Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda baba muri Mali
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Ku i saa cyenda n’iminota 40 z’i Kigali ni bwo ikipe ya Rayon Sports yari igeze ku kibuga cy’indege cya Bamako, aho yakiranwe urukundo rudasanzwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Rayon Sport igera ku kibuga cy’Indege cy’i Bamako muri Mali
Ikigera muri uyu Mujyi yahise yerekeza kuri Hotel Columbus iri mu Mujyi wa Bamako ahitwa ACI 2000, aho igiye kwitegura Umukino izakina kuri uyu wa Gatandatu, n’ikipe ya Onze Créateurs.
Ni mu irushanwa ry’amakipe yitwaye neza iwayo (CAF Confederation Cup) Rayon Sport iri gukina, aho mu mukino uheruka yasezereye ikipe ya Wau Salam yo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
Dore mu Mafoto uko Rayon Sports yakiriwe i Bamako

Abanyarwanda baba muri Mali baje gutegereza Rayon bafite n’Ibendera ry’igihugu

Ababyeyi nabo bari baje kwakira iyi kipe

Bifotozanya na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport

Babagaragarije urugwiro babakira

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mali wari witwaje Ibyapa bigaragaza abo bari bo

Abaje kwakira Rayon Sport banafataga amafoto y’abakinnyi

Abakinnyi bari bashagawe n’Abanyarwanda babakira banabatwaza ibikapu

King Bayo, Umuhanzi w’umunyarwanda utuye Mali nawe yari yaje kwakira iyi kipe n’ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda

Bakomereje kuri Hotel Columbus iri mu Mujyi wa Bamako aho bazaba bitegura Umukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ABa bavandimwe bakoze kwakira neza gikundiro yacu kandi yabo,natwe dufashe iryiburyo tubifuriza itsinzi.
Izabikora muri Mali 1/2