Miss Uwase Vanessa yashatse kwiyahura nyuma yo gutandukana n’umukunzi we
Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa, yabujijwe kwiyahura na nyina ndetse n’umuvandimwe we, mu gihe yageragezaga kwiyahura nk’uko yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga (whatsapp).
Ni nyuma y’uko hamaze iminsi havugwa ko yatandukanye n’umukunzi we biteguraga kurushinga uturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Putin Kabalu, akagerageza gukora ibishoboka ngo basubirane bikanga.
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, inshuti ze zo kuri whatsapp zatunguwe n’ibyo yanditse ko umubyeyi we n’umuvandimwe bamufashije kutiyahura.
Miss Vanessa yanditse agira ati “Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si”!
Umwe mu nshuti ze za hafi avuga ko Vanessa yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane n’umukunzi we Kabalu ariko bikanga bikaba iby’ubusa, bikamuviramo agahinda gakabije (depression).
Ati “Mfite ubwoba bw’uko byashobokaga kuba yakwiyahura igihe icyo ari cyo cyose. Niriwe mpamagara nyina n’uwo bavukana ntibari kunyitaba ndetse na Vanessa ubwe, kuko ni inshuti za hafi z’umuryango, byaramugoye kwemera ko umubano we na Kabalu warangiye”.
Miss Vanessa yakomeje kugaragara ku mafoto ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye afite impano zitandukanye zihenze ndetse no mu ngendo hirya no hino hamwe n’umukunzi we Kabalu mu buzima buhenze.
Kabalu Putin azwi kuri instagram nk’umucuruzi ufite amafaranga ukorera ubucuruzi bwe hagati y’u Rwanda, DR Congo na Tanzania, aho atuye.
Byavuzwe ko mbere y’uko Miss Vanessa atekereza kwiyahura yabanje kujya muri Tanzania kugerageza kureba uko yasubirana n’umukunzi we agasanga umusore atabirimo.
Mu mpera za 2019, Kabalu yakoreshereje umukunzi we Miss Vanessa bakundanaga icyo gihe ibirori by’isabukuru akaza no kumwambika impeta amusaba ko babana.
Nyuma y’ibyo bihe byiza yahise ajya kuri instagram avuga ko yiteguye kuba umugore wa Kabalu nibamara kwiyereka imiryango. Bikekwa ko kuba ibi bitaragezweho ari imwe mu mpamvu zamuteye agahinda gakabije (depression).
Ibitekerezo ( 38 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyamara mwa bakobwa mwe bacu mureke gukurikira amafranga,umukobwa wese wa hano iwacu muri mind ye uba wumva akubwira ngo ndashaka umugabo ufite imodoka,inzu,iduka rikaze...nyamara ibyo byose birashira mugashwana,icyambere n,urukundo naho ibindi birashakwa
Arko wabwirwa niki umuntu ugukunda koko?twese tuba tugerageza iyo ugize amahirwe murahuza n’ukuri ntimugashinje abantu Bose amafaranga go n’uko bakundanye nabayafite
Jyewenumva kwiyahura ataribyobikemura ibibazo nukuri yihangane abireke azabona undi umukundacyane yego kubyakirabiragoye ariko nukurinagerageze kandinamwe nkabavandimwemumubehaficyane.
Naze mwihoreze uwo mutoto Shn.
Nukwihangana bibaho nugushakira ahandi
Erega bashiki bacu,kdi bana bacu mujye mwitonda,kdi ubundi mu kinyarwanda barabivuga ngo iyihuse yabyaye ibihumye,bakobwa bacu rwose mfite irari ryo gukunda cash kurusha ibindi bibaho,ubwo ntiwarumukurikiyeho ubwo butunzi?Hari urundi rukundo?ahubwo ushimire Imana, kuba ujyifite ubuzima.wihangane kdi utuze uzabona uwawe mukunzi buriya uriya ntiyari uwawe.Ariko muri rusange irari ry’ubutunzi(amafranga)bashiki bacu rwose murireke,amafranga ni meza ariko ntakemura ibintu byose,icyambere ni amahoro y’umutima.
Vanessa muvandimwe ihangane cyane nubwo bigoye cyane Sha abavuga bareke,utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi,amafranga se Hari umwanzi wayo,gusa ibyiza biri imbere uzabona undi wasanga haricyo Imana igukijije.
Yihangane icyo sicyo cyatuma yiyahura kuko ntiyabura undi umukunda kuko ubwo uwo siyari uwe
Uwo mukobwa ni umuhago umukinamo! Akurikiye aba millionaire twe twiburiye ayo kugura ubugari!
Abakobwa bamwe bakunda.kureba amafaranga kurusha kureba urukundo umuntu nkuriya watandukanye na bakobwa batabarika uretse gukurikira amafaranga wumva wowe waba ubarushiki!!araguhaga akajugunya ejo agafata undi kubera amafaranga ahindura abakobwa nkuhindura inkweto uwo si umugabo wokubaka urugo ngo mubane ugire amahoro kuki umuntu nkuwo wamwirukaho kandi akururana nabandi umunezero wurugo si amafataranga si imodoka umunezero nukurya duke ukaryama kare*