Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017
Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 nyuma yo guhigika abandi bakobwa 14 bari bahanganye.

Ku i saa sita n’iminota 35 za mu gitondo, ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017, nibwo yambitswe ikamba, mu birori byatangiye mu ma saa mbiri z’umugoroba ku wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017.


Ibisonga bye ni Shimwa Guelda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Fanique Simbi Umuhoza.

Miss Iradukunda yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift (Okm) ifite agaciro ka miliyoni 15RWf. Azajya ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 800RWf buri kwezi.
Ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir yamuhaye itike yo gutembera mu ndege aho ashatse hose.

Mbere yuko atorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda yagaragaje umushinga we azashyira mu bikorwa muri manda ye, ujyanye no guteza imbere no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda).
Miss Iradukunda yagiye muri Miss Rwanda 2017 ahagarariye intara y’Iburengerazuba.

Mbere yo guhitamo uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017, abakobwa 15 bahataniraga iryo kamba, babanje kubyura imbere y’akanama k’abakempurampaka, bakivuga imyirondora bakababaza ibibazo bagasubiza ndetse bakavuga umushinga wabo biyemeje kuzashyira mu bikorwa.
Nyuma y’icyo gikorwa, abagize akanama nkemurampaka bahise bajya kwiherera, bahitamo abakobwa bane hiyongereyeho umwe watowe n’abantu benshi kubarusha, uko ari batanu, baba aribo batoranyijwemo Miss Rwanda 2017.
Abo batanu nabo mbere yuko batoranywamo Miss Rwanda 2017, babanje gusobanura neza imishinga yabo biyemeje kuzashyira mu bikorwa.
Ikindi ni uko abakobwa 15 bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017, bemerewe kwiga ku buntu (Scholarship) muri kaminuza ya Mahatma Gandhi, kugeza barangije.

Abo bakobwa uko ari 15 mbere yuko bajya mu mujyi wa Kigali gutoranywamo uwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017, bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero wabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Muri uwo mwiherero bigiyemo ibintu bitandukanye biganisha ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Abandi ba Nyampinga batowe
Nyampinga ugaragara neza mu mafoto (Miss Photogenic): Nadia Umutesi
Nyampinga Wabaniye neza abandi: Iradukunda Elsa
Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage): Shimwa Guelda
Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity): Uwase Hirwa Honorine







Reba andi mafoto aha :https://www.flickr.com/photos/kigali-today/albums/72157678910908021/page1
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ohereza igitekerezo
|
Queen Kalimpinya was the best. but ntakundi aracyari muto azongere agerageze nubutaha
nibyokoko urumwari ubereye u Rwanda kandi ntibiteye ipfunwe kuba uhagarariye igihugu cyacu .merci
congratulate kuri Elisa Iradukunda Imana imuhe amahoro n’imigisha.
Yewe, ndashimira abajudges buyu mwaka rwose mugutora miss 2017. Bakoresheje ubunararibonye nubutabera pe. Vraiment congratulations. Miss Elsa niwe warukwiye ikamba rwose... Haba muburanga ubwenge ndetse numuco. Naho Miss Kalimpinya rwose criteres zimwe yarazujuje, ariko nibazako amanota ya intelligence yatumye utaba igisonga cya1. Pole kabisa umushinga wawe wari mwiza ariko nta statements zifatika wawuhaye , donc nta facts,nuburyo washubizaga haburagamo keys elements( ndavuga Kalimpinya) Cong’s to Elsa l wish you all the best God bless you.
IMANA iguhe umugisha n’ihirwe mu kawe!
bisungiki kugira batore miss rwanda ayo mahera bahembwa kari meshi kandi hari aba chaumeur mugihugu botuma batanga akazi
yarabijwiye
mwaramutse ibyo bagendeyeho ntitubizi ariko queen karimpinya niwe warukwiriye iryo kamba murakoze.
ni byiza nkabanyarwa kazi kuba hari byibura umwe mubakwiye guhagarari bagenzi Banyu nkaba miss kandi turakwishimiye
tukwijeje kugushyigikira kucyo uzapanga gukora cyose
wonderful gusa Linda nawe ni Sawa cyane
miss iradukunda congs
koko Pamella yabuuzemo
mbega agahinda
gs iritaha nirye kbs.