Jay Polly ngo yaba yatanze ikirego muri Media High Council

Umuhanzi Jay Polly uherutse kugirana ibibazo n’abanyamakuru kubera amagambo asebanya yavugiye kuri Radio Flash FM nyuma y’uko yanditsweho inkuru y’uko yaba yarafunzwe, nawe yatanze ikirego muri Media High Council.

Nyuma yo kuvuga amagambo atarashimishije abanyamakuru Jean Paul Ibambe wo ku inyarwanda.com, Patycope wo kuri yegobprod, Ally Soudy ndetse akanongeraho n’andi magambo asebya itangazamakuru, abanyamakuru banyuranye bagiye bagaragaza ko badashimishijwe n’ibyo uyu muhanzi yavuze.

Jay Polly yagize ati: “...Murashaka gucuruza sha Ally Soudy we ? Okay nzaba mpari munyereke uburyo mfungiye Kenya, ariko nta n’ubwo mugira n’ubwenge ? Umuntu afungwana ikoranabuhanga ? Ko ndi muri Kigali se kandi ko nta n’aho muzanca ?

Nta tangazamakuru ryanyu. Kenya, UG (Uganda) na Tanzaniya baharanira ko abahanzi babo batera imbere mwembwe murarwana no gusenya ibyo twubatse.

Kiriya cyaha mu Rwanda gihanirwa n’amategeko. Mu Rwanda sinzi icyo munshinja sha duherukana munteranya na King James ngo naramusebeje ahubwo murasebye. Turakizwa na Leta. Ibambe wo ku Nyarwanda, Patycope n’utundi twana mwigishije twose kuvugavuga munyitege.

Eh ok Leta nishyire ingufu mu mashuri yigishe itangazamakuru naho ubundi bararera amadebe nk’aya ngaya ? icyo nicyo nashakaga kuvuga tu kuko byari bimbabaje,...kwanza uwayanditse yarayinyomoje, none ngo noneho bafite gihamya y’uko nafunzwe,....ikibazo dufitanye ntabwo ari njye njyenyine dufitanye ni ubuswa bw’abantu tu ni ukutamenya icyo ukora...inkuru ngo nafunzwe niyo bari gushaka gucuruza...”

Jay Polly.
Jay Polly.

Nyuma y’uko ibi bibaye kandi, Jean Paul Ibambe yatanze ikirego aho arega Jay Polly wamututse. Iki kirego Jean Paul Ibambe yagitanze kuwa gatanu bukeye bw’umunsi Jay Polly yamutukagaho.

Amakuru dukesha umwe mu banyamakuru bakora muri showbiz utashatse ko tumuvuga izina, yatubwiye ko Jay Polly nawe yaba yatanze ikirego cye muri Media High Council aho nawe yareze abanyamakuru bamwanditseho ko yaba yarafunzwe kandi batabifitiye gihamya.

Uyu munyamakuru yagize ati: “Jay Polly yabinyibwiriye ko yatanze ikirego, gusa ibya bariya ntiwabyizera kuko ni kenshi bahakana amakuru baba babwiye umuntu....”

Uyu munyamakuru yifuje ko tutabihamya ko yaba yabimubwiye kuko ngo ni kenshi Jay Polly ahakana amakuru aba yibwiriye umuntu we ubwe.

Mu kiganiro gito twagiranye na Jean Paul Ibambe tariki 19/09/2012 yagize ati: “nanjye yo makuru nayumvise gusa nanjye sinzi neza niba ari byo.”
Yakomeje atubwira ko ibyo Jay Polly yakoze byamubabaje cyane dore ko we rwose ubusanzwe yirinda kugirana ibibazo n’abantu.

Yagize ati:“.. biriya byarambabaje cyane sinari kwihanganira agasuzuguro nka kariya niyo mpamvu natanze ikirego, ikirego cyanjye nagitanze kuri Police kuwa gatanu, yadututse kuwa kane, njye bukeye nahise ntanga ikirego none azitaba ejo....”

Abanyamakuru bakora mu bijyanye n’imyidagaduro (Showbiz) hano mu Rwanda bababajwe n’uburyo Jay Polly yitwaye muri iki kibazo aho benshi bemeza ko ari ngombwa kumugenera ibihano kugira ngo ibi bitazasubira.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Jay Polly Yararenganye agomba kurenganurwa kd ayo madebe agafatirwa ibyemezo

Romouald yanditse ku itariki ya: 14-08-2014  →  Musubize

Agahinda njya ngira nuko jay polly bamukuye muri pgss3 kandi ariwe wayishyuhije umwaka washyije gusa ndamushyigikiye kbs

mugabire jean paul yanditse ku itariki ya: 14-05-2013  →  Musubize

njyewe ndi umufana wa jaypolly na komereze aho ntamuntu utibeshya2

mandela yanditse ku itariki ya: 28-11-2012  →  Musubize

mubyukuri jay ararengana

benise yanditse ku itariki ya: 3-11-2012  →  Musubize

Muraho!!!kuvuga nabi kwa Jay simbishimye.Ariko ntitwirengagize ko Ibambe ariwe source,ntabwo Jay yifashe ngo amutuke we ntacyo yakoze!ikinyica nukuntu Ibambe yigira nkaho ariwe wababaye wenyine!!Bose barababazanyije,hagomba guca bugufi kwa bose.Murakoze

kamunan yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Ndagira ngo ntange igitekerezo kandi ndabinginze mureke gitambuke.Iyaba byashobokaga mukazagikoramo inkuru izagera ku banyamakuru bose bo mu Rwanda.

Ni byiza ko abantu bubahana mu kazi bakora kandi bakigaragaza nk’abafite uburere. Ndabona abantu bose batanze ibitekerezo bibasiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ryose ariko ndagira ngo mvuge ko n’ubwo dufite itangazamakuru rikeneye gutera imbere ntabwo ari ryo ryonyine rikeneye gutera imbere. Mu nzego zose hakenewe iterambere ndetse aba bantu batanze ibitekerezo na bo bakeneye gukura mu bitekerezo. Abahanzi na bo bagombye kumenya ko nta tangazamakuru ubuhanzi bwabo bwaba impfabusa. Nabonye uwiyita umuhanzi yaratanze ingero zo muri Tanzaniya, Uganda n’ahandi ariko nagira ngo mubwire ko muri ibyo bihugu abahanzi bajya basubiranamo ubwabo ariko ko bubaha itangazamakuru kuko bazi neza ko ari ryo ribagira icyo bari cyo.

Ubu se abahanzi bo mu Rwanda koko bakwihandagaza bakavuga ko bo ari shyashya? Umuhanzi utukana ku mugaragaro se ni muhanzi nyabaki? Abahanzi ba za CD batagira text nibo bahanzi ngo b’aba Star? Abahanzi batagira live concerts ngo bazategereza ba producers babahindagurira amajwi muri za mudasobwa bakabashyiriramo ibyuma artificial batazi ubundi bakajya batemberana za CD bagakora miming ngo baririmbye maze abatazi ubuhanzi bagashika ngo babonye abahanzi! Ni he mwabonye igihugu kigira abanyamuzika bose nta gikoresho na kimwe cy’umuzika bakoresha? Ni he mwabonye abahanzi badashobora kwandika ibihangano byabo? Nihe mwabonye abahanzi badashobora gusobanura ubutumwa batanga mu bihangano byabo? Nibwira ko bagombye kumenya ko aho u Rwanda rugeze hakenewe ahahanzi nyabo bagira messages baha abanyarwanda atari gupfayonza imisatsi no kwambara uko babonye abandi bagahemba abafana kureba uko bambara ubusa gusa n’imvugo zidahesha umunyarwanda ishema! Kwishyura concert ugahembwa ubusa bw’umuntu n’imvugo zo mu muhanda pe! Ndabizi ko aba adolescents bashobora kubibonamo amaronko ariko n’uko na bo baba batarasobanukirwa ngo bagire umurongo uhamye w’ubuzima n’iterambere. Ubwo se ni uwuhe murage abahanzi baha abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rwibwira ko ibyo rubona cyangwa rwumva byose ari uburere? Ni uko nyine mu gihugu cy’impumyi ngo ubonesha rimwe aba umwami naho ubundi nta bahanzi mbonye aho! Wagira ngo se umuhanzi nka KIZITO MIHIGO yakwihandagaza agatuka itangazamakuru? Umuhanzi ufite mu mutwe azi icyo itangazamakuru ari cyo.

Reka ngire icyo nibwirira abanyamakuru: Kuki mwibagiwe icyo bita "agenda setting theory"? Do you set the agenda for people or you are using other people’s agenda? Muri make murazira wa mugani w’ikinyarwanda ngo uwigize agatebo ayora ivu. Ubundi se kuki mutererana mugenzi wanyu wibasiwe n’abiyita ahahanzi? Kuki mudashyigikirana mu kazi kanyu? Kuki se ubundi mwemera gutangaza inkuru zitesha agaciro umwuga wanyu? Ntabwo muzi ko kubitangaza ari byo bibigira ibitangaza? Mwikwemerera abiyita abahanzi kubagira ayo ifundi igira ibivuzo. Icyo muzira ni uko mwafashe abiyita abahanzi mu by’ukuri bitwara burara maze mukabagira ibitangaza kubera kubavugaho no kubandikaho. Ese mwari muzi ko ari mwe mwabagize icyo bari cyo? Ese mwari muzi ko iyo turufu babakandagiza ari mwe mwayibahaye? N’ubwo no gutanga ikirego ari byiza, ariko mumenyeko no gukomeza kubishyira mu nyandiko n’imvugo muha abasomyi ngo umuhanzi runaka yavuze cyangwa yakoze ibi (kandi muzi ko biharabika umwuga wanyu) bimuha agaciro n’uburangirire adafite. Nimushyire hamwe, mwumvikane nk’abanyamakuru basangiye umwuga maze ababahindura kampe nkabyinane mubahimishe kubihorera ntimunabavuge cyangwa ngo mubandikeho na rimwe maze muzarebe ko nyuma y’imyaka ibiri mutabavugaho cyangwa ngo mubandikeho ibyo bibeshyera ngo ni abahanzi bitazayoyoka bagafata umwanya bakwiye nk’abandi bantu bose batiyubaha!

Nimukomere ku mwuga, mwiyubake, mukorere abanyarwanda ariko mwange bidasubirwaho agasuzuguro!

Harakabaho itangazamakuru, harakabaho abanyamakuru, harakabaho abahanzi bafite uburere, umuco, n’ubutumwa bugamije iterambere no kuruhura abanyarwanda aho kubabibamo uburara n’ingeso zigayitse!

Mike yanditse ku itariki ya: 22-09-2012  →  Musubize

aliko mwe musoma ibinyamakuru byinshi mubona aba banyamakuru ukulikije igihe tugezema abenshi mulibo bajyanye nacyo njye hali ibintu nsoma limwe nalimwe nkibaza niba biba byanditswe numuntu nakwita umunyamakuru abandi barashaka kumenyekana cyane birenze ubushobozi bafite ni byiza ko umuntu amenyekana bitewe nibyiza akora aliko nushaka kumenyekanira kubandi cg nkwirirwa uvuga ibihuha ntibizakorohera cyane cyaneko usigaye usanga abanyamakuru beshi bashishikajwe nugufatanya utuntu twinshi nguwo numunyamakuriu arashaka no kuba umuhanzi so nukwiyunva birenze ni ba promoteur ni ba MC ahantu hose so barashaka kuba aba stars kungufu kandi kuba stars umuntu arabibwirwa ko ali we ntawiyita umustar atarakora izina kandi nkulikije ibyo mbona bandika ntibizorohera bamwe kubigeraho aliko ababifitiye ubushake kandi bitwara neza mukazi kabo imana ibabe bugufi inaborohereze mukurangiza ishingano zanyu thx

kamali yanditse ku itariki ya: 22-09-2012  →  Musubize

nibareke kutwicira music batesha umutwe abahanzi bacu.ubwo jay baramwijundika yari yizamukiye.ariko reka nibarize abanyamakuru murahanana?

Ngororano Gad yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

abanyamakuru bigize utumana,jay yavuze ukuri nuko yabivuze nabi ariko abanyamakuru bagiye kutwicira music ngo barashaka gucuruza,abanyamakuru bikosore kabisa naho ubundi tuzajya twiyumvira indirimbo za ma dvd ubundi radio zabo bajye bazayumvira,soudi we yisubireho kuko nibeshi bamunenga

peacemaker yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

nkeka ko ubutabera bwu Rwanda nta mwanya bwabona wo guca imanza nkizo zidafite ishingiro bazajye kureganira mori congo kinshasa niho bagifite uwo mwanya winfabusa....

juju yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

nibagerageze kugendera munzira imwe gusebyanya siwo muti

yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

nibagerageze kugendera munzira imwe gusebyanya siwo muti

anastase yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka