Ku munota wa 9 w’umukino, ku ikosa ryari rikorewe Kwizera Pierrot,Manishimwe Djabel atera Coup-Franc maze Kasirye Davis ahita atsindira Rayon Sports igitego cya mbere

Nyuma yo guhererekanya umupira hagati ya Davis Kasirye,Ismaila Diarra na Manishimwe Djabel, Davis Kasirye yaje gufata umupira maze yohereza ishoti rya kure maze umunyezamu Ndoli Jean Claude ntiyamenya aho umupira unyuze, maze Rayon Sports iba ibonye igitego cya kabiri ku munota wa 31 w’igice cya mbere ari nako cyaje kurangira.
Igice cya kabiri ......
Ku munota wa 46,ari nawo wa mbere w’igice cya kabiri,Nshuti Dominique Savio yafashe umupira,awuhereza Kwizera Pierrot,nawe awuhereza Imanishimwe Emmanuel wahise awuhereza Ismaila Diarra nawe wahise atsinda igitego cya gatatu n’umutwe
Umupira usa nk’uwenda kurangira, Nshuti Dominique Savio yazamukanye umupira maze acenga Rusheshangoga Michel, ahereza umupira Davis Kasirye wahise acenga umunyezamu Ndoli Jean Claude maze ahita atsinda igitego cya kane ari nako umukino waje kurangira.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC:Ndoli Jean Claude, Rusheshangoga Michel, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdoul, Bayisenge Emery, Yannick Mukunzi, Benedata Janvier, Sibomana Patrick, Iranzi Jean Claude, Bigirimana Issa, Ndahinduka Michel.

Rayon Sports:Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Munezero Fiston, Tubane James, Mugisha Francois (Master), Kwizera Pierrot, Nshuti Dominique Savio, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra, Davis Kasirye.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda APR Fc ibitego 4-0, yahise isatira mu manota aho ubu APR Fc iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46, Rayon Sports ikayigwa mu ntege n’amanota 45, mu gihe Rayon Sports igifite umukino w’ikirarane igomba gukina na Etincelles.
Andi mafoto









Andi mafoto menshi kuri uyu mukino wareba AHA
Amafoto: Muzogeye Plaisir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR turayishigikiye izahore itsiindwa bine kubusa.
Gikundiro oyeee, abarayon turaye neza.
Gikundiro oyeee, abarayon turaye neza.
Igikona binezerooooo riragihamye. Ooopp Rayon