Ku munota wa 9 w’umukino, ku ikosa ryari rikorewe Kwizera Pierrot,Manishimwe Djabel atera Coup-Franc maze Kasirye Davis ahita atsindira Rayon Sports igitego cya mbere

Nyuma yo guhererekanya umupira hagati ya Davis Kasirye,Ismaila Diarra na Manishimwe Djabel, Davis Kasirye yaje gufata umupira maze yohereza ishoti rya kure maze umunyezamu Ndoli Jean Claude ntiyamenya aho umupira unyuze, maze Rayon Sports iba ibonye igitego cya kabiri ku munota wa 31 w’igice cya mbere ari nako cyaje kurangira.
Igice cya kabiri ......
Ku munota wa 46,ari nawo wa mbere w’igice cya kabiri,Nshuti Dominique Savio yafashe umupira,awuhereza Kwizera Pierrot,nawe awuhereza Imanishimwe Emmanuel wahise awuhereza Ismaila Diarra nawe wahise atsinda igitego cya gatatu n’umutwe
Umupira usa nk’uwenda kurangira, Nshuti Dominique Savio yazamukanye umupira maze acenga Rusheshangoga Michel, ahereza umupira Davis Kasirye wahise acenga umunyezamu Ndoli Jean Claude maze ahita atsinda igitego cya kane ari nako umukino waje kurangira.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC:Ndoli Jean Claude, Rusheshangoga Michel, Rutanga Eric, Rwatubyaye Abdoul, Bayisenge Emery, Yannick Mukunzi, Benedata Janvier, Sibomana Patrick, Iranzi Jean Claude, Bigirimana Issa, Ndahinduka Michel.

Rayon Sports:Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Munezero Fiston, Tubane James, Mugisha Francois (Master), Kwizera Pierrot, Nshuti Dominique Savio, Manishimwe Djabel, Ismaila Diarra, Davis Kasirye.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda APR Fc ibitego 4-0, yahise isatira mu manota aho ubu APR Fc iri ku mwanya wa mbere n’amanota 46, Rayon Sports ikayigwa mu ntege n’amanota 45, mu gihe Rayon Sports igifite umukino w’ikirarane igomba gukina na Etincelles.
Andi mafoto









Andi mafoto menshi kuri uyu mukino wareba AHA
Amafoto: Muzogeye Plaisir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nisibomana, Jadamuru@Mukinigi,nibyizakubayatwabashoboye Mudugudu,wamitobo ’’ Turabarikiye,peee
Ndi haze ariko nfana gikundiro abo turabashobora bibagirwe igikombe nicyo mazi ntacyo bazatwara
Ndabanza nihanganishe abafana ba Apr binezeroooo shimire abafana ba reyosport oyeeeee!!!!! Mwabaye abagabo mugufana, ubundi ntabwo Apr izi umupira nuko birata ngo bafite ibikombe, byose babihawe n’abasifuzi, igikombe bakoreye ni cya chapionner ishize naho Ubundi bihangane, na bitanu uburi kabiri kuri bibiri inshuro ebyiri zose ntibarabyishyura, uwo mwenda ntibazanawuvamo rwose naho reyosport n’ikipe yarubanda nyamwishi uwanga reyosport yaba yikoza ubusa kuko n’Ijuru ntaryo yazaryamo Apr mwihangane muzahora mukubitwa binezeroooo!!!!!!!!!!!! Ugufana aba yabuze uwo afana, reyosport oye oye oyeeeee!!!!!!!!!!!!!
Ndabanza nihanganishe abafana ba Apr binezeroooo shimire abafana ba reyosport oyeeeee!!!!! Mwabaye abagabo mugufana, ubundi ntabwo Apr izi umupira nuko birata ngo bafite ibikombe, byose babihawe n’abasifuzi, igikombe bakoreye ni cya chapionner ishize naho Ubundi bihangane, na bitanu uburi kabiri kuri bibiri inshuro ebyiri zose ntibarabyishyura, uwo mwenda ntibazanawuvamo rwose naho reyosport n’ikipe yarubanda nyamwishi uwanga reyosport yaba yikoza ubusa kuko n’Ijuru ntaryo yazaryamo Apr mwihangane muzahora mukubitwa binezeroooo!!!!!!!!!!!! Ugufana aba yabuze uwo afana, reyosport oye oye oyeeeee!!!!!!!!!!!!!
Reyosport oyeeeee iragahora itsinda Apr binezeroooo!!!! Ariko nanone nihanganisha abafana ba Apr bihangane nubundi batsindaga bibye reyosport, usibye Umwaka ushize nibwo batsinze reyosport bayirusha naho Ubundi ntibakora kuri reyosport, reyosport nikipe yabantu nyamwishi naho ibyibitego nibisanzwe nibishyura bitanu batsinzwe inshuro ebyiri kuri bibiri bazaba arabagabo. Apr turagushigikiye uzahora utsindwa na reyosport ibitego binezeroooo!!!!!!!!!!
Bafana B,Apr Twihangane Ubu Baradukanguye Abayobozi Bacu Niba Dushakire Barutahizama Bacyaye Bekuduteza Abacyeba Sawa Bedata Dukomere
ariko muzadukorere isesengura rivuga kumpamvu y’ibitego bine bihoraho.
Bararye bari menge Rayons sports si yayindi yogukinishwa.
Bararye bari menge Rayons sports si yayindi yogukinishwa.
Igikona Cyapfuye Peee P D D Irakora Peee Ninka B B S Ya Real Madrid Nayo Irabatiza Man City 2-0 Ronaldo Ndamwemera.
nanjye nishimye kuba Gikundiro yapfu igikona ndi umufana was rayon bivuye ku mutima nibereye imahanga ariko ndabakurikira abari i RWANDA murakoze imana ibarinde
erega ntakuntu waba utagira rutahizamu ngo wivane imbere ya rayon. ubuse igekenkeri ndahinduka michel uwo bita bugesera wakinaga yigengeseye ngo adasubira mumvune niwe waruratsinda?