Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’Abanyarwanda baba muri Mali
Yanditswe na
Sammy Imanishimwe
Ku i saa cyenda n’iminota 40 z’i Kigali ni bwo ikipe ya Rayon Sports yari igeze ku kibuga cy’indege cya Bamako, aho yakiranwe urukundo rudasanzwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu.

Rayon Sport igera ku kibuga cy’Indege cy’i Bamako muri Mali
Ikigera muri uyu Mujyi yahise yerekeza kuri Hotel Columbus iri mu Mujyi wa Bamako ahitwa ACI 2000, aho igiye kwitegura Umukino izakina kuri uyu wa Gatandatu, n’ikipe ya Onze Créateurs.
Ni mu irushanwa ry’amakipe yitwaye neza iwayo (CAF Confederation Cup) Rayon Sport iri gukina, aho mu mukino uheruka yasezereye ikipe ya Wau Salam yo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.
Dore mu Mafoto uko Rayon Sports yakiriwe i Bamako

Abanyarwanda baba muri Mali baje gutegereza Rayon bafite n’Ibendera ry’igihugu

Ababyeyi nabo bari baje kwakira iyi kipe

Bifotozanya na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sport

Babagaragarije urugwiro babakira

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mali wari witwaje Ibyapa bigaragaza abo bari bo

Abaje kwakira Rayon Sport banafataga amafoto y’abakinnyi

Abakinnyi bari bashagawe n’Abanyarwanda babakira banabatwaza ibikapu

King Bayo, Umuhanzi w’umunyarwanda utuye Mali nawe yari yaje kwakira iyi kipe n’ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda

Bakomereje kuri Hotel Columbus iri mu Mujyi wa Bamako aho bazaba bitegura Umukino bazakina kuri uyu wa Gatandatu
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
ndumufana wa Gikundiro PE ,aliko jye nabonye imikinire yabaliya basore bo muli Mali,iteye ubwoba ndabarahiye,amashote maremare kandi bafite imbaraga mvugishije ukuli bazadutsinda 3 kubusa.gusa ndasaba Inshuti zanjye kwihangana
Rayon barayisokoza 4 kuli 1
Yemwe nubundi uwakunda yakunda Rayon.
turashyigikiye kd turayizeye kbs
mudukurikiranire amakuru yumuhanzi king bayo ufana gikundiro yacu ,king bayo turashaka indirimbo ze
Go Gikundiro yacu tukuri inyuma kandi intsinzi ni iyacu
ABANYARWANDA BABA MURI MALI MWARAKOZE CYANE KABISA KWAKIRA RAYON SPORTS NEZA IMANA IBAHE IMIGISHA MYINSHI CYANE KANDI NARAYON TUYIFURIJE GUTSINDA AME.
oooooh RAYON!!!! NDAGUKUNDA RAYON!
ohhhhhhhhhh rayon ngaho rero kwakwanya
maze urangize game tukurinyuma
Tuyiri nyuma natwe
Rayon Sport nzayigwa inyuma kuko nabanyamahanga barayemera bigeze hariya niyo cyipe ibonye umwanya wabanyamahanga baza kuyakira mbere yuko itangira umukino.Thax
Icyo mbona reyor sikipe yabanyarwanda gusa ahunwo nabanyamahanga barahinunda reba ariua mafoto yabaria baturage uretse abafite idrapo abandi nabara ko ari abanya mali