Miss Uwase Vanessa yashatse kwiyahura nyuma yo gutandukana n’umukunzi we

Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 Miss Uwase Raissa Vanessa, yabujijwe kwiyahura na nyina ndetse n’umuvandimwe we, mu gihe yageragezaga kwiyahura nk’uko yabyanditse ku mbuga nkoranyambaga (whatsapp).

Ni nyuma y’uko hamaze iminsi havugwa ko yatandukanye n’umukunzi we biteguraga kurushinga uturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo witwa Putin Kabalu, akagerageza gukora ibishoboka ngo basubirane bikanga.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, inshuti ze zo kuri whatsapp zatunguwe n’ibyo yanditse ko umubyeyi we n’umuvandimwe bamufashije kutiyahura.

Miss Vanessa yanditse agira ati “Iyo bitaza kuba ku bwa mama n’umuvandimwe wanjye nari kuba niyahuye! Ndananiwe ndarushye kwihangana birananiye kuri iyi si”!

Umwe mu nshuti ze za hafi avuga ko Vanessa yagerageje ibishoboka byose ngo asubirane n’umukunzi we Kabalu ariko bikanga bikaba iby’ubusa, bikamuviramo agahinda gakabije (depression).

Ati “Mfite ubwoba bw’uko byashobokaga kuba yakwiyahura igihe icyo ari cyo cyose. Niriwe mpamagara nyina n’uwo bavukana ntibari kunyitaba ndetse na Vanessa ubwe, kuko ni inshuti za hafi z’umuryango, byaramugoye kwemera ko umubano we na Kabalu warangiye”.

Miss Vanessa yakomeje kugaragara ku mafoto ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye afite impano zitandukanye zihenze ndetse no mu ngendo hirya no hino hamwe n’umukunzi we Kabalu mu buzima buhenze.

Kabalu Putin azwi kuri instagram nk’umucuruzi ufite amafaranga ukorera ubucuruzi bwe hagati y’u Rwanda, DR Congo na Tanzania, aho atuye.

Byavuzwe ko mbere y’uko Miss Vanessa atekereza kwiyahura yabanje kujya muri Tanzania kugerageza kureba uko yasubirana n’umukunzi we agasanga umusore atabirimo.

Kabalu wari umukunzi wa Miss Vanessa
Kabalu wari umukunzi wa Miss Vanessa

Mu mpera za 2019, Kabalu yakoreshereje umukunzi we Miss Vanessa bakundanaga icyo gihe ibirori by’isabukuru akaza no kumwambika impeta amusaba ko babana.

Nyuma y’ibyo bihe byiza yahise ajya kuri instagram avuga ko yiteguye kuba umugore wa Kabalu nibamara kwiyereka imiryango. Bikekwa ko kuba ibi bitaragezweho ari imwe mu mpamvu zamuteye agahinda gakabije (depression).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 38 )

Muraho Nshuti,
Nkomoka mu Budage kandi nitwa Yeta
Dr.Pellar yongeye kubikora amfasha kugarura umugabo wanjye. ubwo natekerezaga ko ibyiringiro byose byatakaye. nuko ndamuhamagara nkora ibyo yambwiye byose gukora, kandi mubyukuri nabonye ibisubizo mumasaha 48 kuko yijeje. Sinigeze ntekereza, nuko niyemeje kubwira isi ibya Dr.Pellar kuko numuntu ukomeye. Ufite ibibazo mu mibanire? umukunzi wawe yaba yarahukanye kandi uracyakunda kandi ushaka ko agaruka? noneho hamagara Dr.Pellar uyumunsi kugirango aguhe garanti 100% ko azagufasha nkuko yamfashije. Dr.Pellar. Aderesi imeri ni: [email protected]

Yeta yanditse ku itariki ya: 4-06-2021  →  Musubize

Ntabwo ugiye kwiyahura abivuga, ntanubwo agisha inama, ahubwo vanessa yari akeneye care abeshyako ashaka kwiyahura kugirango arebe feedback: umuntu nakubwira ko agiye kwiyahura uzamubwire uti"Genda"urebe ko agenda?burya riba ari iterabwoba iyo ari ukuru umusanga yimanitse cyangwa mumazi

Rugamba yanditse ku itariki ya: 12-09-2020  →  Musubize

Ubundi njye hari inkuru ndeba nkibaza icyo imariye abanyarwanda bikanyobera. nkibi kubibwira abantu bimaze iki? harya uwo mukobwa warugiye kwiyahira nuwa hehe? niki yamariye abanyarwanda kuburyo yabaye inkuru

Nihitiraga yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Aba bakobwa babanyarwanda ntarukundo namba basigaranye, surtout aba twita ngo ni beza kumasuura! Usanga bishakira kubaho muri luxe gusa kdi batabiruhiye! Aha rero bitege kubabara kuuko nabo bababaza abantu cyane, kuko ujya ku mutype, abibona neza ko nta rukundo umukunze ahubwo ukurikiye ibyo atunze, iyo amaze koherezayo imbunda sasa!!, akenshi asanga wararangiye zamani, igikurikiye rero,nawe urabyumva, nimushukwa n’ibyubusa rero muzabibura mubure n’ubuzima bwanyu! Plz mukunde abantu mudakunze ibintu! Hamwe n’Imana ibyo bintu biraza rwose!! Kdi mumenye ko tous se paye ici bas! Uko mubabaza abantu Niko muzajya mubabazwa!

Pedros yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Ntabwo ubeshya pe.Bashiki bacu bajye bareba kure

Be yanditse ku itariki ya: 14-09-2020  →  Musubize

Ariko rwose imiteto iragwira
Yagiye se ko hepfo iriya hatajya huzura!!!
Irusororo haracyari ibibanza

Pusi yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Iyo mureka se imbwakazi ikiyahura, Pension plazza ntabwo yari kumutenguha, just 10 seconds ubundi agashira agahinda ka cash imucitse. Bariya bagabo baba barabonye cash bibaruhije, kuza ukangisha umwase wo mu maguru gusa ngo ugiye kumurya ni ubucucu butagira urugero ! Mwanze gukora ngo muzatungwa n’amaboko y’abandi none dore results. Ubu njye mvuye hepfo hano kuri chantier guhereza, nzamukanye 3,000 byanjye, ndaryamo 1,000 mbike 2,000 iyi chantier izajya kurangira mbitse nibura 360,000 aya napanze ko nzayaguramo ingurube 4 ngatangira nkazorora, kandi mfite ibyiringiro ko nyuma y’umwak nzaba mfite ingurube nibura 12.

Elisa yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Izo ngurube nizimara kubyara umusaruro nyine undi muminsi uzaba ugezweho azazana uwo mwase maze musangire ku musaruro uzaba ugezeho hahahahah

Nihitiraga yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Nubwo wakoresheje amagambo adakwiye arik utanze igitekerezo kiza kd cyagirira umumaro burumwe wese wagisoma , dukwiye kwiga kurya ibyo twaruhiye tukareka gushaka kurya ibyo tutaruhiye

Alias yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

UFITE IBITEKEREZO BYIZA WAKAGIRIYE UMUNTU ARIKO NTIWAKAGOMBYE GUTUKANA RWOSE.

Leopold yanditse ku itariki ya: 11-09-2020  →  Musubize

Nyine mwana nzambe ahaze isundi amwereka numero yinkweto niyihangane

Aime yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

NIYIYAHURE

Umusaza yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Yihangane subwambere bimubayeho!

Elias yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Ararizwa ni gihombo agiyemo cya cash yabonaga zubusa!

Elias yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Ni umurengwe mubareke. Abantu bahangayikishijwe n’icyorezo cya Covid19 n’ingaruka cyabateye, naho undi ngo bamwanze agiye kwiyahura?

It’s unfair to be disappointed by someone you love, ariko nanone bajye bamenya ko uwiyahuye atagaruka

Anonymous yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Ubuzima burahenze ntimukabukinishe. Abahungu n’abakobwa beza baruzuye. Nta muntu n’umwe watuma niyahura! Ahubwo waharanira kubona undi mwiza mukabana hanyuma ukazamwiyereka akicuza! Ni inama y’umusaza!!!😂😂😂

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka