Kompanyi ifasha abahanzi yitwa Universal Music Group (UMG) yatangaje ko igiye gukura indirimbo zose z’abahanzi n’abanditsi b’indirimbo isanzwe ireberera inyungu ku rubuga rwa TikTok nyuma y’uko impande zombi zitumvikanye ku masezerano mashya.
Iyo uvuze Hip-Hop nk’injyana y’umuziki mu Rwanda, amwe mu mazina y’abakoze umuziki muri iyi njyana ahita aza mu mitwe y’abantu benshi ni nka Jay Polly, BullDogg, Fireman, P Fla, Green P, MC Mahoni Boni, Riderman, NPC, K8 Kavuyo, Pacson, Diplomate, Bac T, DMS, Neg G, Bably, n’abandi benshi cyane.
Umuhanzi Bruce Melodie uri mu batanze ibiganiro muri Rwanda Day 2024, yageneye impanuro urubyiruko rw’u Rwanda, arusaba gutangira gutekereza k’u Rwanda rw’ahazaza ndetse bagaharanira no kuba urugero rwiza mu byo bakora.
Polisi ya Nigeria, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe iperereza n’ubutasi (FCID) muri Leta ya Lagos, yatangaje ko yataye muri yombi Oyeabuchi Daniel Okafor na Jasmine Chioma Okekeagwu, abana ba Mr Ibu, bazira umugambi wo kuriganya Miliyoni 55 z’ama Naira (Arenga Miliyoni 76Frw) yatanzwe n’abagiraneza yo kuvuza umubyeyi wabo.
Mu Nama y’Umushyikirano yo muri 2024, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, yasabiye abahanzi ko bajya bagaragara mu nama zitandukanye zibera mu gihugu, bagasusurutsa abazitabiriye, kuko ari amahirwe yo kwerekana ubuhanga bwabo ndetse no kubona akazi nk’abatunzwe n’umuziki.
Mu mpera z’iki cyumweru, Abanyarwanda benshi by’umwihariko ababa mu mahanga baraba bahanze amaso i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahagiye kubera Rwanda Day.
Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki, yifurije isabukuru nziza umugore we Uwicyeza Pamella, amushimira kuba yaramugize undi muntu mushya ndetse ko amukunda byo gusara.
Umuziki urakundwa cyane ku Isi, gusa si ko abawukora bose bahirwa na wo. Mu Rwanda nk’ibindi bihugu, buri mwaka haba abahanzi bagaragaza ko bashobora gukora cyane ku buryo bamenyekana mu ruhando rw’umuziiki akenshi bitewe n’impano, ubushobozi n’ibindi byinshi.
Umuhanzikazi Shengero Aline Sano umaze kumenyakana nka Alyn Sano akaba umwe mu b’igitsinagore bari bahagaze neza na Eric Senderi International Hit barataramira Abanyarwanda mu gitaramo gisingiza intwari kibera muri Camp Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Mutarama 2024.
Mu Buyapani batoye ‘Miss Japon 2024’, witwa Carolina Shiino utarahavukiye, bikurikirwa impaka ndende bamwe bavuga ko atagombye gutorwa nka Miss w’igihugu atavukiyemo, abandi bavuga ko icyo ari ikibazo cy’irondaruhu (racism), gituma hari abumva ko atagombye kuba atorwa nka Miss w’u Buyapani.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku izina rya The Ben muri muzika Nyarwanda, yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira #RwandaDay igiye kuba ku nshuro ya 10.
Umuraperi Elia Rukundo wamenye nka Green P, wamamaye mu itsinda rya Tuff Gang yagaragaje ko ikintu yicuza mu buzima bwe ari umwanya yataye mu bigare byamujyanye mu nzira mbi zatumye habura gato ngo ahatakarize ubuzima.
Françoise Uwumukiza, uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yashyize hanze indirimbo yise ‘Peace for Health’ igaruka ku kwimakaza amahoro n’ubumwe mu Karere, n’inshingano Abanyafurika basangiye zo gufatanyiriza hamwe.
Ubuyobozi bw’abategura irushanwa rya muzika ‘Show Me Your Talent’ ryabereye i Kigali mu myaka ibiri ishize, bwatangaje ko ryamaze no kwagura imbibi aho igice cyaryo cya gatatu kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo kwagura imipaka mu kugaragaza impano z’abanyamuziki batandukanye.
Ubuyobozi bw’Umuryango Iteka Youth Organization ukorera mu Rwanda usanzwe utegura Iserukiramuco ‘Iteka African Cultural Festival’ bwatangaje ko bwifuza kugeza ibikorwa by’iri serukiramuco mu gihugu hose mu buryo bwo kugira uruhare mu kukimenyekanisha binyuze mu bukerarugendo.
Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Damini Ogulu wamamaye nka Burna Boy, ari ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya Grammy awards, akaba ari we muhanzi wa mbere w’injyana ya Afrobeat ugiye kuri uru rutonde.
Umusore w’umunyamuziki w’Umunyamerika witwa Zeddy Will w’imyaka 22 y’amavuko, utuye mu Mujyi wa New York aravugwaho kuba yarateye inda abagore batanu icyarimwe, yarangiza akabategurira ibirori byo kuvuka kw’abana (baby shower) abahurije hamwe bose.
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Cindy Marvine Gateka, yahuje imbaraga na Aline Gahongayire uherutse kwemera kumufasha muri muzika, bakorana indirimbo bise Wondekurwa Norwa.
Nshizirungu Prince ukoresha izina ’Uzagendere kuri Moto’ ku mbuga nkoranyambaga ze, yambitse impeta umukunzi we Iliza Gisa Christelle, bamaranye imyaka 9 bakundana.
Umuhanzi wo muri Nigeria, Michael Adebayo Olayinka wubatse izina mu muziki nka Ruger, yatandukanye n’inzu ya Jonzing World Label yamufashaga ikanareberera inyungu ze mu bikorwa bye bya muzika.
Nyuma ya Mico The Best na Danny Vumbi, Bwiza na we yavuye muri KIKAC Music Label, yareberaga inyungu ze.
Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Tiwatope Omolara Savage uzwi cyane nka Tiwa Savage yatangaje yibiwe i Londre mu Bwongereza.
Nahimana Adrienne, Umurundikazi wamamaye ku izina rya ‘Bikira Mariya Mawe’, akaba yari azwi cyane nk’umukinnyi w’inararibonye muri filime y’uruhererekane yitwa Ninde, ndetse akaba n’umunyarwenya uzwi, yitabye Imana.
Arnold Alois Schwarzenegger wamamaye muri filime ku izina rya Komando, yatawe muri yombi n’inzego za gasutamo ku kibuga cy’indege cya Munich mu Budage azira kunanirwa kumenyekanisha imisoro y’isaha ihenze yafatanywe yo mu bwoko bwa Audemars Piguet.
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, David Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, wamamaye mu njyana ya Afrobeats yongeye gukora amateka yo kugurisha amatike yose y’igitaramo agashira ku isoko.
Umukinnyi wa Filime z’urwenya ukomoka muri Amerika, Quinta Brunson yakoze amateka yo kuba umwirabura wa mbere wegukanye igihembo muri Emmy Awards mu myaka 40 yari ishize.
Umuhanzikazi Marina Deborah, bwa mbere yatangaje ko nta mukunzi afite ndetse ahakana amakuru yakomeje kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye, ko akundana na Yvan Muziki.
Salum Iddi Nyange cyangwa se Mama Dangote, akaba nyina w’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, yavuze ko umuhungu we igihe yemererwa n’amategeko nikigera ashobora kuzafata abana be akabarera cyangwa akazajya amarana na bo igihe ashaka.
Umuhanzikazi akaba n’Umwamikazi mu njyana ya Afro-pop, Tiwa Savage, yatangaje ko yishimye kuba inzozi ze zigiye kuba impamo, agashyira hanze filime ye ya mbere yise ‘Water and Garri’.
Umuhanzi akaba n’umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi, Collins Ajereh, uzwi cyane ku izina rya Don Jazzy, yashimagije Davido kubera ishyaka agira mu guteza imbere umuziki we kabone n’ubwo akomoka mu muryango ukomeye.