Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 nyuma yo guhigika abandi bakobwa 14 bari bahanganye.

Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017
Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017

Ku i saa sita n’iminota 35 za mu gitondo, ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017, nibwo yambitswe ikamba, mu birori byatangiye mu ma saa mbiri z’umugoroba ku wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017.

Nyampinga w'u Rwanda 2017 yambikwa ikamba
Nyampinga w’u Rwanda 2017 yambikwa ikamba
Nyampinga w'u Rwanda 2017 arikumwe n'ababyeyi be
Nyampinga w’u Rwanda 2017 arikumwe n’ababyeyi be

Ibisonga bye ni Shimwa Guelda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Fanique Simbi Umuhoza.

Nyampinga w'u Rwanda 2017 n'ibisonga bye
Nyampinga w’u Rwanda 2017 n’ibisonga bye

Miss Iradukunda yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift (Okm) ifite agaciro ka miliyoni 15RWf. Azajya ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 800RWf buri kwezi.

Ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir yamuhaye itike yo gutembera mu ndege aho ashatse hose.

RwandAir yamuhaye itike yo gutembera mu ndege aho ashatse hose
RwandAir yamuhaye itike yo gutembera mu ndege aho ashatse hose

Mbere yuko atorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda yagaragaje umushinga we azashyira mu bikorwa muri manda ye, ujyanye no guteza imbere no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda).

Miss Iradukunda yagiye muri Miss Rwanda 2017 ahagarariye intara y’Iburengerazuba.

Imodoka yahembwe Miss Rwanda 2017
Imodoka yahembwe Miss Rwanda 2017

Mbere yo guhitamo uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017, abakobwa 15 bahataniraga iryo kamba, babanje kubyura imbere y’akanama k’abakempurampaka, bakivuga imyirondora bakababaza ibibazo bagasubiza ndetse bakavuga umushinga wabo biyemeje kuzashyira mu bikorwa.

Nyuma y’icyo gikorwa, abagize akanama nkemurampaka bahise bajya kwiherera, bahitamo abakobwa bane hiyongereyeho umwe watowe n’abantu benshi kubarusha, uko ari batanu, baba aribo batoranyijwemo Miss Rwanda 2017.

Abo batanu nabo mbere yuko batoranywamo Miss Rwanda 2017, babanje gusobanura neza imishinga yabo biyemeje kuzashyira mu bikorwa.

Ikindi ni uko abakobwa 15 bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017, bemerewe kwiga ku buntu (Scholarship) muri kaminuza ya Mahatma Gandhi, kugeza barangije.

15 bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017, bemerewe kwiga ku buntu (Scholarship) muri kaminuza ya Mahatma Gandhi, kugeza barangije
15 bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017, bemerewe kwiga ku buntu (Scholarship) muri kaminuza ya Mahatma Gandhi, kugeza barangije

Abo bakobwa uko ari 15 mbere yuko bajya mu mujyi wa Kigali gutoranywamo uwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017, bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero wabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Muri uwo mwiherero bigiyemo ibintu bitandukanye biganisha ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda.

Abandi ba Nyampinga batowe

Nyampinga ugaragara neza mu mafoto (Miss Photogenic): Nadia Umutesi

Nyampinga Wabaniye neza abandi: Iradukunda Elsa

Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage): Shimwa Guelda

Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity): Uwase Hirwa Honorine

Reba andi mafoto aha :https://www.flickr.com/photos/kigali-today/albums/72157678910908021/page1

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 39 )

Queen Kalimpinya was the best. but ntakundi aracyari muto azongere agerageze nubutaha

Eric yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

nibyokoko urumwari ubereye u Rwanda kandi ntibiteye ipfunwe kuba uhagarariye igihugu cyacu .merci

umutoni nadia yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

congratulate kuri Elisa Iradukunda Imana imuhe amahoro n’imigisha.

Ndayisaba innocent yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

Yewe, ndashimira abajudges buyu mwaka rwose mugutora miss 2017. Bakoresheje ubunararibonye nubutabera pe. Vraiment congratulations. Miss Elsa niwe warukwiye ikamba rwose... Haba muburanga ubwenge ndetse numuco. Naho Miss Kalimpinya rwose criteres zimwe yarazujuje, ariko nibazako amanota ya intelligence yatumye utaba igisonga cya1. Pole kabisa umushinga wawe wari mwiza ariko nta statements zifatika wawuhaye , donc nta facts,nuburyo washubizaga haburagamo keys elements( ndavuga Kalimpinya) Cong’s to Elsa l wish you all the best God bless you.

Muulisa yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

IMANA iguhe umugisha n’ihirwe mu kawe!

Renovat Mike N’doli yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

bisungiki kugira batore miss rwanda ayo mahera bahembwa kari meshi kandi hari aba chaumeur mugihugu botuma batanga akazi

Nsabimbona protais yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

yarabijwiye

nsekeruwonkunze frederic yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

mwaramutse ibyo bagendeyeho ntitubizi ariko queen karimpinya niwe warukwiriye iryo kamba murakoze.

nsekeruwonkunze frederic yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

ni byiza nkabanyarwa kazi kuba hari byibura umwe mubakwiye guhagarari bagenzi Banyu nkaba miss kandi turakwishimiye

tukwijeje kugushyigikira kucyo uzapanga gukora cyose

NKWIYISHIMWE DANIEL yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

wonderful gusa Linda nawe ni Sawa cyane

Joseph yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

miss iradukunda congs

mutsinzi moses yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

koko Pamella yabuuzemo
mbega agahinda
gs iritaha nirye kbs.

Oscar yanditse ku itariki ya: 26-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka