Umuhanzi P. Diddy wo muri Amerika yakoze impanuka tariki 24/10/2012 imodoka ye yo mu bwoko bwa Cadillac Escalade yagonganye n’indi modoka yo mu bwoko bwa Lexus RX irangirika cyane.
Abagize orchestre yitwa The Rolling Stones yo mu Bwongereza kuri uyu wa kane tariki 25/10/2012 barakora igitaramo kigufi gitegura isabukuru y’imyaka 50 bamaze bari kumwe. Igitaramo cyirabera i Paris mu bufaransa, kwinjira ni amadolari 19 y’amerika.
Umkinnyi wa filime, Sylvia Kristel, wamenyekanye cyane ku izina rya Emmanuelle yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 18/10/2012 ku myaka 60 y’amavuko azize indwara ya kanseri yo mu muhogo.
Muri weekend ishize icyamamare mu njyana ya Hip Hop Jay-Z yakoreye concert y’akataraboneka ahitwa Barclays Center muri Leta ya New York ari kumwe n’umugore we Beyonce
Chris Brown n’uwo bari bamaze iminsi bakundana Karrueche Tran bamaze iminsi batameranye neza nyuma yo kumenya ko Brown yabyukuje umubano na Rihanna.
Kanye West yareze imbuga za internet urubuga rwa AllHipHop.com ndetse n’izindi zitandukanye avuga ko yavogerewe mu buzima bwe zerekana umuhanzi Kanye West arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’umukobwa bahoze bacuditse.
Akoresheje Twitter na Facebook, tariki 19/09/2012, umuhanzi mpuzamahanga Shakira yatangaje ko ari hafi kubyara umwana wa mbere wa Gerard Piqué, umukinnyi wa Barcelone.
Umuririmbyikazi Jennifer Lopez aza imbere ku rutonde rw’icyamamare ku isi; nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Forbes cyo muri Amerika.
Umuririmbyi wo muri leta zunze ubumwe z’Amerika uririmba mu njyana ya rap witwa Snoop Dogg ku wagatanu tariki ya 14 Ukwakira 2011 yahagaritswe umwanya munini ku mupaka w’igihugu cya Norvege polisi yo ku biro by’abashinzwe abinjira n’abasohoka amwangiye kwinjira mu gihugu bitewe n’amafaranga menshi yagendanye.
Urubuga rwa internet rwo muri Amerika USweekly.com rwanditse kuri uyu wa gatanu ko rwabonye amakuru avuga ko Ne-Yo, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umuririmbyi mu gihugu cy’amerika kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2011 yagize umwana we wa kabiri mu gihe kitarenze umwaka. Umuhanzi Shaffer Chimere Smith uzwi cyane ku (...)