Ubwinshi bw’abafana bwimuriye umukino wa Bugesera na Rayon i Kigali

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Bugesera na Rayon Sports wimuriwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu ku i Saa cyenda n’igice z’amanywa

Nyuma y’aho byari bimaze iminsi byibazwa uko umukino wa Rayon Sports na Bugesera uzaba umeze bitewe n’ikibuga kitazitiye ikipe ya Bugesera yakiriraho imikino yayo muri Shampiona, uyu mukino wamaze kwimurirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ni gutya ku kibuga cya Bugesera biba bimeze, kugenzura abafana ni kazi gakomeye
Ni gutya ku kibuga cya Bugesera biba bimeze, kugenzura abafana ni kazi gakomeye
Aya mapikipiki nayo aba ari ku kibuga cya Bugesera
Aya mapikipiki nayo aba ari ku kibuga cya Bugesera

Mu kiganiro twagiranye n’Umunyambanga mukuru w’ikipe ya Bugesera Fc, Mbonimana Silas yatangarije Kigali Today ko uwo mukino bamaze gusaba ikibuga cya Stade ya Kigali i Nyamirambo akaba ari naho uwo mukino uzabera kuri uyu wa Gatatu.

Mbonimana Silas ati "Dufite abafana benshi baba muri Kigali bamaze iminsi badusaba ko twajya twakiririra imwe mu mikino i Kigali, byakubitana n’ikibuga ahantu kiri kandi kitazitiye, wakongeraho abafana bacu benshi kongeraho abafana ba Rayon Sports nabo benshi cyane tubona biragoye kwakirira umukino nk’uyu ku kibuga kitazitiye"

Abafana ba Rayon Sports bivugwa ko ari bo benshi mu Rwanda
Abafana ba Rayon Sports bivugwa ko ari bo benshi mu Rwanda

Umukino wa Mukura wabahaye isomo, Ferwafa irabihanangiriza

"Ku mukino wa Mukura habaye akavuyo ndetse n’abafana bajya mu kibuga, Ferwafa yaratwihanangirije, twagize impungenge ko ibyo byakongera ndetse n’ikibuga cyacu kikaba cyahagarikwa." Mbonimana SIlas aganira na Kigali Today

Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku i Saa cyenda n'igice
Uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku i Saa cyenda n’igice

Imikino y’umunsi wa 23 wa Shampiona iteganyijwe

Taliki 10-5-2016

Musanze-Marines (Nyakinama-15h30)
Rwamagana-Sunrise (Rwamagana-15h30)
APR FC-Gicumbi FC (Nyamirambo-15h30)

Taliki 11-05-2016

Espoir FC-Etincelles FC (Rusizi-15h30)
Amagaju FC-AS Kigali (Nyamagabe-15h30)
Police FC-AS Muhanga (Kicukiro-15h30)
Kiyovu-Mukura (Mumena-15h30)
Bugesera-Rayon Sports (Nyamirambo-15h30)

National Football League

Ibitekerezo   ( 15 )

Ko gasenyi mukoneza kuyiha amshirwa iyo mureka igakinira bugesera ko nizindi zahakiniye nukugirango idakinira Ku kibuga kibi

nambaje yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Ko gasenyi mukoneza kuyiha amshirwa iyo mureka igakinira bugesera ko nizindi zahakiniye nukugirango idakinira Ku kibuga kibi

nambaje yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

Nibyiza cyane kumenya ko Rayon ifite abakunzi ndetse n’abafana benshi cyane mu gasaba stade amahoro, Uwiteka uhireb aba Rayon nk’uko usanzwe uabahira.

UWIMANA Deos yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka