Ishyamba si ryeru hagati y’abanyamakuru Ally Soudy na Dj Adams
Abanyamakuru Ally Soudy na Dj Adams bazwi mu myidagaduro (showbiz) ntibarebana neza aho umwe ashinja undi ko yamuvuze ko afata ruswa y’abahanzi mu rwego rwo kugira ngo abamenyekanishe.
Ally Soudy azwi cyane mu kiganiro Sunday Night cyo ku Isango Star, akaba kandi ari n’umwe mubashinze Ikirezi Group gitegura Salax Awards.
Dj Adams azwi cyane mu kiganiro The Red Hot Friday kuri City Radio, akaba kandi azwi nk’umunyamakuru unenga ibihangano by’abahanzi cyane cyane ibyo aba avuga ko ari ibyiganano bivuye ku ndirimbo z’abandi bikunze kuvugwa mu ijambo rimenyerewe muri showbiz nko ‘‘Gushishura’’.

Dj Adams kandi, azwi cyane nk’umunyamakuru wakunze kugirana ibibazo na bamwe mu bahanzi baba batishimiye uko kuntu avuga ko ibihangano bya bamwe bitagira umwimerere. Yigeze no gushwana cyane na Tom Close kubera ibyo.
Mu kiganiro cye, Dj Adams yanavuzemo ukuntu hari bamwe mu bantu nk’abanyamakuru bavuga ko bateza imbere umuziki ariko bakarenga bakaka abahanzi amafaranga ya ruswa bizwi ku izina rya ‘‘Giti’’ muri showbiz nyarwanda.
Dore uko insanganyamatsiko y’ikiganiro Dj Adams aheruka gukora yagiraga, nk’uko yabigaragaje kurubuga rwa facebook : ‘‘Deejay Adams and Mc Monday in the ‘‘Giti’’ deals in Rwandan Showbiz live 88.3 fm in The Redhot Furahiday Night. Giti, abazirya, abaziriwe n’ingaruka zabyo muri showbiz’’.
Ugenekereje mu kinyarwanda yavugaga ati : ‘‘Dj Adams na Mc Monday mubigendanye na Giti muri showbiz (mu buhanzi) nyarwanda, birahita kuri 88.3 fm mukiganiro The Redhot Furahiday Night…. ’’

Nyuma yo kuvuga ibi, havutse ubwumvikane buke hagati ye na Ally Soudy, aho Ally Soudy avuga ko Dj Adams yamusebeje avuga ko arya giti y’abahanzi.
Dj Adams yemeza ko mubyo bavuze batigeze bagira umuntu bavuga izina, ati ahubwo twavuze muri rusange.
Ibi ntibyagarukiye aho kuko tariki 04/09/2012 aba bombi bageze imbere y’ubuyobozi bw’inama nkuru y’itangazamakuru (Media High Council) Ally Soudy asaba kurenganurwa.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira Dj ugaya abasebya urwanda.
ndashimira Dj adams uburyo agaya abasebya urwanda ngo bari gupirata indirimbo. ni bareke dukore umuzika nyarwanda kandi usobanutse. Dj Adams uri umuntu w’Umugabo kabsa kandi ndashimira Kigali To Day uburyo idufasha gushima abakora ibyiza naho abakora ibibi tukabagaya. murakoze cyane
ndashimira Dj adams uburyo agaya abasebya urwanda ngo bari gupirata indirimbo. ni bareke dukore umuzika nyarwanda kandi usobanutse. Dj Adams uri umuntu w’Umugabo kabsa kandi ndashimira Kigali To Day uburyo idufasha gushima abakora ibyiza naho abakora ibibi tukabagaya. murakoze cyane
Hey! Adams avuga ukuri kandi mukundira ko abashaka guteza imbere umiziki nyarwanda arwanya abashishuzi baba badusebya nubwo batumva inama ariko umuhanzi nyawe ni uwumva umukosora ndetse agakurikiza ibyo amubwira iyo ari byiza, ndasonza mvuga nti adams komereza aho tukuri inyuma2 imana ibane nawe ndetse na (good nice)see u to cao cao muntu wanjye
Adams avuga ukuri Ally byaramukijije kuki se ari we witanguranyijwe niba koko ntazina rye ryavuzwe? Bavuga ibigondamye imihoro ikarakara...
None se ninde utazi ko Ally yirirwa yogeza abashishuzi ? N’ubwo we n’abandi nkawe bize itangazammakuru nta professionalism irimo. kera radio ikiri imwe iyo wajyanaga yo indirimbo ishishuye barayihambaga wareba nabi ugafungwa none ibintu byose babigize KILL ME QUICK!!! Umuziki barawishe Big Up DJ ADAMS...Big Down Giti ..
Mureke tubiharire TRANSPARENCE INTERNATIONAL RWANDA bo babifitemo ubuhanga bagaperereza ,yenda bazatumara impaka ndetse n’amakimbirane ahora hagati ya DJ Adams n’abanyamakuru bo mu gisata cy’imyidagaduro.
Jameni tujye tubgirwa ukuri hanyuma twemere, ibibaho biravugwa kandi dukwiye kujya twemera amafuti yacu. Adams keepin’ up, Soudy jieshimie kandi wibuke ko kuba intwari biharanirwa( GITI oya rwose ntanubgo ikubereye bitewe nibikorwa wagezeho).
ngewe ndagira inama abo basore bombi Ally na Adams nukuri nkabanyamakuru urubyiruko twibonamo ntago bari bakwiye kuvuganaho cyangwa kugaragaraho iyo ngeso kuko urubyiryko ntaho twabatugana
Ally nawe Adams its not dignity like to be in such stuation becouse ’ruswa’ is a prohibitable in culture of rwandan
basore nkunda kubera umwuga mukora ndabibutsa ko ruswa ari mbi kandi igihugu cyacu gihana uwayitanze n’uwayakiriye muzabyirinde bitazabashyira mu nkundamugayo
Nkunda ukuntu DJ Adams avugisha ukuri. Kandi ngo guca muziko ntigushye! Aho kwiruka ajya muri media high council ngo arasaba kurenganurwa, ahubwo Soudy nabandi nibikosore. None se, ninde utazi ko aba DJ ba maradiyo bakina indirimbo z’abahanzi bamwe abandi bakazikingirana mu tubati? Nonese bakurikiza iki niba atari giti? Nimureke duteze imbere umuhanzi nyarwanda ntavangura rishingiye ku icyo ari cyo cyose.
bageze muri MHC gute byarangiye gute. Ducukumburire ntukadutere amatsiko.
Ally Soudi nikirezi Group bye nibyo byica umuziki nyarwanda kwisonga.Soudy agombe yisubireho ataba nka tom kubwo gushishura