Abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 2017 (PGGSS7) basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, banatanga sheki y’ibihumbi 500RWf.
Umuhanzi Daddy Cassanova ahamagarira abaririmbyi bo mu Rwanda kuririmba ku bindi bintu bitandukanye aho kuririmba ku rukundo gusa nkuko bimeze ubu.
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) iri gutegura uburyo bushya bwo gutora Nyampinga w’u Rwanda bahereye ku murenge.
Nyampinga w’u Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yagiriye uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba ahakora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’inshingano ze.
Abahanzi 10 bari mu irushanwa rya Guma Guma Super Star (PGGSS) banditse ibaruwa basezera muri iryo rushanwa bavuga ko binubira uburyo iry’uyu mwaka wa 2017 riteguye.
Umuraperi Navio wo muri Uganda atangaza ko yifuza gukorana indirimbo n’abaririmbyi bo mu Rwanda mbere yo gusubira iwabo ku buryo ngo hari nabo batangiye kuganira.
Amandine Juru, Umukobwa wa Eugene Habimana wamenyekanye ku izina rya Cobra Cadillac kubera akabyiniro kitwa Cadilac yari yarubatse kagakundwa cyane mu Mujyi wa Kigali , yanejejwe cyane n’uko se yakiriye agakiza akabatirizwa mu mazi menshi.
Hashize imyaka umunani Ikirezi Group gitangiye gutanga ibihembo ku baririmbyi bitwaye neza kurusha abandi mu Rwanda, bizwi nka Salax Awards.
Nyampinga Rwanda 2017, Iradukunda Elsa yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga we wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ahereye Iburasirazuba muri Rutsiro.
Diamond Platinumz atangaza ko agiye gufasha abaririmbyi bo mu Rwanda gucuruza indirimbo zabo binyuze ku rubuga rwa interineti yatangije rwitwa wasafi.com.
Miss Umuhoza Simbi Fanique yatangiye gushyira mu bikorwa umushinga we wo gufasha abafite ubumuga, atangiza shampiyona yabo y’umupira w’amaguru.
Umuryango w’umuhanzi Kizito Buzizi wanditse ibaruwa ihagarika indirimbo ye “Rukundo Bambe” itsinda rya Trezzor riherutse gusubiramo kuko bayisubiyemo ngo nta ruhusa babasabye.
Abaririmbyi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star icyiciro cya 7 (PGGSS7) batangiye kwiyegereza abafana babo bahereye i Rubavu.
Umuhanzi Senderi ubwo yari ari mu Stade i Nyamirambo yaguriye abanyeshuri bari bahari ibisugiti na shikareti barishima babyinana nawe biratinda.
Amakuru agera kuri Kigali Today avuga ko Anita Pendo yaba atwite kuburyo ngo yitegura no kwibaruka mu minsi ya vuba.
Umuhanzi Ntarindwa Diogene wamenyekanye nka Atome cyangwa Gasumuni yabuze se umubyara witabye Imana azize uburwayi.
Umuririmbyi Uwayezu Jean Thierry uba muri Afurika y’epfo atangaza ko abaririmbyi b’Abanyarwanda baba mu mahanga bagorwa no kumenyekanisha indirimbo zabo mu Rwanda.
Umunyarwenya Arthur Nkusi uzwi nka Rutura, yateguye igitaramo yise “Seka Live” akaba ateganya ko kizaba iserukiramuco ry’urwenya mu myaka itaha.
Nyuma y’ibitaramo bitandukanye bakoreye mu gihugu cy’Ububiligi, igihugu cy’Ubufaransa, ndetse n’Ubusuwisi, Charly na Nina bamaze kugaruka i Kigali.
Amagambo "Indangagaciro na Made in Rwanda" ni amagambo yagarutsweho cyane na ba nyampinga, mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.
Umuririmbyi Christopher yasabye abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star guhindura abagize akanama nkemurampaka ariko barabyanga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017, imfura z’ishuri rya Muzika riherereye mu Murenge wa Nyundo Akarere ka Rubavu zahawe impamyabushobozi, nyuma yo gusoza amasomo ya muzika zari zimazemo imyaka itatu.
Umuhanzi Miss Jojo yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017.
Mu gikorwa cyo kumurika imideli kizwi nka Kigali Fashion Week kigiye kongera kubera mu Rwanda hazamurikwamo imideli itandukanye ariko hanamurikwemo imodoka.
Umuhanzi Said Braza, aherutse kwivugira ko yaretse ibiyobyabwenge, yongeye kubifatirwamo, nyuma yo kuva Iwawa kugira ngo afashwe kubireka, ari nawe wisabiye kujyanwayo.
kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2017, Abahanzi Charly na Nina bamaze iminsi bakorera ibitaramo mu gihugu cy’u Bubirigi n’icy’u Bufaransa, bakiriwe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Bubirigi.
Iserukiramuco rya Filime rya Mashariki African Film Festival (MAAFF) rigiye kongera kubera mu Rwanda guhera ku itariki ya 25 kugera 31 Werurwe 2017.
Depite Bamporiki Edouard yemereye amafaranga Rwanda Movie Awards, yo guhemba abakinnyi ba filime bitwaye neza ariko ntiyahabwa abo yagenewe.
Radio yo mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza yitwa Mid City Radio yafashe umwanzuro wo kudacuranga indirimbo zo kuri album ya Ed Sheeran yise Divide, zimaze iminsi irindwi yose zihariye imyanya 10 ya mbere ku rutonde rw’indirimbo zikunzwe cyane muri iki gihugu.
Umuhanzi, umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ed Sheeran yaciye agahigo n’ipusi itasimbuka, nyuma y’uko umuzingo w’indirimbo ze yise Divide ugurishijwe cyane kurusha izindi ndirimbo 500 zose zishyize hamwe.