Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iherereye mu gihugu cya Cap-Vert, aho igomba gukina umukino wo gushaka itike ya CAN 2021, umukino utegerejwe ku munsi w’ejo.
Umutoza Robertinho usigaye atoza Gor Mahia yo muri Kenya, aratangaza ko nyuma yo gutombora APR FC yabonye ubutumwa bwinshi bw’abarayons bamubwira ko bazamushyigikira
Ikipe ya APR FC yamaze kumenya ikipe bazahura mu marushanwa ya CAF Champions League, aho izahura na Gro Mahia yo muri Kenya
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yerekeje i Praia muri Cap-Vert mu mikino yo guhatanira itike y’igikombe cya Afurika izaba mu mwaka wa 2022 muri Cameroun
Mu mukino wa mbere wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Alpha FC igitego 1-0 mu mukino wabereye ku kibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove.
Rutahizamu Aboubacar Lawal wari umaze iminsi akora igeragezwa mu ikipe ya AS Kigali yamaze kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri nyuma yo gushimwa n’umutoza.
Mu barwayi 12 ba Coronavirus baraye bagaragaye mu karere ka Nyamagabe, harimo abakinnyi 11 b’Amagaju iri kwitegura imikino ya Playoffs
Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Eric Nshimiyimana nyuma yo gutsinda Interforce yavuze uko abona Kwizera Pierrot ndetse na rutahizamu mushya bakuye muri Nigeria
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Mashami Vincent yasobanuye impamvu rutahizamu Sugira Ernest atakomeje imyitozo mu ikipe y’igihugu, ahubwo akagaragara muri Rayon Sports.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasinyanye na RBA amasezerano y’imyaka itatu, yo kwerekana amarushanwa ategurirwa mu Rwanda.
Mu ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje gukora imyitozo, abakinnyi batatu basezerewe mu gihe haheruka kwinjiramo aba APR FC ndetse n’abakina hanze
Abakinnyi ba Rayon Sports bari bamaze amaezi asaga umunani badakina basubukuye imyitozo, ku kibuga basanzwe bakoreraho mu Nzove
Nyuma y’ibyumweru bitatu Amavubi atangiye imyitozo, abakinnyi b’ikipe ya APR FC nabo basanze abandi mu mwiherero, aho bagomba no guhita batangira imyitozo
Mu muhango wo guhererekanya ububasha muri Rayon Sports, hagarutswe ku biganiro n’abaterankunga ndetse n’ibikombe Rayon Sports imaze gukusanya kugeza ubu.
Perezida mushya wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, yahumurije abakunzi b’iyi kipe ko ibibazo byari muri iyi kipe bishyizweho akadomo, ko bagiye kongera kubona ibyishimo mu minsi iri imbere.
Myugariro w’umunyarwanda Salomon Nirisarike n’abandi bakinnyi batanu bakinana banduye Coronavirus, bikazatuma atitabira imikino y’Amavubi.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020, umukinnyi wo hagati ufasha abataha izamu wa APR FC Ishimwe Kevin yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bwa APR FC azira gusuzugura umutoza we.
Amakipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 na 20 yamenye amatsinda azaba aherereyemo mu mikino ya CECAFA izanashakirwamo itike y’igikombe cya Afurika.
Ikipe y’igihugu ya Mozambique bita Inzoka z’Imbarabara (Os Mambas) ifite imikino ibiri izahuriramo na Cameroun mu itsinda rya Gatandatu mu gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika.
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMavubi bakina hanze y’u Rwanda, baratangira kuhagera kuri uyu munsi, mu gihe Kevin Monnet-Paquet we ibye bitaramenyekana
Luís Carlos Almeida da Cunha wamenyekanye nka NANI ni umwe mu bakinnyi bakomoka muri iki kirwa gituwe n’abaturage bari munsi ya miliyoni imwe.
Ikipe ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru SKOL Brewery Ltd bagiranye ibiganiro na komite nshya ya Rayon Sports
Kakule Mugheni Fabrice uheruka gusoza amasezerano muri Rayon Sports, yamaze gusinyira ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari bamaze iminsi bari mu karuhuko, bamaze gusubira mu mwiherero wo gutegura imikino ibiri bazakina na CAP-Vert
Ikipe ya APR FC na AS Kigali zanganyije igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho nta mufana wari wamerewe kwinjira muri uyu mukino
Umunya-Brazil witwa Edson Arantes do Nascimento wamenyekanye nka Pelé wamamaye cyane mu mupira w’amaguru yujuje imyaka 80 tariki 23 Ukwakira 2020, akaba yaratangiye ikiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 1977.
Abakinnyi b’ikipe ya Mukura VS hamwe n’umutoza wabo ndetse n’abandi bakozi bakurikirana iyi kipe, kuri iki cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020 bapimwe Coronavirus.
Ikipe ya Rayon Sports imaze kubona ubuyobozi bushya, burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida
Hagendewe ku ngengabihe nshya ya FIFA igaragaza amatarikyi no kugura ndetse no kwandikisha abakinnyi, mu Rwanda bizasozwa mu Gushyingo.
Abazayobora ikipe ya Rayon Sports mu minsi iri imbere, biteganyijwe ko bazamenyekana mu nteko rusange dusanzwe izaba kuri uyu wa Gatandatu.