Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika mu mukino wa volleyball ‘Cavb Club Championship 2024’ ryabera mu gihugu cya Misiri, ikipe ya Police Volleyball Club yo mu Rwanda, yegukanye umwanya wa 6 ku nshuro ya mbere yari yitabiriye.
Ikipe ya Polisi y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, Police VC, yamaze kugera muri 1/4 mu mikino y’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Club Championship 2024) nyuma yo gutsinda ikipe ya Widad Athletic Tlemcen (WA Tlemcen) VC yo mu gihugu cya Algeria.
Mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Volleyball "CAVB Club Championship 2024" rikomeje kubera mu gihugu cya Misiri, ikipe ya Police VC yabonye intsinzi ya kabiri mu gihe Gisagara Volleyball Club yo bikomeje kwanga.
Ikipe ya POLICE VC ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Volleyball ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo "CAVB Club Championship" irimo kubera mu gihugu cya Misiri, yateye mpaga y’amaseti 3-0 ikipe ya Volleyball Garde Republicaine yo muri Congo.
Amakipe ya Gisagara Volleyball Club na Police Volleyball Club, ahagarariye u Rwanda mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri volleyball (CAVB Club Champions League), yamenye amakipe bari kumwe mu matsinda.
Ubwo hakinwaga umunsi wa kabiri w’imikino yo kwishyura muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda, ikipe ya APR VC yongeye gusubira POLICE VC iyitsinda amaseti 3 kuri 2 nk’uko byari byaragenze mu mukino wabahuje ubushize.
Ku Cyumwe tariki 24 Werurwe 2024, ni bwo imikino ibanza muri shampiyona ya volleyball mu Rwanda yashyirwagaho akadomo, Gisagara VC ibitse igikombe cya shampiyona cya 2023 yisanga hanze y’amakipe 4 ya mbere.
Ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024 mu Karere ka Bugesera hasorejwe imikino ya shampiyona ya 2023-2024 muri Sitting Volleyball aho Gisagara SVB mu bagabo na Bugesera SVB mu bagore zegukanye ibikombe.
Ntabwo bikiri inkuru ko ikipe ya Gisagara VC isanzwe ifashwa n’akarere ka Gisagara yatewe mpanga n’ikipe ya REG VC, bagombaga gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Izina Kepler muri siporo mu Rwanda rimaze gufata intera, bijyanye n’umusanzu iyi kaminuza imaze gutanga mu iterambere ry’imikino itandukanye.
Mu gihe shampiyona ya Volleyball mu Rwanda irimo gusatira umusozo w’imikino ibanza (First Leg), Matheus Aparecido Barbieri ni irindi zina rishya mugiye kuzabona muri shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball guhera mu mikino yo kwishyura.
Ku Cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2024, mu Karere ka Huye nibwo hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka padiri Kayumba (Memorial Kayumba), aho amakipe ya Kepler mu bagabo na APR mu bagore yegukanye ibikombe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2024, mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, hatangiye irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball (Memorial Kayumba 2024), aho amakipe yageze muri ½ yamaze kumenyekana.
Mu mpera z’iki cyumweru, mu Karere ka Huye mu kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Officiel de Butare, harakinirwa irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel, wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha) witabye Imana.
Umwe mu bakinnyi bakiri bato kandi beza mu mukino wa volleyball y’abagore Yankurije Françoise wakiniraga ikipe ya “Rwanda Revenue Authority volleyball club” yamaze kwerekeza mu ikipe nshya ya Police VC.
Shampiyona ya volleyball mu Rwanda igeze ahakomeye mu gace kayo ka kane, aho amakipe ya Gisagara na APR VC yogeye kwigaragaza mu mpera z’icyumweru gishize.
Ku wa Kane tariki 22 Gashyantare 2024, nibwo Umunyarwanda akaba n’umusifuzi mpuzamahanga, Mukundiyukuri Jean De Dieu, yamenyeshejwe ko yatoranyijwe mu basifuzi 16 mpuzamanga bazasifura imikino ya Olempike y’uyu mwaka, izabera mu gihugu cy’u Bufaransa.
Bimwe mu byaranze umunsi wa kabiri, harimo nko gutsindwa kuri amwe mu makipe akomeye arimo nka REG VC, ndetse na Gisagara VC ibitse igikombe cya shampiyona iheruka ya 2023.
Ku wa Mbere tariki 05 Gashyantare 2024 amakipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yatambagije igikombe cya Afurika yegukanye mu bagore ndetse n’umwanya wa gatatu mu bagabo mu rugendo rwakorewe mu Mujyi wa Kigali.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore y’umukino wa sitting volleyball, yegukanye shampiyona Nyafurika 2024 yaberaga muri Nigeria itsinze Kenya ku mukino wa nyuma, mu bagabo yegukana umwanya wa gatatu.
Ku wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, amakipe y’Igihugu ya Sitting Volleyball yatangiye shampiyona ya Afurika atsinda imikino yayo, aho mu bagabo u Rwanda rwatsinze Algeria amaseti 3-0 naho mu bagore rutsinda Nigeria 3-0.
Amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagabo n’abagore yageze muri Nigeria aho agiye gukinira shampiyona ya Afurika 2024 igiye kuhabera. Aya makipe yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo ku wa Gatandatu saa saba z’ijoro, anyura muri Ethiopia aho byari biteganyijwe ko bahagera bakahamara amasaha make mbere y’uko bafata (…)
Muri buri mwuga umuntu aba yarahisemo gukora, habaho igihe cyo kuwukora no kuwusoza ahanini bitewe n’uko icyo wifuzaga wakigezeho cyangwa se ukaba wawusoza bitewe n’imyaka itakikwemerera kuwukora neza cyangwa se yewe ukaba warawuhuriyemo na birantega nyinshi bigatuma utawukomeza.
Umutoza w’amakipe y’u Rwanda ya Sitting Volleyball, Dr Mossad Rashad, avuga ko imyiteguro ya shampiyona ya Afurika 2024 izabera muri Nigeria iri kugenda neza, kandi ko afitiye ikizere amakipe by’umwihariko abagore avuga ko byoroshye, ariko ko no mu bagabo bazahangana nubwo bitoroshye.
Mu mpera z’icyumweru dushoje mu karere ka Gisagara na Huye hatangiye shampiyona ya volleyball mu Rwanda umwakwa wa 2024 aho amwe mu makipe akomeye yatangiye atsindwa bitandukanye n’uko byari byiteguwe.
Mu gihe habura amasaha make ngo shampiyona ya volleyball umwaka wa 2024 itangire, ikipe y’Ingabo z’Igihugu ya volleyball, yamuritse imyambaro mishya izakoresha muri uyu mwaka w’imikino.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, mu Turere twa Gisagara na Huye mu Ntara y’Amajyepfo, haratangira shampiyona ya Volleyball ya 2024 mu cyiciro cya mbere.
Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu n’ikipe ya REG Volleyball Club, Muvara Ronald, yasabye Umuhoza Mariam ko yamubera umugore, anamwambika impeta.
Mu gihe habura iminsi micye ngo shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball itangire, twabatoranyirije abakinnyi 10 bakiri bato b’Abanyarwanda, bo kwitega muri uyu mwaka w’imikino.
Ku wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2024, mu gihugu cya Maroc habereye tombola y’uko amakipe azahura muri shampiyona ya Afurika ya Sitting Volleyball 2024 mu bagabo n’abagore, u Rwanda mu bagabo rwisanga mu itsinda rimwe na Algeria.