Ishyamba si ryeru hagati y’abanyamakuru Ally Soudy na Dj Adams
Abanyamakuru Ally Soudy na Dj Adams bazwi mu myidagaduro (showbiz) ntibarebana neza aho umwe ashinja undi ko yamuvuze ko afata ruswa y’abahanzi mu rwego rwo kugira ngo abamenyekanishe.
Ally Soudy azwi cyane mu kiganiro Sunday Night cyo ku Isango Star, akaba kandi ari n’umwe mubashinze Ikirezi Group gitegura Salax Awards.
Dj Adams azwi cyane mu kiganiro The Red Hot Friday kuri City Radio, akaba kandi azwi nk’umunyamakuru unenga ibihangano by’abahanzi cyane cyane ibyo aba avuga ko ari ibyiganano bivuye ku ndirimbo z’abandi bikunze kuvugwa mu ijambo rimenyerewe muri showbiz nko ‘‘Gushishura’’.

Dj Adams kandi, azwi cyane nk’umunyamakuru wakunze kugirana ibibazo na bamwe mu bahanzi baba batishimiye uko kuntu avuga ko ibihangano bya bamwe bitagira umwimerere. Yigeze no gushwana cyane na Tom Close kubera ibyo.
Mu kiganiro cye, Dj Adams yanavuzemo ukuntu hari bamwe mu bantu nk’abanyamakuru bavuga ko bateza imbere umuziki ariko bakarenga bakaka abahanzi amafaranga ya ruswa bizwi ku izina rya ‘‘Giti’’ muri showbiz nyarwanda.
Dore uko insanganyamatsiko y’ikiganiro Dj Adams aheruka gukora yagiraga, nk’uko yabigaragaje kurubuga rwa facebook : ‘‘Deejay Adams and Mc Monday in the ‘‘Giti’’ deals in Rwandan Showbiz live 88.3 fm in The Redhot Furahiday Night. Giti, abazirya, abaziriwe n’ingaruka zabyo muri showbiz’’.
Ugenekereje mu kinyarwanda yavugaga ati : ‘‘Dj Adams na Mc Monday mubigendanye na Giti muri showbiz (mu buhanzi) nyarwanda, birahita kuri 88.3 fm mukiganiro The Redhot Furahiday Night…. ’’

Nyuma yo kuvuga ibi, havutse ubwumvikane buke hagati ye na Ally Soudy, aho Ally Soudy avuga ko Dj Adams yamusebeje avuga ko arya giti y’abahanzi.
Dj Adams yemeza ko mubyo bavuze batigeze bagira umuntu bavuga izina, ati ahubwo twavuze muri rusange.
Ibi ntibyagarukiye aho kuko tariki 04/09/2012 aba bombi bageze imbere y’ubuyobozi bw’inama nkuru y’itangazamakuru (Media High Council) Ally Soudy asaba kurenganurwa.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko koko muzakore iperereza murebe ko abanyamakuru batarya Akantu, biravugwa cyaneeeee