Nyuma y’aho byari bimaze iminsi byibazwa uko umukino wa Rayon Sports na Bugesera uzaba umeze bitewe n’ikibuga kitazitiye ikipe ya Bugesera yakiriraho imikino yayo muri Shampiona, uyu mukino wamaze kwimurirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo


Mu kiganiro twagiranye n’Umunyambanga mukuru w’ikipe ya Bugesera Fc, Mbonimana Silas yatangarije Kigali Today ko uwo mukino bamaze gusaba ikibuga cya Stade ya Kigali i Nyamirambo akaba ari naho uwo mukino uzabera kuri uyu wa Gatatu.
Mbonimana Silas ati "Dufite abafana benshi baba muri Kigali bamaze iminsi badusaba ko twajya twakiririra imwe mu mikino i Kigali, byakubitana n’ikibuga ahantu kiri kandi kitazitiye, wakongeraho abafana bacu benshi kongeraho abafana ba Rayon Sports nabo benshi cyane tubona biragoye kwakirira umukino nk’uyu ku kibuga kitazitiye"

Umukino wa Mukura wabahaye isomo, Ferwafa irabihanangiriza
"Ku mukino wa Mukura habaye akavuyo ndetse n’abafana bajya mu kibuga, Ferwafa yaratwihanangirije, twagize impungenge ko ibyo byakongera ndetse n’ikibuga cyacu kikaba cyahagarikwa." Mbonimana SIlas aganira na Kigali Today

Imikino y’umunsi wa 23 wa Shampiona iteganyijwe
Taliki 10-5-2016
Musanze-Marines (Nyakinama-15h30)
Rwamagana-Sunrise (Rwamagana-15h30)
APR FC-Gicumbi FC (Nyamirambo-15h30)
Taliki 11-05-2016
Espoir FC-Etincelles FC (Rusizi-15h30)
Amagaju FC-AS Kigali (Nyamagabe-15h30)
Police FC-AS Muhanga (Kicukiro-15h30)
Kiyovu-Mukura (Mumena-15h30)
Bugesera-Rayon Sports (Nyamirambo-15h30)
National Football League
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Ko gasenyi mukoneza kuyiha amshirwa iyo mureka igakinira bugesera ko nizindi zahakiniye nukugirango idakinira Ku kibuga kibi
Ko gasenyi mukoneza kuyiha amshirwa iyo mureka igakinira bugesera ko nizindi zahakiniye nukugirango idakinira Ku kibuga kibi
Nibyiza cyane kumenya ko Rayon ifite abakunzi ndetse n’abafana benshi cyane mu gasaba stade amahoro, Uwiteka uhireb aba Rayon nk’uko usanzwe uabahira.