Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda baba muri Mali
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Ku i saa cyenda n’iminota 40 z’i Kigali ni bwo ikipe ya Rayon Sports yari igeze ku kibuga cy’indege cya Bamako, aho yakiranwe urukundo rudasanzwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Rayon Sport igera ku kibuga cy’Indege cy’i Bamako muri Mali
Ikigera muri uyu Mujyi yahise yerekeza kuri Hotel Columbus iri mu Mujyi wa Bamako ahitwa ACI 2000, aho igiye kwitegura Umukino izakina kuri uyu wa Gatandatu, n’ikipe ya Onze Créateurs.
Ni mu irushanwa ry’amakipe yitwaye neza iwayo (CAF Confederation Cup) Rayon Sport iri gukina, aho mu mukino uheruka yasezereye ikipe ya Wau Salam yo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
Dore mu Mafoto uko Rayon Sports yakiriwe i Bamako

Abanyarwanda baba muri Mali baje gutegereza Rayon bafite n’Ibendera ry’igihugu

Ababyeyi nabo bari baje kwakira iyi kipe

Bifotozanya na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport

Babagaragarije urugwiro babakira

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mali wari witwaje Ibyapa bigaragaza abo bari bo

Abaje kwakira Rayon Sport banafataga amafoto y’abakinnyi

Abakinnyi bari bashagawe n’Abanyarwanda babakira banabatwaza ibikapu

King Bayo, Umuhanzi w’umunyarwanda utuye Mali nawe yari yaje kwakira iyi kipe n’ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda

Bakomereje kuri Hotel Columbus iri mu Mujyi wa Bamako aho bazaba bitegura Umukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Rayon tuyifurije gutsinda, kandi izabikora
Ndumukunzi Wa Apr Fc Nkabapfana . onze yo muri mari nizere ko onze izatsinda bibiri kubusa bwareyo.kandi reyo izihangane. kuko bazayi kwakwanya kbs.
OH RAYON
GIKUNDIRO FOREVER !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
congratulation dear Rayon
Nubundi Izabikora Amasengesho Yabanyarwanda Ntazapfa Ubusa Uwiteka Azayobore Ibirenge Byabo Kugirango Igihugu Cy’urwanda Gikomeze Kwamamara Oye Oye Oye!!!
Nibyiza . gikundiro izabikora kbs
Nababwiye Ko Bazitwaza Igikapu Cyamasengesho Kuko Biva Ku Mana Ntakindi Ibindi Byo Ni Ubusa Pe!
rayon isabwa gutsinda kugirango u rwanda rukomeze kugaragara mumarushanwa kuko mucyeba we yakubitiwe ahareba inzega
Oh rayon erega niyo wajya USA or Europe nahandi hose uzacyiranwa urugwiro kuko uri équipe y’abanyarwanda bose
Gikundiro tuyiri inyuma.
Ababyeyi bayakiriye bari Bamako, ntagushidikanya abasigaye nabo ntibatuje. insinzi irahari ni iya Gikundiro
Ryosport oye!oye! tukuri inyuma!!!!
NIBYIZE PE!TUZABIKORA PE!
Turashimira abanyarwanda batuye muri Mari uburyo bakiriye Rayon Sports, uyu numuco mwiza Muzehe Wacu kijyana President Wacu yatwubastemo nk,Abanyarwanda bizakomereze aho.