Nzeyimana Felix wakoreraga FERWAFA n’umusifuzi Tuyisenge Javan bafunzwe

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Nzeyimana Felix na Tuyisenge Javan, bari abakozi mu Ishyurahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko nyuma yo kwakira ikirego cyatanzwe na FERWAFA kuri ruswa yavugwaga mu marushanwa, urwo rwego rwatangiye iperereza, aho iry’ibanze ryagaragaje ko Nzeyimana Felix wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA ndetse na Tuyisenge Javan, wari umusifuzi bakekwaho ibyaha bitatu ari byo:

Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano. Iki cyaha ugihamijwe n’urukiko ahanishwa ingingo ya 276 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, kikaba gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 5-7. Iki gihano cyiyongeraho n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3-5Frw, cyangwa se agahanishwa kimwe gusa muri ibyo.

Kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha, ndetse no guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe, ibi byaha byombi bikaba bihanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka 2, ndetse n’ihazabu ya miliyoni imwe kugeza kuri eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda."

Mu gihe iperereza rigikorwa ngo na dosiye zabo zishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko, Nzeyimana Felix na Tuyisenge Javan bafungiye kuri sitasiyo ya Rwezamenyo i Nyamirambo na Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ahazwi nka La Galette.

Nzeyimana wari ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA, yari aherutse kwirukanwa n’iryo shyirahamwe kubera amakosa yakoze afite aho ahuriye n’umukino wa ¼, wahuje AS Muhanga na Rwamagana City.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka