Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023, nibwo amakipe ya APR, Police na RRA Volleyball Club, yahagurutse mu Rwanda yerekeza muri Tanzania mu irushanwa ngarukamwaka, ryo kwibuka uwahoze ari Perezida w’iki gihugu ndetse wanaharaniye ubwigenge bwacyo, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere, witabye Imana tariki (…)
Umukinnyi w’ikipe ya APR VC y’abagore akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wa volleyball, Munezero Valentine yamaze gufata rutemikirere aho yerekeje mu gihugu cya Tunisia mu ikipe nshya.
Guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 19 Ugushyingo, mu Rwanda hazabera irushanwa nyafurika rihuza amakipe abarizwa mu karere ka gatanu (CAVB ZONE V) nyuma y’imyaka ine ritaba.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hakinwaga imikino yo kwishyura muri shampiyona ya Volleyball mu Rwanda aho amakipe ya REG, RRA APR WVC na GISAGARA zitwaye neza, izindi ziratsikira.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryamaze gusohora ingengabihe y’imikino yo kwishyura ya shampiyona y’uyu mwaka, nyuma yo gusbikwa kubera amarushanwa mpuzamahanga amakipe y’Igihugu yari yaritabiriye.
Ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri 2023, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, hasojwe irushanwa ngarukamwaka ryiswe Kirehe Open Tournament 2023, aho amakipe ya Police VC na RRA ari yo yegukanye ibikombe.
Nyuma y’uko Igikombe cya Afurika gisojwe, bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda bitwaye neza, bamaze kubona amakipe yo hanze y’u Rwanda.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Volleyball y’abagabo, yasoje urugendo rwayo mu gikombe cya Afurika cyaberaga mu gihugu cya Misiri ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, yegukanye umanya wa 6 muri Afurika.
Nyuma yo kunyagira ikipe y’igihugu ya CHAD amaseti 3-0 ku wa Mbere taliki ya 11 Nzeri 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yamenye ikipe bazahura mu guhatanira umwanya wa 5.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo, yasezerewe na Algeria muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika, nyuma yo kuyitsinda amaseti 3-0.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu bagabo, yabonye itike yo gukina imikino ya ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Tanzania amaseti 3-1, mu mukino wa 1/8.
Mu gikombe cya Afurika cy’umukino wa Volleyball (CAVB Nations Men Championship), gikomeje kubera mu gihugu cya Misiri (Egypt), ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinze Senegal amaseti 3-0 biyorohereza urugendo muri 1/8.
Nyuma yo gutsindwa n’ikipe y’igihugu ya Morocco amaseti 3-0, ku munsi wa mbere w’itangira ry’igikombe cy’afurika, u Rwanda rwihimuriye kuri Gambia maze ruyitsinda amaseti 3-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda.
Ikipe y’Igihugu y’umukino wa Volleyball mu Rwanda yisanze mu itsinda rya kane (Group D) mu gikombe cya Afurika kigomba gutangira kuri iki cyumweru i Cairo mu Misiri.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 30 Kanama 2023, ahagana saa 4:05am, nibwo ikipe y’Igihugu y’umukino wa volleyball mu bagabo, yageze mu gihugu cya Misiri.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball, yatsinzwe na Misiri muri 1/2 ibura amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yerekeje muri 1/2 nyuma yo gutsinda ivuye inyuma, ikipe ya Algeria mu mukino wa 1/4 wabaye kuri uyu wa kabiri.
Nyuma yo gusoza imikino yo mu matsinda y’Igikombe cy’Afurika cya Volleyball mu bagore, imikino ya ¼ irakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023, aho ikipe y’Igihugu y’u Rwanda izakina n’igihugu cya Algeria.
Ikipe y’Igihugu y’abagore ya Volleyball iherereye muri Cameroon, yabonye intsinzi ya gatatu yikurikiranya nyuma yo gutsinda iya Uganda amaseti 3-0.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball, yiyongereye amahirwe yo kwerekeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Afurika nyuma yo kwisasira ikipe y’igihugu ya Burkina Faso iyitsinze amaseti 3-0 (25-8, 25-7, 25-14).
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa Volleyball, ntiyahiriwe n’umunsi wa mbere w’Igikombe cy’Afurika CAVB NATIONS CHAMPIONSHIP 2023, nyuma yo gutsindwa na Kenya ameti 3 ku busa.
Ku wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagore mu mukino wa volleyball, yakinnye umukino wa mbere wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Maroc, mu rwego rwo gukomeza kwitegura imikino y’Afurika.
Mu ijoro ryacyeye rishyira kuri uyu wa kane, ikipe y’Igihugu y’abagore mu mukino wa volleyball, yahagurutse i Kigali yerekeza i Yaoundé muri Cameroon.
Kuva tariki ya 14 kugeza tariki ya 25 Kanama 2023, ikipe yigihugu y’abagore mu mukino wa Volleyball izitabira imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon.
Umutoza w’ikipe z’Igihugu z’u Rwanda mu mukino wa Volleyball, umunya Brazil Paulo De Tarso Milagress, yahamagaye abakinnyi, abagabo n’abagore bagomba gutangira imyitozo bitegura imikino y’igikombe cy’Afurika, African Nations Championship 2023, iteganyijwe mu kwezi gutaha.
Ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023, ikipe ya Police WVC yegukanye irushanwa ryo #Kwibohora29, nyuma yo gutsinda APR WVC amaseti 3-1 mu cyiciro cy’abagore, ku mukino wa nyuma wabereye muri BK Arena.
Ikipe ya APR VC mu bagabo yegukanye irushanwa ryateguwe muri gahunda yo kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora, itsinze Gisagara VC amaseti 3-1, umukino wabaye ku Cyumweru tariki 9 Kamena 2023 ubwo hazozwaga iryo rushanwa.
Umutoza w’umukino wa Volleyball, Umunya-Brazil, Paulo De Tarso Milagres, yasesekaye mu Rwanda mu gicuku cyo kuri uyu wa Mbere ushyira igitondo cyo ku wa Kabiri tariki 4 Nyakanga 2023, aho aje gutoza amakipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryateguye irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo kwibohora (Liberation Cup 2023), kuva tariki ya 8-9 Nyakanga 2023.
Kuri iki cyumweru tariki 25 Kamena 2023, muri BK Arena hasojwe irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gisagara VC mu bagabo na Police VC mu bagore zegukana ibikombe.