Knowless na Clement batunguye Abanyamusanze
Umuririmbyikazi Knowless na Producer Clement batunguye abaturage bo mu karere ka Musanze ubwo bitabiraga ibirori bya REMO Awards maze Knowless akaririmba “live” naho Producer Clement ariwe umucurangira Piano.
Knowless niwe waririmbye nyuma y’abandi baririmbyi bari bitabiriye ibyo birori byo guhemba abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ry’umuziki mu ntara y’Amajyaruguru, byabereye mu mujyi wa Musanze, tariki 03/08/2013.

Abari bitabiriye ibyo birori bari biteguye ko uwo muririmbyikazi aza kuririmba agendera ku ndirimbo icurangwa kuri CD (Play Back) maze bakabyina ariko siko byagenze kuko yaririmbye yitonze n’ijwi rye ry’umwimerere agendera ku njyana ya Piano yacurangirwaga na Producer Clement.
Ikindi ni uko imyambarire ya Knowless nayo yagaragazaga ko atari bubyine kuko yari yambaye ikanzu ndetse kandi ituma adatera intambwe nini.
Abakunzi ba Knowless ndetse n’abandi bakunda ibijyanye na muzika, bari bitabiriye ibyo birori, bari bicaye batuje bateze amatwi iyo njyana yari inogeye amatwi ndetse bamwe bari bazi indirimbo yaririmbaga bajyanaga nawe.

Knowless yaririmbye indirimbo ze zikunzwe muri iki gihe zirimo “Follow You”, “Ninkureka Ukagenda” ndetse na “Wari urihe”. Nubwo izi ndirimbo zibyinitse akaba yarazirimbye mu njyana ituje, ntibyabujije abakunzi be kwishima.
Bamwe mu bakurikira ibitaramo by’irushanwa rya PGGSS (Primus Guma Guma Super Star), Knowless arimo, ntibashidikanya kuvuga ko ataramenya kuririmba “live” kuko ijwi aba aririmbamo riba ritandukanye n’iryo bumva mu ndirimbo ze zica ku maradiyo.
Gusa ubwo yaririmbaga “Live” mu birori byo gutanga ibihembo bya “REMO Awards” byumbikanaga ko ijwi rye ritangiye kumenyera kuririmba “live” kuburyo akomeje imyitozo myinshi yazaba intyoza.

Ikindi ni uko amakuru amwe avuga ko Knowless na Producer Clement baba ari abakunzi ariko bo ntibabyerura. Gusa ariko Knowless ubwo yaririmbaga izo ndirimbo acurangirwa na Producer Clement abakunzi be banyuzagamo bakavuga ko bigaragara ko bari mu rukundo.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 26 )
Ohereza igitekerezo
|
Knowless hi?tumurinyuma,ariko azahite ashaka umugabo areke kujirajira.