Miss Uwase Vanessa yashatse kwiyahura nyuma yo gutandukana n’umukunzi we

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa, yabujijwe kwiyahura na nyina ndetse n’umuvandimwe we, mu gihe yageragezaga kwiyahura nk’uko yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga (whatsapp).

Ni nyuma y’uko hamaze iminsi havugwa ko yatandukanye n’umukunzi we biteguraga kurushinga uturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Putin Kabalu, akagerageza gukora ibishoboka ngo basubirane bikanga.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, inshuti ze zo kuri whatsapp zatunguwe n’ibyo yanditse ko umubyeyi we n’umuvandimwe bamufashije kutiyahura.

Miss Vanessa yanditse agira ati “Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si”!

Umwe mu nshuti ze za hafi avuga ko Vanessa yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane n’umukunzi we Kabalu ariko bikanga bikaba iby’ubusa, bikamuviramo agahinda gakabije (depression).

Ati “Mfite ubwoba bw’uko byashobokaga kuba yakwiyahura igihe icyo ari cyo cyose. Niriwe mpamagara nyina n’uwo bavukana ntibari kunyitaba ndetse na Vanessa ubwe, kuko ni inshuti za hafi z’umuryango, byaramugoye kwemera ko umubano we na Kabalu warangiye”.

Miss Vanessa yakomeje kugaragara ku mafoto ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye afite impano zitandukanye zihenze ndetse no mu ngendo hirya no hino hamwe n’umukunzi we Kabalu mu buzima buhenze.

Kabalu Putin azwi kuri instagram nk’umucuruzi ufite amafaranga ukorera ubucuruzi bwe hagati y’u Rwanda, DR Congo na Tanzania, aho atuye.

Byavuzwe ko mbere y’uko Miss Vanessa atekereza kwiyahura yabanje kujya muri Tanzania kugerageza kureba uko yasubirana n’umukunzi we agasanga umusore atabirimo.

Kabalu wari umukunzi wa Miss Vanessa
Kabalu wari umukunzi wa Miss Vanessa

Mu mpera za 2019, Kabalu yakoreshereje umukunzi we Miss Vanessa bakundanaga icyo gihe ibirori by’isabukuru akaza no kumwambika impeta amusaba ko babana.

Nyuma y’ibyo bihe byiza yahise ajya kuri instagram avuga ko yiteguye kuba umugore wa Kabalu nibamara kwiyereka imiryango. Bikekwa ko kuba ibi bitaragezweho ari imwe mu mpamvu zamuteye agahinda gakabije (depression).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 38 )

Kuri njye ryose kuba yahise afata umwanzuro wokwiyahura ubwo nubugoryi kbs ark nyie ntwawamurenganya nuko yajye atekereza uburyo agiye kubura byabindi bihenze cnee mu maboko ye akunva ko ubuzima bwe bwose burangiye nyamara abakire biki gihe baza bagushukisha impeta bakwambitse nyamara target yabo ari uku kurya gusa yarangiza akagucyika bakobwa mwese mugomba kuba maso ryose dore ibimubayeho kandi nyamara byitwa ngo yamwambitse impeta ibyo muri icyi gihe ntukabisamareho kuko izo zabaye trik zabakire bubu murakoze

Mukunzi Gēbrë yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Mwamuretse se akiyahura buriya ko yahaze anjye kwa makuza iyo nimirengwe

Cyiza emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Ariko ngewe birantangaza !!! Iyo bavuga ngo umuntu Ni Miss Rwanda yarangiza akagira ibirekerezo nkibyumwana nkuwo mukobwa mwumva
Yakabaye afite iyo title??? Ibyo byo ninkuru ishaje ko abanyarwandakazi nta rukundo bagira ahubwo bagira agahararo ndetse bakunda money kurusha umuntu so izo nizo ngaruka zizajya zibakurikirana?? Bihorere bifatiye abanyarwanda none bataniye kubona ko abanyamahanga nta mikino bagira

Muhire Metternich yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Uwujya kwiyahura ntabyamamaza

Jean yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

A akunda ibyubusa weeee. Ngo yari yiyahuye? Eeehhh ni ku Kazi kose. Cash ni danger

Baba yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Niyihangane ajye muburiri Aryame kandi areke Amarira atembe kumatama ye gusa abihe igihe biramushiramo azabona undi kuburyo azajya abona kabalu akabona ntacyo avuze.isi niko iteye erega

Sandrine yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Kwiyahura ntabwo ariwo muti, uretse no Kuba waba unihemukiye birenze cyane ibyo u tekereza.

Che yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Ni yihangane,yiyegerereze imana,mwikwibasira uyu mukobwa, kuko nawe byakubaho,si igitangaza ncuti,iyegerexe imana usenge cyane,incuti zi mukunda zimube hafi,kuko bibaho,abazi ibya love bavuga ibyo bishakiye,

Jamali yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Eeeeee!!! Nawe koko kwiyahura ntabwenge burimo pe ahubwo nubu jiji menyako mwahuye mukuze

Ishimwe yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Ese yabaye Miss mu RWANDA? cyangwa hehe? Mbona benshi mu banyamakuru babita ba Miss. Niba yaragerageje guhangana ntabe Miss, numva bidakwiye ko bakomeza kumwita Miss. Iyo ikipe y’umupira w’amaguru ihatanye n’izindi muri Championat igatsindwa ntibiyigira Champion.

UMVA MBESE yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Njye ndumva uwo mukonwa we yaragiye atwarwa n’imishyikirano itandukanye yagiranye n’uwo musore ikomakomeye(ihenze) bityo akaba abona ahombye byinshi knd n’urwo rukundo rwabo bombi niba Ari urw’ukuri nuwo musore ntiyari kubivamo rero natuze uko babanye ni nako batanye niyiyahura ntibarakundanira i kuzimu, yagiye atwarwatwarwa muri ubwo buzima buhenze n’urukundo ruziramo rero umusore we yabivuyemo Koko kuko atamukunda, uwo mukonwa natuze uwe arahari knd gukunda ntagahato kabamo.

Patrick yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Bakobwa bacu,mwikuremo gushaka kubaho ubuzima bworoshye mutavunikiye,kandi nimukumve ko kuba uri mwiza kwisura bihagije gusa,mubanze mwibaze muti se twebwe dufite iki?ese abo dushaka bazaza bunganira iki dufite,Busabe Imana ibahe amaso abashaka kumenya ubakunda byukuri uwo ariwe!naho kwiyahura byo kubera umuntu nibwo bubwa buruta ubundi kuko nyuma yumuntu haba undi!

kalisa karemera john yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka