Ku isaha ya saa saba n’iminota 30 nibwo ikipe ya Rayon Sports yari isesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yasanze abafana benshi bayitegereje.
Rayon Sport yaje irangajwe imbere na Perezida wayo Theogene Ntampaka wagiye ayiherekeje ndetse anagira icyo avuga ku bibazo byavuzwe ku ikipe ya Rayon Sports.
Ntampaka yahakanye amakuru yavugwaga ko baba baragize ibibazo by’amafaranga ahubwo yizeza abafana ko Zamalek bagomba kuyisezerera.
Ntampaka ati “Ikipe ya Rayon Sports nta kibazo yigeze igira, ngira ngo byaba n’abakinnyi bafotowe babihereye amakuru y’imvaho, ahubwo icyo nakwizeza abafana ni uko tugoma kuzaha Pasika abafana ba Rayon Sports dusezerera Zamalek”.
Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports nawe yavuze ko gusezerera ikipe ya Zamalek bishoboka cyane ko ikipe bayirushije ariko bakabura amahirwe.
Sosthene Habimana yatangaje ati “Ikipe ya Zamalek kuyikuramo birashoboka ngereranije n’uko twakinnye neza iwabo, bakayiha Penaliti umuntu atahamya ko yari yo urebye amashusho, ubu tugiye kwitegura cyane kandi abafana nibaguma kutuba inyuma tuzabikora”.
Muri uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe ibitego 3-1, ibitego bya Zamalek byatsinzwe na Eid ku munota wa 6, n’uwa 45 w’igice cya mbere, ndetse na Tawfik ku munota wa 36 mu gihe icya rayon Sports cyatsinzwe na Isaac Muganza ku munota 53.
Umukino wo kwishyura uteganijwe ku cyumweru tariki ya 05/04/2015 ubwo hazaba hizihizwa Pasika ku bayemera. Iyi kipe isabwa gutsinda byibuze ibitego bibiri ku busa kugira ngo ibashe gusezera Zamalek.
Uko kwakira Rayon Sports byagenze mu mafoto
Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
|
rayon nitéguraneza izatsinda zamalek
BIRAGOYE KO RAYON SPORT YATSINDA. IRIYA KIPE IZAZA IFUNGA. BIZABA ZERU ZERU CYANGWA KIMWE KURI KIMWE.
Mwaratsinzwe ariko mwihangane natwe abafana ba APR tubari inyuma ahubwo mushyiremo agatege.