Knowless na Clement batunguye Abanyamusanze

Umuririmbyikazi Knowless na Producer Clement batunguye abaturage bo mu karere ka Musanze ubwo bitabiraga ibirori bya REMO Awards maze Knowless akaririmba “live” naho Producer Clement ariwe umucurangira Piano.

Knowless niwe waririmbye nyuma y’abandi baririmbyi bari bitabiriye ibyo birori byo guhemba abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ry’umuziki mu ntara y’Amajyaruguru, byabereye mu mujyi wa Musanze, tariki 03/08/2013.

Knowless yaririmbye live acurangirwa Piano na Producer Clement.
Knowless yaririmbye live acurangirwa Piano na Producer Clement.

Abari bitabiriye ibyo birori bari biteguye ko uwo muririmbyikazi aza kuririmba agendera ku ndirimbo icurangwa kuri CD (Play Back) maze bakabyina ariko siko byagenze kuko yaririmbye yitonze n’ijwi rye ry’umwimerere agendera ku njyana ya Piano yacurangirwaga na Producer Clement.

Ikindi ni uko imyambarire ya Knowless nayo yagaragazaga ko atari bubyine kuko yari yambaye ikanzu ndetse kandi ituma adatera intambwe nini.

Abakunzi ba Knowless ndetse n’abandi bakunda ibijyanye na muzika, bari bitabiriye ibyo birori, bari bicaye batuje bateze amatwi iyo njyana yari inogeye amatwi ndetse bamwe bari bazi indirimbo yaririmbaga bajyanaga nawe.

Knowless yari yazanye na Producer Clement ndetse n'umuririmbyi Christopher.
Knowless yari yazanye na Producer Clement ndetse n’umuririmbyi Christopher.

Knowless yaririmbye indirimbo ze zikunzwe muri iki gihe zirimo “Follow You”, “Ninkureka Ukagenda” ndetse na “Wari urihe”. Nubwo izi ndirimbo zibyinitse akaba yarazirimbye mu njyana ituje, ntibyabujije abakunzi be kwishima.

Bamwe mu bakurikira ibitaramo by’irushanwa rya PGGSS (Primus Guma Guma Super Star), Knowless arimo, ntibashidikanya kuvuga ko ataramenya kuririmba “live” kuko ijwi aba aririmbamo riba ritandukanye n’iryo bumva mu ndirimbo ze zica ku maradiyo.

Gusa ubwo yaririmbaga “Live” mu birori byo gutanga ibihembo bya “REMO Awards” byumbikanaga ko ijwi rye ritangiye kumenyera kuririmba “live” kuburyo akomeje imyitozo myinshi yazaba intyoza.

Bigaragara ko Knowless akomeje imyitozo myinshi yo kuririmba live yazaba intyoza.
Bigaragara ko Knowless akomeje imyitozo myinshi yo kuririmba live yazaba intyoza.

Ikindi ni uko amakuru amwe avuga ko Knowless na Producer Clement baba ari abakunzi ariko bo ntibabyerura. Gusa ariko Knowless ubwo yaririmbaga izo ndirimbo acurangirwa na Producer Clement abakunzi be banyuzagamo bakavuga ko bigaragara ko bari mu rukundo.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 26 )

hello?butera rata komezanya na clement kuko nacyo abayeeeeee peee!!!!

niyonkuru iddy yanditse ku itariki ya: 17-10-2013  →  Musubize

Butera turiku1 pe! gs mu bigaragara uri kumwe na clement bt kki mutabyemera kd ari sawa?

vanneau yanditse ku itariki ya: 21-09-2013  →  Musubize

Ihangane kuba utaragitwaye uzagitwara ubutaha sinakureka

Ganza peter yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

knowless ibuka muri PGGSS3 inyanza uziko twagusabye kuririmbana na safi ntumuhamagare kandi abafana bose nibyo twashakaga,wisubireho musubirana turabakunda

Tuyishime jean pierre yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Hi butera rata uzikundanire na clement urekane na safi sibyo c kandi tukurinyuma

Dalars yanditse ku itariki ya: 11-08-2013  →  Musubize

knowless hi!ndakwemera peee gusa gutandukana kwawe na safi birababaje ibuka sha cyagihe ,hahandi ,byabindi wisubireho ryose peeee

FILLE KAMPIRE yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

hi turagushyigikiye ariko nfite ikibazo nshaka kukubaza washwanye na safi burundu nubushuti busanzwe?

man yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

kabisa Knowless akwiye gusubirana na safi

kevin sam yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Knowless I’m very happy but me ilove you too because of your musics.All and anather songs

Paccy yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

knowless Hi courage tukurinyuma ariko gusha ningombwa kabisa ukava mugihirahiro.

nzabaranda jmv yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

knowless tukurinyuma kandi yuranagukunda twizeyeko ariwowe uzagitwara ijana kwijana

ishimwe gentil yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Wapi ahantu nka hariya ntiwajya gushyiramo ibyo mu rusengero, kuwucinya nibyo sawa ubundi ukabona n’abagushyigikiye uko bangana. Keretse niba akirwaye ahari!

Natal yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka