Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017
Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 nyuma yo guhigika abandi bakobwa 14 bari bahanganye.

Ku i saa sita n’iminota 35 za mu gitondo, ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017, nibwo yambitswe ikamba, mu birori byatangiye mu ma saa mbiri z’umugoroba ku wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017.


Ibisonga bye ni Shimwa Guelda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Fanique Simbi Umuhoza.

Miss Iradukunda yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift (Okm) ifite agaciro ka miliyoni 15RWf. Azajya ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 800RWf buri kwezi.
Ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir yamuhaye itike yo gutembera mu ndege aho ashatse hose.

Mbere yuko atorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda yagaragaje umushinga we azashyira mu bikorwa muri manda ye, ujyanye no guteza imbere no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda).
Miss Iradukunda yagiye muri Miss Rwanda 2017 ahagarariye intara y’Iburengerazuba.

Mbere yo guhitamo uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017, abakobwa 15 bahataniraga iryo kamba, babanje kubyura imbere y’akanama k’abakempurampaka, bakivuga imyirondora bakababaza ibibazo bagasubiza ndetse bakavuga umushinga wabo biyemeje kuzashyira mu bikorwa.
Nyuma y’icyo gikorwa, abagize akanama nkemurampaka bahise bajya kwiherera, bahitamo abakobwa bane hiyongereyeho umwe watowe n’abantu benshi kubarusha, uko ari batanu, baba aribo batoranyijwemo Miss Rwanda 2017.
Abo batanu nabo mbere yuko batoranywamo Miss Rwanda 2017, babanje gusobanura neza imishinga yabo biyemeje kuzashyira mu bikorwa.
Ikindi ni uko abakobwa 15 bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017, bemerewe kwiga ku buntu (Scholarship) muri kaminuza ya Mahatma Gandhi, kugeza barangije.

Abo bakobwa uko ari 15 mbere yuko bajya mu mujyi wa Kigali gutoranywamo uwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017, bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero wabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Muri uwo mwiherero bigiyemo ibintu bitandukanye biganisha ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Abandi ba Nyampinga batowe
Nyampinga ugaragara neza mu mafoto (Miss Photogenic): Nadia Umutesi
Nyampinga Wabaniye neza abandi: Iradukunda Elsa
Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage): Shimwa Guelda
Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity): Uwase Hirwa Honorine







Reba andi mafoto aha :https://www.flickr.com/photos/kigali-today/albums/72157678910908021/page1
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ohereza igitekerezo
|
Ntanaka DVD MWAFASHE?
Uyu mu Miss arabikwiriye peee. Gusa ajye yubahiriza imihigo aba yahize.
Nange ndabona ari tres bien kabisa. Gusa babahemba neza. Ibyo Miss ahembwwa biruta iby’ikipe yatwaye igikombe mu mupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere hano mu Rwanda
nanjye Miss yari Kalimpinya Queen. congratulations kuri Kigalitoday mufite camera nziza
Aisha Umutesi nimero 17 azize iki koko, ko afite igikara cyiza kandi akaba ari na mwiza cyane? Ubutaha nukwongeramo ikamba rya Miss natural beauty rihabwa umukobwa mwiza w’igikara kinoze, kuko usanga akenshi bashyira imbere abakobwa beza b’inzobe cyangwa se b’imibiri yombi, ab’ibikara beza bakaburiramo byose nk’ingata imennye, nukubarenganura rwose!
mbega abakemura mpaka bateje impaka.
1. ntawarushije no21 Isimbi Fanique 4th kwisobanura2,presentation yo ni uwambere akanikurikira.
2. uriya mwana 3rd nanjye mbona yahohotewe kabisa. ubutaha azaba yakuze bazarebe uko bamugenza.
Turashimira byimazeyo abategura igikorwa cyo gutora nyampinga y’URwanda, gusa twabasabaga ko mwajya munatora umusore uhiga abandi (Mr) . kuko ayo mafrw nimenshi cyane p! ahhaaa birakaze ,!!! gsa natwe abahungu mudushakire ibituzamura dore abakobwa badusize mu’iterambere.
Uwanyereka abarezi (judges) ngo mbabaze ibyo bagendeyeho cg ibyo bakurikije
Njye ntabwo nanyuzwe na busa n’uyu mwanzuro w’akanama k’abacyemurampaka!!!
Mu kuri, ikamba ryari irya Kalimpinya Queen, umudamazela usobanutse muri bose!
Uriya mwanya bamuhaye (3rd runner-up) ni urukozasoni! Uriya mukobwa bamuboneranye rwose! Birababaje!
eeeeeeeeee
Nyamara Miss Kalimpinya ni umwe muri bake babashije gusubiza neza ibibazo bahawe! Rwose n’umushinga we; yego ntukalihije; ariko n’abandi benshi byari uko. Gusa kubera ko yari umwana; mwishyizemo ko ari we ufite umushinga w’umunyagara. Inenge imwe gusa yagize; in uburyo yitabye NGO yeee!!! Umusaza amwakuye NGO amutege amatwi amubaze. Ariko ubundi njye n we Nyampinga!!!
Arikose Miss Igisabo yabuze no mubisonga bya miss koko.Elsa Congz vrament turakwishimiye .
turishimye cyane arko queen niwe warukwiye ririya kamba