Iyi nama Sadate yayigiriye FERWAFA mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ubwo ikipe ya Rayon Sports yari imaze kumnyenyeshwa ibihano yafatiwe kubera kutitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari yari yatumiwemo nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona giheruka.

Mu bihano Rayon Sports yahawe harimo kumara umwaka wose idategura cyangwa ngo ikine umukino wa gishuti ku butaka bw’u Rwanda,kutitabira irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari umwaka utaha no gutanga ihazabu y’ibihumbi 300 Frws.
Sadate yanditse ati “Ubuyobozi bwiza bushingira ku cyizere ufitiwe nabo uyobora, iyo bagutakarije icyizere inzira nziza ushobora guhitamo ni UKWEGURA, ntago wayobora abantu batakubonamo icyizere niyo mpamvu mpamya ko iyi nama ariyo nziza ku buyobozi Bwa FERWAFA"
Tariki ya 24 Mutarama uyu mwaka nibwo Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa ry’Igikombe cy’Ubutwari rihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ritegurwa na Ferwafa ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe(CHENO).
Rayon Sports yatangaje ko yikuye mu irushanwa kubera ko hari ibyo yasabaga Ferwafa guhindura mu mabwiriza y’irushanwa birimo kwemera ko abakinnyi yari yaguze batarabona ibyangombwa bakina iri rushanwa mu gihe Ferwafa yo yasabaga ko abazakina ari abasanzwe bafite ibyangombwa bya FERWAFA.
Rayon Sports yahise isimbuzwa Kiyovu SC mu irushanwa ryaje kwegukanwa na APR FC
National Football League
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
uko byagenda kose agahinda n’akababaro k’aba rayon ku bihano yafatiwe ;ntabwo bizagenda gutyo, kuko Yezu na Bikiramariya baradukunda kdi tuzi neza ko duhorana.Muze dufatanye tubasabe igikwiye.Uyu mubyeyi adusabire .Amen
Rayon yacu waragowe kabisa,njye mbona iyi kipe ifatwa nk’aho itagomba kubaho. Rayon we ,ihangane Imana irahari.
Mjuri FERWAFA byo wagirango hahamye umusazi! barahubutse cyaneeeee
Mu birebana n’ibihano byafatiwe ikipe ivugwa, nagira abayobozi inama yo kujurira cyane cyane kuko nkurikije amakuru nzi yo mu RWNANDA nta yindi nzi yahanwe kubera kutajya mu marushanwa runaka; cyeretse niba kuri ririya rushanwa byari birimo by’umwihariko; bibaye byari birimo , hakurikiranwa ubuyobozi bw’ikipe kuba butaratumye abakinnyi bakina irushanwa runaka aho kuvuga ngo bafata icyemezo cyo kubuza abakinnyi gukina imikino ya gicuti ituma abantu ku isi bamenyana,bagasabana,bagafatanya kubaka igihugu cg isi.
Icyemezo cyo cyafashwe n’ubuyobozi cyo kubuza abakinnyi gukina ntigishimishije,ariko kandi kuvuga ngo abakinnyi ntibemerewe gukina imikino ya gicuti,
nabyo ntibiri mu mucyo.
Ibihano bibaho; ariko kandi gutanga ibihano wihanukiriye cg ureba uwo uhana uwo ariwe aho kureba uwo uhana muri rusange; bishobora gutera ibibazo bitari kubaho iyo ureba inyungu rusange z’abo uhana cg uwo uhana. Bityo rero birakwiye niba wifuza ko ishyirahamwe runaka rifite ubuzima gatozi ritera imbere; ko mu bihano byafatwa wirinda kubabuza nk’imikino ya gicuti kuko ariyo ituma abantu basabana bakarushaho kubana neza mu gihugu cg ku isi kandi bigatuma Igihugu kirushaho gutera imbere kubera kugira abantu bahora bishimye cyane bitewe n’imikino. Mu gusoza, nifuzaga ko abafite uburenganzira bwo gufata ibyemezo runaka, bajya birinda gukoresha ububasha bafite mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe;bituma abantu batekereza byinshi bitari ngombwa cg bitari bikwiye. Ndisegura kubo tutabyumva kimwe; ibi byanditse nkurikije experience y’ibyo nagiye mbona kuva namenya ubwenge.

Ndabona ferwafa niba yafashe icyemezo cyo guhana Rayon, ntaho bitaniye nawa muyobozi w’abafana ba APR bahagaritse, ubwo baba baramurengenyije, so reka dukurikize amategeko uko azabirenganura kuko wumvise uruhande rumwe wasanga afite ukuri dutegereze ubutabera buzagicyemura.
rwose ferwafa urakabije uwatayingobyi ntiyahanwe
uwakubise umukinyi wa gicumbi ntibamuvugaho
amaze yikura mugikombe cyamahoro ntibakoma none rayon yacu mwarayibonyeye
gusa haricyo muba mwerekana kweli patriote kitahanwe sirushanwa rimwe very cheap
Rayon sport yaragowe ariko tuzayigwa inyuma
Gusa ibibihano na FIFA ibinenyeko Gikundiro irenganywa
Bayobozibareyo narabashimiyecyane kuko ariyamafarangayarimac amafarangatahembumukinnyi nimwihaganemubishyuramafarangayobakeneye tuzakoreranadi murakoz
Ahaaa!
Gikundiro ihangane!
Ibihano FERWAFA yafatiye rayon sport ni byo! Biriya ni guca umuco WO kudahana! Bakomereze hariya kabisa!