Jay Polly ngo yaba yatanze ikirego muri Media High Council

Umuhanzi Jay Polly uherutse kugirana ibibazo n’abanyamakuru kubera amagambo asebanya yavugiye kuri Radio Flash FM nyuma y’uko yanditsweho inkuru y’uko yaba yarafunzwe, nawe yatanze ikirego muri Media High Council.

Nyuma yo kuvuga amagambo atarashimishije abanyamakuru Jean Paul Ibambe wo ku inyarwanda.com, Patycope wo kuri yegobprod, Ally Soudy ndetse akanongeraho n’andi magambo asebya itangazamakuru, abanyamakuru banyuranye bagiye bagaragaza ko badashimishijwe n’ibyo uyu muhanzi yavuze.

Jay Polly yagize ati: “...Murashaka gucuruza sha Ally Soudy we ? Okay nzaba mpari munyereke uburyo mfungiye Kenya, ariko nta n’ubwo mugira n’ubwenge ? Umuntu afungwana ikoranabuhanga ? Ko ndi muri Kigali se kandi ko nta n’aho muzanca ?

Nta tangazamakuru ryanyu. Kenya, UG (Uganda) na Tanzaniya baharanira ko abahanzi babo batera imbere mwembwe murarwana no gusenya ibyo twubatse.

Kiriya cyaha mu Rwanda gihanirwa n’amategeko. Mu Rwanda sinzi icyo munshinja sha duherukana munteranya na King James ngo naramusebeje ahubwo murasebye. Turakizwa na Leta. Ibambe wo ku Nyarwanda, Patycope n’utundi twana mwigishije twose kuvugavuga munyitege.

Eh ok Leta nishyire ingufu mu mashuri yigishe itangazamakuru naho ubundi bararera amadebe nk’aya ngaya ? icyo nicyo nashakaga kuvuga tu kuko byari bimbabaje,...kwanza uwayanditse yarayinyomoje, none ngo noneho bafite gihamya y’uko nafunzwe,....ikibazo dufitanye ntabwo ari njye njyenyine dufitanye ni ubuswa bw’abantu tu ni ukutamenya icyo ukora...inkuru ngo nafunzwe niyo bari gushaka gucuruza...”

Jay Polly.
Jay Polly.

Nyuma y’uko ibi bibaye kandi, Jean Paul Ibambe yatanze ikirego aho arega Jay Polly wamututse. Iki kirego Jean Paul Ibambe yagitanze kuwa gatanu bukeye bw’umunsi Jay Polly yamutukagaho.

Amakuru dukesha umwe mu banyamakuru bakora muri showbiz utashatse ko tumuvuga izina, yatubwiye ko Jay Polly nawe yaba yatanze ikirego cye muri Media High Council aho nawe yareze abanyamakuru bamwanditseho ko yaba yarafunzwe kandi batabifitiye gihamya.

Uyu munyamakuru yagize ati: “Jay Polly yabinyibwiriye ko yatanze ikirego, gusa ibya bariya ntiwabyizera kuko ni kenshi bahakana amakuru baba babwiye umuntu....”

Uyu munyamakuru yifuje ko tutabihamya ko yaba yabimubwiye kuko ngo ni kenshi Jay Polly ahakana amakuru aba yibwiriye umuntu we ubwe.

Mu kiganiro gito twagiranye na Jean Paul Ibambe tariki 19/09/2012 yagize ati: “nanjye yo makuru nayumvise gusa nanjye sinzi neza niba ari byo.”
Yakomeje atubwira ko ibyo Jay Polly yakoze byamubabaje cyane dore ko we rwose ubusanzwe yirinda kugirana ibibazo n’abantu.

Yagize ati:“.. biriya byarambabaje cyane sinari kwihanganira agasuzuguro nka kariya niyo mpamvu natanze ikirego, ikirego cyanjye nagitanze kuri Police kuwa gatanu, yadututse kuwa kane, njye bukeye nahise ntanga ikirego none azitaba ejo....”

Abanyamakuru bakora mu bijyanye n’imyidagaduro (Showbiz) hano mu Rwanda bababajwe n’uburyo Jay Polly yitwaye muri iki kibazo aho benshi bemeza ko ari ngombwa kumugenera ibihano kugira ngo ibi bitazasubira.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

Ibitekerezo   ( 16 )

Jay bamukeneyeho prom no gucuruza gusa kubita amadebe yakoze nabi yari kubita ingunguru cyangwa empty tanks

MT Smith yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Mubabarirane nibyo byabafasha kuruta kujya mu manza.

Dushine fally ipuppa el-amici. yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

SI ABAREZE JAY POLLY SI JAY POLLY BOSE NI KIMWE NTA NUMWE UFITE UKURI

biti yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

iki kibazo ubutabera buzarebe impande zose !baravuga ngo ntawuburana numuhamba ariko itangazamakuru ryimyidagaduro rikoresha abantu benshi batari profesiyoneri rwose! ariko si bose.ariko harabigize utumana kubahanzi ngo iyo utamusenze ntuzamuka .jay poll yakoze ikosa ryo kubivugira muruhame ariko nibyo ibyo yavugaga!so,ndumva jpoll yarakoze ikosa ariko nabanyamakuru bararifite .ni bace akajagari kandi biriya ntawe bitabaho!umujinya nikintu kibi kandi ntawutawugira!!uyu munsi ni jay ejo ni wowe.

joseph yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka