Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2017
Iradukunda Elsa niwe wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 nyuma yo guhigika abandi bakobwa 14 bari bahanganye.

Ku i saa sita n’iminota 35 za mu gitondo, ku cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2017, nibwo yambitswe ikamba, mu birori byatangiye mu ma saa mbiri z’umugoroba ku wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017.


Ibisonga bye ni Shimwa Guelda, Umutoniwase Linda, Kalimpinya Queen na Fanique Simbi Umuhoza.

Miss Iradukunda yahembwe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift (Okm) ifite agaciro ka miliyoni 15RWf. Azajya ahembwa umushahara ungana n’ibihumbi 800RWf buri kwezi.
Ikompanyi nyarwanda itwara abagenzi mu ndege, RwandAir yamuhaye itike yo gutembera mu ndege aho ashatse hose.

Mbere yuko atorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda yagaragaje umushinga we azashyira mu bikorwa muri manda ye, ujyanye no guteza imbere no kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda (Made In Rwanda).
Miss Iradukunda yagiye muri Miss Rwanda 2017 ahagarariye intara y’Iburengerazuba.

Mbere yo guhitamo uwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2017, abakobwa 15 bahataniraga iryo kamba, babanje kubyura imbere y’akanama k’abakempurampaka, bakivuga imyirondora bakababaza ibibazo bagasubiza ndetse bakavuga umushinga wabo biyemeje kuzashyira mu bikorwa.
Nyuma y’icyo gikorwa, abagize akanama nkemurampaka bahise bajya kwiherera, bahitamo abakobwa bane hiyongereyeho umwe watowe n’abantu benshi kubarusha, uko ari batanu, baba aribo batoranyijwemo Miss Rwanda 2017.
Abo batanu nabo mbere yuko batoranywamo Miss Rwanda 2017, babanje gusobanura neza imishinga yabo biyemeje kuzashyira mu bikorwa.
Ikindi ni uko abakobwa 15 bahataniraga kuba Miss Rwanda 2017, bemerewe kwiga ku buntu (Scholarship) muri kaminuza ya Mahatma Gandhi, kugeza barangije.

Abo bakobwa uko ari 15 mbere yuko bajya mu mujyi wa Kigali gutoranywamo uwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017, bamaze ibyumweru bibiri mu mwiherero wabereye i Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Muri uwo mwiherero bigiyemo ibintu bitandukanye biganisha ku ndangagaciro z’umuco w’u Rwanda.
Abandi ba Nyampinga batowe
Nyampinga ugaragara neza mu mafoto (Miss Photogenic): Nadia Umutesi
Nyampinga Wabaniye neza abandi: Iradukunda Elsa
Nyampinga w’umuco n’umurage (Miss Heritage): Shimwa Guelda
Nyampinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity): Uwase Hirwa Honorine







Reba andi mafoto aha :https://www.flickr.com/photos/kigali-today/albums/72157678910908021/page1
Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ohereza igitekerezo
|
Elsa really deserved the crown.still my miss rwanda.
iyurimwiza ub’urimwiza niyugenda urabyumva .
iy’ucyeye ub,ucyeye niyugenda urabyumva .
Nukuri gewe ndabona uyu mukobwa ari mwiza pe niba no kumutima ariko ameze yewe gewe ntacyo namugaya
ndavuga Iradukunda Elisa.
Nyampinga Wacu Turamukunda Pee
nyimpinga wacu turamukunda cane
kbs bamutoye babibonye elsa komerezaho turagushyigikiye
kbx gisabo aratubabaje ntg twakekaga ko byari kugenda gutya
Nyampinga w’u RWANDA tumwifurije amahirwe mu bikorwa bye bya buri munsi knd ntazigere ata umuco ngo ni uko ahiriwe akiri muto!
NYAMPINGA wacu turamwishimiye pee kandi turrizera cwazatugeza kubyiza
nta nenge kuri nyampinga wurwagihanga. terimber’ubutitsa elsa mwiza
abakemura mpaka sibo N IMANA yamutoranyije subyiza
subuhanga ahubyo byose nIMANA
Murabantu baba gabo cyane kurige nabonaga ntawe nasiga kuko abakobwa babanyarwanda nibeza pee uwo bari gushyiraho nari kumwemera kuko ngewe arige ubahitamo byari kuncanga murakoze naho amamfaranga ntago ari menshi ahubwo banzongere kuko ukuntu baba bakoze nihatari baba babikoreye