Umusaza Ngombwa Timothée wahimbye indirimbo nyinshi zirimo izagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda nka ‘Ziravumera’ yitabye Imana afite imyaka 80. Amakuru y’urupfu rw’uyu musaza yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026.
Mu birori bya Academy Awards byabaga ku nshuro ya 98 byabaye ku Cyumweru tariki 15 Werurwe 2026, umukinnyi wa filime Michael B. Jordan yegukanye igihembo cye cya mbere cya Oscar mu cyiciro cy’Umukinnyi Mwiza wa Filime (Best Actor).
Umuhanzi umenyerewe mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise ’Rusanga n’Izayo’, aho yafatanyije na Layan Mpano, umunyamuziki gakondo w’ahazaza heza mu rugendo rw’iyi njyana.
Mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali mu Rwanda hatangiwe ibihembo mpuzamahanga bizwi nka Shining Star Africa Awards 2026 byatangiwe mu Rwanda ku nshuro ya mbere, nyuma y’inshuro ebyiri byabereye muri Afurika y’Epfo.
Umuhanzi Prince Salomon yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘BABA’, indirimbo yibanda ku gushimira Imana ku mirimo yakoze mu buzima bwe no ku rukundo rwayo rutajya rumusiga mu bihe bitandukanye yanyuzemo.
Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda yakoze igikorwa kidasanzwe cyabereye i Kigali ku wa Kane, kigamije kwizihiza International Women’s Day mbere y’uko isi yose iyizihiza ku wa 8 Werurwe.
Umukinnyi wa filime Eric William Dane, wamamaye cyane muri ’Euphoria’, ’Grey’s Anatomy’ ndetse na ’X-Men: The Last Stand’ yitabye Imana azize indwara yitwa Amyotrophic Lateral Sclerosis (ALS) itera gucika intege no kubura ubushobozi bwo kwigenza.
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria wari ufite imyaka 26, Ifunanya Nwangene, yapfuye nyuma yo kurumwa n’inzoka yamusanze mu cyumba aryamye, mu nzu aho yabaga muri Nigeria.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama i Kigali habereye ibiganiro bizwi nka Masterclass, by’abantu bafite impano zitandukanye bigamije kubafasha kubihuza n’isoko ry’umurimo.
Naomi Nishimwe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yasubije uwitwa Edman Ishimwe wari wanditse ku rubuga rwe rwa X amagambo yinjira mu buzima bwe bwite.
Umuhanzi umaze kugira izina mu Rwanda no ku ruhando mpuzamahanga Bruce Itahiwacu uzwi nka Bruce Mélodie, yatangiye urugendo rwo kumenyekanisha indirimbo ’Pom Pom’ mu bihugu by’amahanga.
Umuhanzikazi w’icyamamare muri Afurika, Tiwa Savage, yatangaje ko kuba umubyeyi bitahise bimworohera mu ntangiriro, aho yavuze ko mu myaka ya mbere amaze kwibaruka imfura ye yahuye n’imbogamizi nyinshi zamugizeho ingaruka ku mubiri, ku mitekerereze no ku mwuga we w’umuziki.
Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Jose Chameleone ukomoka muri Uganda, arateganya gutangiza radiyo nshya mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, mu mushinga ugamije guteza imbere umuziki, imyidagaduro n’umuco by’akarere, by’umwihariko hagamijwe gushyigikira abahanzi bato.
Umunyarwenya, umukinyi w’amakinamico na filime ndetse akaba n’umuririmbyi, Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, avuga ko yakoze umuvugo yise Icyivugo cy’Indaya, ku bwe akumva ni mwiza ndetse n’abantu bamwe barawukunda abandi barawanga aho wari kuri You Tube, nyina na we aba mu bo utashimishije amutegeka kuwukuraho (…)
IShowSpeed, umusore w’Umunyamerika, akaba n’umwe mu bantu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga ku Isi muri iki gihe, ari kuzenguruka u Rwanda.
Miss Kalimpinya Queen yavuze ko inkuru ivuga ko uwamugiriye inama yo kwitabira Miss Rwanda yamushutse yumvikanye nabi.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali abantu bakereye ibirori byo gusoza umwaka no gutangira undi, aho bagiye bahurira ahantu hatandukanye hari ibitaramo bibafasha kwishima, nko ku mbuga ya Kigali Convention Centre, aharimo kubera igitaramo kirimo umuhanzi w’icyamamare w’umunya-Tanzania Ali Kiba, aho afatanyije n’abarimo Kevin (…)
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Ali Saleh Kiba uzwi cyane nka Ali Kiba mu muziki, yageze i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukuboza 2025.
Umuhanzi Senderi International Hit yavuze ko bitari bumushimishe ngo agubwe neza, iyo atagira igikorwa gifatika akorera Intara y’Iburasirazuba avukamo, by’umwihariko mu Karere ka Kirehe.
Igitaramo ‘Icyambu Live Concert’ cya Israel Mbonyi cyari giteganyijwe kubera i Rubavu ku itariki ya 1 Mutarama 2026, cyasubitswe ku munota wa nyuma.
Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ukuboza 2025, ku mbuga yo kuri Kigali Convention Centre habereye igitaramo cyiswe Igisope Experience, aho abacyitabiriye baryohewe n’indirimbo z’abahanzi barimo Makanyaga Abdul, Dauphin, Chicorea, Indashyikirwa, n’abandi. Ni igitaramo kiri muri gahunda izamara icyumweru yateguwe (…)
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Gakondo, Cyusa Ibrahim afatanyije n’Abami b’Igisope barimo Munyanshoza Dieudonné bakunze kwita Mibirizi, bagiye gutaramira Abanyarwanda babinjiza mu mwaka mushya wa 2026.
iKON Awards ni ibihembo ngarukamwaka muri Sinema bitegurwa na Televiziyo yo muri Uganda, hagamijwe guhemba no gushimira abakora ubugeni, ubudasa n’udushya mu ruganda rwa filime muri Afurika.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko yabonye ubusabe bwo kuba yakorera igitaramo muri stade Amahoro, akabyakira neza, akaba agitegereje ko hari ibishyirwa mu buryo kugira ngo bibe byamukundira.
Banki ya Kigali (BK), ku bufatanye n’umuhanzi The Ben, babinyujije mu gitaramo The Nu Year Groove, bagiye gutangiza neza umwaka Abanyarwanda bishimye.
Umuhanzi w’icyamamare w’Umunya-Nigeria, David Adedeji Adeleke, wamenyekanye cyane muri muzika nka Davido, yasesekaye i Kigali mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2025, aho aje mu gitaramo cyari gitegerejwe na benshi, kibera muri BK Arena ku mugoroba w’uyu wa Gatanu.
Umuhanzi Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo yise ‘Umuyoboro 25 Years Concert’, kigamije kwifatanya n’abakunzi be mu kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ari na cyo azamurikiramo alubumu ye ya kane.
Nyuma y’imyaka isaga 17 adakorera igitaramo mu Rwanda, Richard Nick Ngendahayo avuga ko yiteguye gushimisha abakunzi be, mu gitaramo arimo gutegura, aho avuga ko imyiteguro isa n’iyarangiye.
Umuhanzi w’Umunya-Jamaica wamamaye mu njyana ya Reggae, Jimmy Cliff, yitabye Imana azize uburwayi, akaba yari afite imyaka 81.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine usanzwe ufatanya na murumuna we Kamikazi Dorcas, yanditse ubutumwa bukomeye bukubiyemo agahinda ndetse n’ubuzima bushaririye akomeje gucamo.