyibuhishijwe n’imiti igabanya ubukana muri mu marembera mwa mitimbwe mwe”.

Muyoboke Alex yababajwe cyane n’ariya magambo kugeza ubwo yumva ko atari ibintu byo kwihanganirwa. Aribaza niba umuntu mukuru wigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ariwe wari ukwiriye kuvuga ibintu bimeze kuriya.

Urban Boys na Alex Muyoboke umujyanama wabo.
Urban Boys na Alex Muyoboke umujyanama wabo.

Yagize ati: “...ibintu nka biriya twe byaraturenze, umuntu w’umurezi ntiyari akwiye kuvuga amagambo nk’ariya, buriya se atanga ubuhe burere? ...nize muri Kaminuza yigishamo nk’uko yabivuze, umwalimu nkawe yari akwiye kutubera urugero ntiyari akwiriye kuba ariwe uvuga amagambo ameze kuriya...”.

Yakomeje avuga ko biteguye kumujyana mu butabera. Yagize ati: “Nzamurega mu buryo bubiri: Nzamurega nk’umwalimu wa Kaminuza hanyuma murege nk’umuhanzi. Nzamurega nk’umwalimu wa Kaminuza kuba ari umurezi agatinyuka kuvuga ibintu nka biriya buriya urugero atanga ni uruhe? Nk’umuhanzi kandi biriya ni ukudusebya kandi bihanwa n’amategeko!”

Ubwo twavuganaga, Alex Muyoboke yadutangarije ko yamaze guhamagara umwunganizi (avocat) wa Urban Boys kugira ngo barebe icyo bakora kuri icyo kibazo.

Professor Nigga.
Professor Nigga.

Yanadutangarije kandi ko ari kubonana na Alain Mukurarinda, umucamanza akaba n’umuhanzi wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Alain Muku kugira ngo nawe barebe icyo kibazo.

Twagerageje kuvugana na Nizzo wo mu itsinda rya Urban Boys ari nawe wibasiwe cyane we na Muyoboke ariko ntibyadukundiye.
Tuzakomeza kubakurikiranira hafi uko bimeze.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 13 )

muyoboke nashaka amwihorere kuko nawesiwe sorry kuba giye gukoresha uyu mugani kukobirarenze baca umugani ngo took sence fool,he call u furish

derick yanditse ku itariki ya: 17-04-2013  →  Musubize

Adams pati nawe ati nshyigikiye ibitutsi bya fake professor.Ahubwo wamugira inama agasaba imbabazi vuba na bwangu kandi mu buryo bwanditse naho ubundi karibu mu munyururu.Uzamubwire asome ibirebana n’ibitutsi n’inyandiko nyandagazi muri Penal code(Code penal).U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko!

Mpanuro yanditse ku itariki ya: 15-04-2013  →  Musubize

Birababaje!

Pascal yanditse ku itariki ya: 11-04-2013  →  Musubize

ari ko rdans mujya munse kweri !!! Ubuse reka mbabaze kuki mureba ko yabatutse kuki mutareba impanvu yabatutse ??? Akari kumutima wumpuntu arakavuga di rero nti mugaheke umuntu bene ako kageni!!

adams pati yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

Aya magambo aranyumije! Si ayo kuvugwa n’umuntu nk’uyu! Ashobora kuba afite ibibazo byo mu mutwe!

Azaza yanditse ku itariki ya: 8-04-2013  →  Musubize

Birarenze!najye ku mu gangawo mumutwe barebe niba ntakibazo afite si non ajye i wawa nawe bagorore umuco we kuko na agahinda yewe akazi ni kenshi

Alyce yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

ninde wababwiye ko muri kaminuza barera se? ubwenge arabufite kuko yabiherewe impamya bumenyi icyo adafite ni umuco cyangwa uburere kandi mubyo yigisha nta muco urimo
gusa mumenye ko no kwigisha atakigisha murimkaminuza nkuru y’urwanda

venuste yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Rwose Mabule reka kwanduranya, ariko buriya ubona wowe uri indakorwaho ku buryo ujya gutukana kuri ruriya rwego kweli?Mabure ukwiye koherezwa muri Correctional Service bakagufasha.

Rwose ibi ni agahomamunwa.
Virgo Fidelis na Maitre Sinzi efforts zanyu ziri gupfa ubusa

Marc yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Plz, bikwiye gusuzumwa kuko ashobora kuba afite uburwayi bwabimuteye bitari ibyo ntiyaba akiri mwarimu byongeye wa Kaminuza yaba ari hanyuma y’abashumba kuko nabo babicitseho (ndavuga gushira isoni). Murakoze

PETERO yanditse ku itariki ya: 5-04-2013  →  Musubize

Pole sana Urban Boyz.
Ariko se koko mbabazeburiya uriya ni umwalimu? abantu niyo baba bafite ibyo bapfa si ngombwa gushaka umuti w’ikibazo ukoresheje imvugo nyandagazi cyangwa se ibitutsi.
Mbibutse ko aho abanyarwanda bageze muri rusange, nta n’umushumba watinyuka kuvuga amagambo y’urukozasoni nk’ay’uyu mwarimu.
So ubu imvugo iraza guhinduka umuntu yatukana bati utukana ibitutsi nk’ibyabarimu kubera Nigga.

rico yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

niba ari umurezi arikwerekana isura mbi asabeIMANA imbabazi naboyasebeje nawe ubwe yigaragaje kontaburere agira namba umuntu wasomye ntacyobyababimumariye

www yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize

uriya mwarimu nako umushumba agomba kujyanwa mu butabera naho ubundi imigenzo igomba kuranga umwarimu yaba ihindutse ubusa!!

manzi yanditse ku itariki ya: 4-04-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka