Knowless yakoze impanuka y’imodoka ariko ntacyo yabaye (updated)

Umuhanzikazi Butera Jeanne uzwi ku izina rya Knowless yakoze impanuka mu gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 23/05/2012 ahita ajyanywa mu bitaro by’umwami Faycal biri mu mujyi wa Kigali.

Anita Pendo babana mu nzu akaba ari n’incuti ye yadutangarije ko Knowless yakoze impanuka ubwo yari atwaye imodoka aho yari ari i Gikondo.

Nyuma yo kugezwa mu bitaro by’umwami Faycal, Knowless yasuzumwe abaganga basanga nta kibazo gikomeye afite ndetse mu ma saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba yari asezerewe atashye; nk’uko umunyamakuru wa Kigalitoday wari uhari yabyiboneye.

Anita Pendo ubana na Knowless yari yatangaje ko Knowless ategereje kunyuzwa mu cyuma ngo abaganga barebe niba nta kibazo afite imbere mu mubiri kuko inyuma byagaragaraga ko nta gikomere afite.

Knowless ngo yagonze ipoto y’amashanyarazi i Gikondo ubwo yari atwaye imodoka maze akubita agatuza kuri volant. Icyateye iyo mpanuka ntikirasobanuka neza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 18 )

Murabeshya uriya muhanzi impanuka yayikoze ajya Nyagatare umunsi Primus gumaguma ntimugarabike bwana!!

rwangombwa yanditse ku itariki ya: 24-05-2012  →  Musubize

nuko nyine ari umuhanzikazi ariko ubundi ntacyabaye, ntimugakabye.

SHYAKA yanditse ku itariki ya: 24-05-2012  →  Musubize

Imana ishimwe disi ubwoKabebe yakize!!!

Kere yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize

Ijambo ry’Imana riravuga ngo n’Imana yahafi na kure uyu mwanya mpagaze mubutware nahawe nsengeye Butera yakire gukira Amen

Gisa K Pacy yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize

OmG!sry knowless may God be with and help u in this hard moment;mac loveeee

yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize

Pole Knowless, ihangane Imana iri kumwe nawe.

Rene yanditse ku itariki ya: 23-05-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka